Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera PSF mu Karere ka Ruhango, buvuga ko kuva na cyera Ruhango yabo yari igicumbi n’ikigega mpuzamahnga cy’ibiribwa n’ibicuruzwa. Abayivukamo n’abakunzi bayo bakaba bariyemeje kuyishoramo imari igaragara muri kino gihe, bahereye ahanini ku nganda n’ibindi bikorwaremezo, kugira ngo urukundo benshi bayikundaga rugaruke ndetse bizanarusheho mu buryo bugaragara.
Ibi ni ibigarukwaho na Bwana Khalfan TWAGIRAMUTARA Umuyobozi w’urugaga rw’Abikorera akaba n’Umujyanama mu Karere ka Ruhango, uvuga ko ugereranyije n’uburyo Ruhango yari yarasenyutse ikagera ku kigereranyo cya 0% nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukayibona muri 2024 ngo ntabwo wayimenya na gato, cyane ko bamaze gutera imbere mu buryo bushimwa na bose, bitewe ahanini n’uburyo hamaze kubakwa Amahoteli, Amashuri, Inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugezweho, n’ibindi byinshi bituma mu minsi mike, Ruhango izakundwa ndetse benshi bakifuza kuyishoramo imari bibahenze.
Agira ati “Kuva na cyera buriya Ruhango wari Umujyi w’Intangarugero mu Rwanda. Umujyi wagizwe uruhare mu ishingwa ryawo n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa, abisabwe n’abagabo batatu bari bakomeye muri aka gace barimo Umubyeyi wa Nyakubahwa Umukuru w’igihugu cyacu. Kuva icyo gihe Ruhango yabaye Mpuzamahanga ku biribwa no kumatungo, iragenda irakira iratengamara, cyakora iza gukubitwa hasi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Benshi mu bakoreraga muri uyu mujyi barishwe babamaraho, abandi nabo bagize uruhare muri iyo Jenoside barahunga Ruhango irasenyuka ityo. Cyakora mu myaka 30 Ruhango iracyeye, amajyambere ariyongera umunsi ku wundi, ni ibyo kwishimira.

BwanaTwagiramutara, avuga ko mubiri guteza imbere Umujyi wabo muri rusange, birimo uruganda rutunganya Ifu y’Imyumbati rwa Kinazi, bazaniwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame, abaturage bakaba baramaze gutengamara kubera kubona Isoko ry’imyumbati yabo kandi bagahabwa ku giciro gishimishije.
Avuga ko ifu y’uruganda rwa Kinazi, yamaze kuba Mpuzamahanga ku buryo abanyaburayi, Abanyamerika n’Afurika muri rusange, bakenera Toni nyinshi uruganda rubagemurira kenshi mu kwezi.
Ku rundi ruhande avuga ko amahoteli ari kubakwa andi akaba akora neza, inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi nk’umuceri, amashuri, Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro n’ibindi byinshi bigamije kuzamura Akarere ka Ruhango bigizwemo uruhare n’abikorera, akarusho na none kakaba Hoteli y’icyitegerezo igiye kubakwa muri Mutarama umwaka utaha, izaba ihuriweho n’Akarere ka Ruhango, Muhanga na Kamonyi, ikazatwara asaga Miliyoni 30 z’Amadorari mu kuyubaka.
Ikindi avuga ni uburyo iyo ushaka gukora ishoramari mu gihugu muri rusange, wita ku bintu bine bishobora kugufasha, birimo kwiga neza isoko ryawe kugira ngo rizatere imbere birushijeho.

Muri byo harimo kumenya icyerekezo cy’igihugu kigenderaho mu muvuduko w’ubukungu, ukamenya amategeko agenga abikorera n’ibigendanye nabyo. Hariho kandi kumenya abashoramari muzakorana n’imbogamizi bahura nazo n’uburyo wazikuramo.
Ni muri ubu buryo ashima Leta y’u Rwanda yo yahisemo ko iterambere ry’igihugu rigomba gushingira ku bikorera. Bityo agashima iyo Politiki nziza Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yazaniye abanyarwanda.
Asaba abanya Ruhango n’abandi bose bifuza gushora imari mu Karere kabo ka Ruhango kunga ubumwe bagakora ibyo biyemeje.

Yishimira ko NST 2 Abikorera bo mu Karere ka ruhango bamaze kuyigira iyabo, bityo bakaba bamaze kwiyubakira no kuzamura akarere kabo n’igihugu muri rusange, bagendeye ku nama nziza bagirwa kenshi n’Ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Ku birebana n’Ingorane abikorera bo mu Karere ka Ruhango baba bahura nzazo, Bwana Twagiramutara, avuga ko izaba zihari ari rusange nk’ahandi hose nta mwihariko yavuga muri ruhango, gusa akavuga ko umuriro w’amashanyarazi ari mucye ndetse n’ishuri rya Kaminuza ya UTB ryasabwe ngo rifashe urubyiruko kwigira hafi abaryitabiriye ngo baracyari bake, agasaba ababyeyi koherezayo abana ari benshi, cyane ko naryo ryaje riri mu mihigo y’ibigomba kuzamura iterambere ry’Akarere.

Madame Nyirahabimana Laurence, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abikorera mu Karere ka Ruhango, ashimangira ibyo umuyobozi wabo, avuga ko mu gihe gito Ruhango imaze kwibaruka ibikorwa remezo byinshi biri kuyifasha gukura no gutera imbere kurushaho.
Agira ati “Navuga ko iterambere ry’Akarere ka Ruhango rishingiye ku nganda nka Kinazi Cassava, Uruganda Akeza k’iwacu rutunganya amazi n’imitobe y’imbuto, inganda enye zitunganya umuceri, amakoperative y’ababoshyi, Ay’abahinzi n’ay’abafite ubumuga, Hotel nka EDEN Palace, White Horse Hotel, Umuco Hotel za Kaminuza zigenga nk’iya Gitwe na UTB, amavuriro yigenga n’ibindi.”
Akarere ka Ruhango ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo. Ni Akarere gakomeje gukataza mu iterambere rishingiye ku bikorera bari gushyira imbaraga mu bikorwa bibyara inyungu bishingiye ku nganda, Amahoteli Iyobokamana nko kwa Yezu Nyirimpuhwe n’ibindi.

Ni Akarere kandi gaturiye Umuhanda mugari werekeza mu gihugu cy’abaturanyi b’i Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abatuye ibyo bihugu bakaba mu bihe bishize bararemaga isoko rya Ruhango ari benshi.
Abikorera bo mu Ruhango bagashimangira ko bagiye gukora ibishoboka byose amateka akisubiramo, Ruhango yabo icyeye ikongera ikamenyekana cyane nka cyera ikaba isoko mpuzamahanga rikomeye kandi bakazabigeraho, cyane ko babigize intego mu mihigo yabo bihaye.



