Mu gihe Abikorera bo mu Karere ka Huye bishimira ko Umujyi wabo uberanye n’ubucuruzi bagakangurira abantu kuhashora imari, bitewe ahanini n’uburyo ari n’isangano ry’umuhanda munini uva mu bihugu by’u Burundi na RDC, Rwiyemezamirimo Vincent Semuhungu umaze imyaka isaga 50 mu bucuruzi, yishimira uburyo yatangiranye ubushobozi buke, akaba ageze ku Urwego rwo kuba umwe mubafite Amahoteli meza ari gutanga Serivise zinoze kandi zinyura abazigana.
Ukigera mu Mujyi wa Huye Intara y’Amajyepfo, bidatinze uhita ubona Hotel nziza yavuguruwe mu buryo bugezweho kugira ngo igendane n’ibihe Hotel Mont Huye, Hoteri ikunzwe na benshi, cyane cyane abashaka n’abifuza kuruhuka no gufata amafunguro n’ibinyobwa biteguranywe isuku.
Bwana Semuhungu Vincent, Umuyobozi Mukuru akaba na nyiri Hoteli yitiriye Umusozi wa Huye, avuga ko kugera ku Urwego rwo kugira Hoteli y’icyitegererezo nkayo, bitamworoheye bitewe ahanini n’uburyo bisaba ibintu byinshi no gukora cyane, ariyo mpamvu mbere yaho yari afite Moteri nayo yari yaritiriye umusozi wa Huye, Moteri avuga ko yabyaje umusaruro ugaragara, kugeza ubwo ibyaye Hoteli igezweho nini ikunzwe na benshi HOTEL MONT HUYE.

Agira ati “Twari tumaze igihe dukoresha Hoteri ntoya ariyo Motel Mont Huye. Ni Moteri yakiraga abantu neza ku uburyo uwageraga wese I Huye yabanzaga kubaza aho duherereye, kugira ngo tumwakire uko abyifuza. Mu minsi mike rero twaje kugura iyitwaga hotel IBIS yari imaze igihe ikorera mu mujyi wa Huye, ikaba ndetse yari yegeranye na Moteri yacu, maze kugira ngo tugendane n’ibihe tuyihindurira izina turayagura tuyihuza n’Inyubako za Moteri, ku uburyo kino gihe abari kuza muri Huye tubafata neza, ndetse benshi bakaba banahagera bamaze gusaba imyanya (Reservation) kugira ngo badasanga ibyumba byabashiranye.”

Bwana Semubuhungu Vincent, avuga ko mu by’ukuri Umujyi wabo wa Huye, umaze gutera imbere mu buryo bugaragarira buri wese bitewe ahanini na ba Rwiyemezamirimo bayishoyemo imari mu urwego rw’Amahoteri, Inganda, Amashuri n’ibindi bigo by’ubucuruzi bibyara inyugu, intego ya buri wese ikaba ari iyo gukomeza guteza imbere umujyi wabo kugira ngo ukomeze ujye mu ipiganwa ry’indi mijyi yunganira Kigali.
Ku urundi ruhande avuga ko ashimira cyane Leta y’u Rwanda, uburyo yahaye ijambo n’ubushobozi Abikorera ku giti cyabo, kugira ngo bakomeze bateze imbere igihugu cyabo mu bikorwa bitandukanye by’ishoramari.
Avuga ko mu bihe bya cyera gushora imari mu Rwanda bitari biboroheye, cyane ko nta gahunda ihamye yari iriho yo gushyigikira no guteza imbere abikorera ntihanabeho ipiganwa mu ishoramari mu buryo bugaragara.

Avuga ko kuba nawe ageze ku urwego rwo kuba umwe mubafite Amahoteri meza kandi akora akanatanga akazi ku bantu benshi, by’umwihariko ikaba igira Serivisi nziza zishimwa na bose, ngo byavuye kure no ku umuhate mwinshi cyane ko yatangiye gushora imari mu 1967 atangiriye mu mu mushinga muto wo gushinga Ateliye y’ububaji cyane ko ari byo yize, iyo Ateliye nayo irakura, kugeza uyu munsi ikaba igikora neza izwi na benshi mu karere ka Huye no mu Ntara y’Amajyepfo yose kubera gukora ibintu byiza kandi biramba.
Agaruka kuri HOTEL MONT HUYE, avuga ko uretse no gutanga Serivisi nziza kubabagana bose, abakozi bakoresha nabo ngo bahembwa neza kandi bagahabwa ibigenerwa umukozi byose, birimo kubatangira Ubwiteganyirize muri RSSB, Ejo heza n’ibindi kandi bakishyura imisoro ya RRA n’Amahoro y’Akarere uko bikwiriye.
Ikindi ni uko abagana Hoteli yabo, bahabwa amafunguro ateguranywe ubuhanga n’abakozi bafite uburambe babigize umwuga.
Ibinyobwa nabyo ngo bihora bipfutse, ibyumba byakira abashyitsi bigahora biteguye neza, bikaba ari na bigari kandi umutu akisanzurira mu cyumba ke kizira urusaku na rukeya.

Kubera izo mpamvu zo gutanga Serivise nziza kubabagana bose, ngo nibyo biri mubituma, ari abanyamahanga cyangwa se n’abandi bose bagana i Huye, basigaye bahitamo kwiyakirira no kurira muri HOTEL MONT HUYE, bityo agasaba n’abandi bose bashaka gutemberera i Huye, ko nta handi bagomba gushakira ibyiza, hatari muri Mont Huye Hotel, Hotel imaze kuba Icyitegererezo mu Karere no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo mu kazi kabo ka Hoteri muri rusange, avuga ko ingorane zo zitabura, cyakora ngo si nyishi uretse kuba muri Huye nta rujya n’uruza rwinshi rukunze kuhaboneka cyane, uretse byibura nk’iyo habaye ibigendanye n’isozwa ry’amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, cyangwa se habaye imipira itandukaye.
Bwana Semuhungu, akavuga ko mu urwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa byo mu Karere ka Huye, ndetse no gusegasira Amateka y’aho abumbatiye umuco nyarwnda, byaba byiza mu mujyi wa Huye habonetse Amahoteli ari ku urwego rw’inyenyeri 5 menshi, kugira ngo bajye babasha kwakira inama mpuzamahanga nabo, bitabaye ngombwa ko zose zibera I Kigali. Bityo akizera ko na ba Mukerarugendo bazarushaho kugana Umujyi wa Huye ari benshi.
Asaba abashoramari bagenzi be, gukomeza gukora akazi kabo neza baharanira gutanga Serivise nziza.

Aboneraho kandi kubashimira imikoranire myiza ibaranga buri gihe, bikagaragazwa n’ibikorwa by’ubufatanye bafitanye nk’Isoko ry’ikitegerezo ryo mujyi wa Huye buzuje ku bufatanye buri hagati yabo, ndetse hakaba hari n’indi nyubako nini, bagiye gutangira kubaka igamije kuzajya ikorerwamo ibikorwa bitandukanye, ikazaba ifite n’ubushobozi bwo gukorerwamo inama z’abantu benshi, baba abakorera i Huye n’abandi b’ahandi babyifuza.
Semuhungu Vincent ufite Hotel y’icyitegerezo yitiriwe Umusozi wa Huye, ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere Akarere ka Huye, Umujyi uri gutera imbere cyane bigizwemo ahanini n’uruhare rw’abikorera bubatse neza umujyi ugezweho ugendanye na Vision 2050.

Ni Rwiyemezamirimo kandi umaze kugera kuri byinshi cyane ko yatangiye ibikorrwa bye akiri muto mu myaka 50 ishize, abagenda Umujyi wa Huye no mu nkengero zawo hafi ya bose muri rusange, bakaba banezezwa n’iyo biyakiriye cyangwa se bakarara muri Mont Huye Hotel, Hoteli imaze kuba Icyitegerezo mu buryo bugaragarira buri wese, cyane ko yuzuje ibisabwa byose bikenerwa n’abaza bayigana bose.
Andi mafoto agaragaza ubwiza bwa Hotel Mont Huye:











