Kimwe n’abandi bo mu Ntara y’i Burasirazuba bashimiwe gutanga neza imisoro hifashishijwe EBM, Sosiyeti itanga Serivise y’amazi mu bice by’icyaro AYATEKE STAR Company Ltd, yesheje agahigo ko guhembwa ku nshuro ya 6 yikurikiranya mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera kuwa 12 Ugushyingo 2024. Umuyobozi wayo akavuga ko ibanga bakoresheje nta rindi uretse gusora neza kandi ku gihe.
Umuyobozi wa AYATEKE STAR Compay Ltd Eng. Sebikwekwe Cyprien avuga ko bitewe n’imikorere myiza bahora bagaragaza muri serivise nziza zo gutanga amazi mu bice by’icyaro bya Kirehe, Gatsibo no mu Nkambi ya Mahama, ibyo byose bigakorwa ngo batanga imisoro ya Rwanda Revenue Authority uko bikwiriye, nta kabuza ari byo ababishinzwe baheraho babagenera igihembo.
Avuga ko ubusanzwe ibikorwa bakora baba babyishyuwe n’abakiliya babo, bikaba ari ngombwa ko batanga umusoro kugira ngo bashimire igihugu kiba cyabahaye ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byabo bigende neza, nk’imihanda amashanyarazi n’ibindi.

Agira ati “Iyi ni inshuro ya 6 duhabwa igihembo, tukaba dushimirwa kubera ko twitabira gutanga imisoro na EBM uko bikwiriye, byongeye kandi tukanabikorera ku gihe cyagenwe. Ibanga dukoresha rero nta rindi uretse gukorana neza n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, cyane ko dufite abakozi bahoraho bashinzwe gukoranira bya hafi na RRA ku birebana n’imisoro, tukabikora tugira ngo hatazagira akantu na gato kagendanye no gusora kakwibagirana, bikaba rero bikorwa neza, ari nayo mpamvu z’ibi bihembo dukomeje kubona.”
Ku rundi ruhande avuga ko sosiyete yabo ishinzwe gutanga serivise z’amazi mu gace cy’icyaro, bakoreshamo abakozi bagera kuri 214 bose bakaba batangirwa imisoro ya TPR n’iya RSSB, kandi bagafashwa no mu bindi byose bigenerwa umukozi.
Eng. Sebikwekwe Cyprien, avuga ko Intego nyamukuru ya AYATEKE Star Company Ltd, harimo ugukomeza gukora ibyiza, kugira ngo muri rusange bakore bunguka kurushaho, ari nako banabona uburyo bwo gukomeza gutanga imisoro neza uko bikwiriye, ku buryo intego yo gucyura ibihembo izakomeza kuba ihame.
Ku birebana n’ingorane baba bahura nazo mu kazi kabo ka buri munsi, avuga ko hari igihe bakora inyemezabwishyu (facture) igomba kwishyurirwa TVA hatanzwe EBM, nyamara bamwe mu bakiliya bagatinda kuyishyura cyangwa se abandi ntibanishyure burundu, ibyo bikaba ngo byateza ikibazo muri kampani.

Ni muri urwo rwego asaba abakiliya babo, gukomeza gukorana neza uko bikwiriye bagerageza gusaba EBM igihe cyose baje kwishyura serivise, bityo sosiyete nayo, ikabasha gukomeza gutunganya inshingano zayo, hubahiriza ibisabwa byose bigendanye n’itegeko ryo gusora.
Ashimira cyane Letay’u Rwanda, ibinyujije mu kigo cy’imisoro RRA, uburyo hashyizweho gusora hifashishijwe ikoranabuhanga ibyabagoraga by’impapuro bigasezerwa.
AYATEKE STAR Company Ltd, yahembanywe na bagenzi bayo babaye indashyikirwa mu gusora neza bo mutundi Turere 6 two mu ntara y’i Burasirazuba nawe abariwamo, igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro NIWENSHUTI Ronald, Umushyitsi Mukuru akaba yari Pudence RUBINGISA, Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba igikorwa cyo guhemba abasora bitwaye neza kikaba kiri kubera mu Ntara zitandukanye z’igihugu.
Ni igikorwa cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru kuwa 05 Ugushyingo 2024, gikomereza mu Ntara y’i Burengerazuba kuwa 08 Ugushyingo 2024, Intara y’i Burasirazuba kuwa 12 Ugushyingo 2024, hakaba hatahiwe intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali. Umujyi wa Kigali bikazabera rimwe no kuwizihiza ku rwego rw’igihugu, intego y’uyu mwaka igira iti “EBM yanjye umusanzu wanjye.”

Ifoto: IGIHE
Igisabo.rw