Muri gahunda y’ubufatanye buri hagati y’ishuri ryigisha ubukanishi bw’imodoka no kuzitwara EMVTC na BDF ndetse n’umuryango utari uwa Leta Ingenzi Initiative, bahuguye urubyiruko ruri kwiga muri icyo kigo mu buryo bwo gukora imishinga, kwaka no gukoresha inguzanyo zizajya zibunganira mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Ni amahugurwa yahuje urubyiruko rw’abasore n’inkumi bagera kuri 200 kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024 hagamijwe ahanini, kubahugura no kubategurira uko bagomba kuzabyaza umusaruro amasomo bahabwa agendanye n’ubukanishi bw’ibinyabiziga no kubitwara, kugira ngo kandi igihe bazaba bamaze gusoza amasomo banatangiye kubyaza umusaruro, bazabe bazi neza uburyo bwo gukora imishinga no gusaba inguzanyo zizabafasha kuzamura ibikorwa byabo.
Bwana Eric Iradukunda wari uhagarariye ikigo BDF muri ayo mahugurwa, avuga ko bimaze kuba umuco ugamije guhugura abanyeshuri bo muri EMVTC n’ahandi henshi, kugira ngo urubyiruko rushishikarizwe kumenya gukoresha amahirwe bafite Leta yabashyiriyeho yo kubona inguzanyo mu buryo bwo kubunganira bishyurirwa 75% by’inguzanyo baba basabye.
Agira ati “Ni kenshi dushishikariza urubyiruko ko rwamenya kwihangira imirimo, bakabasha kubyaza umusaruro amasomo atandukanye bize. Aba bahuguwe nabo, batwemereye ko nyuma y’amasomo yabo, benshi bazishyira hamwe kugira ngo baterane inkunga banagere ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye basoza kuri iki kigo no mu bindi bitandukanye bakaba baramaze kwiteza imbere nk’uko babyitangiraho ubuhamya ubwabo.”
Umuyobobozi w’ikigo EMVTC wungirije Engenior Thadee Murwanashyaka, avuga ko ikigo cyabo gitanga ubumenyi buhagije mu bukanishi bw’ ibinyabiziga no kubitwara, ku buryo bishimira ko hari benshi bagiye basoza amasomo bakaba bari mu magarage akomeye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara.
Agira ati “Kuri iki kigo EMVTC, hamaze gusoza abarenge 1200 babonye impamyabumenyi zibemerera gukora ibyo bize kandi bakabikora neza. Abashoferi n’abakanishi benshi bagiye barangiza hano ubu bazi gukanika no gutwara imodoka mu rwego rwo hejuru.”
Aya mahugurwa twagenewe na BDF ku bufatanye bw’Ingenzi Initiative, dukomeje kuyishimira cyane ko ari gutuma abanyeshuri bakanguka, bigatuma biga bafite Moral, bizeye badashidikanya ko igihe cyose bazaba bakoze neza akazi kabo, bazanabona n’inguzanyo izabunganira bityo bakaba basabwa kuzamenya kuyikoresha neza nibatangira kuyibona.
Avuga ko muri rusange, ikigo cyabo cyaje gikenewe cyane ku buryo bakira abanyeshuri benshi mu bihe bitandukanye.
Avuga ko mu minsi mike iri imbere, hari abagera ku 150 bazahabwa impamyabumenyi bamaze gusoza amasomo yabo, mu gihe abandi 150 nabo bari ku ntebe y’ishuri bakurikirana amasomo uko bisanzwe.
Uhagarariye Umuryango Ingenzi Initiatve umufatanyabikorwa w’ikigo EMVTC Ndugu Philbert avuga ko guha mahugurwa urubyiruko agendanye no kumenya kwihangira imirimo no kubasha kwaka inguzanyo no kuyikoresha neza, ari ibintu by’ingenzi bashyizemo imbaraga bafatanyije nabo bakorana kugira ngo urubyiruko u Rwanda rw’ejo rwige ruzi neza ko imbere yabo ari heza.
Agir ati “Ni kenshi duhugura urubyiruko tukabafasha gufunguka mu bwenge, kugira ngo babashe kubyaza umusaruro amasomo bize. Turishimira cyane aya mahugurwa uru rubyiruko ruhawe na BDF. Iyi ni ntambwe ikomeye itewe mu gufasha urubyiruko nk’uru ruri kwiga imyuga izabafasha mu buzima bwabo buri imbere. Birumvikana ko igihe cyose bazaba bakoze neza imishinga yabo bagahabwa ziriya Miliyoni 5, bagasonerwa amezi 3 mbere yo gutangira kwishyura, izaba ari inkunga ikomeye Leta izaba ibateye, bityo bakaba bagomba kwishimira ayo mahirwe bakazayabyaza umusaruro.”
Kimwe n’aba bayobozi bashima uburyo Leta ifasha urubyiruko kwiteza imbere bagashyira mu bikorwa ibyo bize, cyane nk’abo muri EMVTC biga ubukanishi bw’imodoka no zitwara, abahuguwe nabo bashima cyane amahugurwa bahawe, bakizera badashidikanya ko nibahabwa inguzanyo, bazayikoreha neza baharanira kunguka, cyane ko bigaragara ko Leta ibasonera byinshi, kugira ngo imishinga yabo idacika intege.
Benimana Devis, ni umunyeshuri wiga Ubukanishi bw’imodoka “Mecanique Automobile”, ari kwitegura gusoza masomo.
Avuga ko amahugurwa bamaze guhabwa ari ingirakamaro mu myigire yabo barimo, akaba abafunguriye ubwenge bwo gutekereza uburyo bagiye gukora batikoresheje, bakazashyira mu bikorwa ibyo bize, by’umwihariko bikazarushaho nibaramuka babashije guhabwa iriya nguzanyo ya Miliyoni eshanu babwiwe.
Agira ati “Turishimye cyane aya mahugurwa aratunyuze cyane. Ubu jye tuvugana, ndi kwiga ubukanishi kandi namaze kubona n’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga “Permi Provisoire”.
Ndizera ntashidikanya ko n’inkora uriya mushinga nkahabwa iriya nkunga ya Miliyoni eshanu, nzashinga i garage ryanjye. Sinshaka gukorera abandi ahubwo nzatanga akazi aho kugira ngo nkasabe.
Ni benshi mu banyeshuri bahawe amahugurwa na BDF ku ubufatanye bwa INGENZI Initiative, bakaba bavuga ko hari amahirwe menshi abategereje imbere batagomba kwirengagiza, byongeye bagashima ko n’abagenzi babo bagiye basoza, bameze neza aho bari gukora mu magarage akomeye.
EMVTC ni ishuri ry’imyuga ryigisha ubukanishi bw’amamodoka no kuzitwara riherereye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo.
Ni ishuri rikomeje gushimwa n’urubyiruko rutandukanye, bitewe ahanini n’ubumenyi abaharangiza batahana, bakaba bari gukora mu magarage atandukanye yo mu gihugu.
Amahagurwa bahawe na BDF ku bufatanye na Ingenzi Initiative akaba yari agamije gufasha urubyiruko kumenya gukora imishinga no kumenya kwaka inguzanyo zizabunganira mu kazi kabo.
Abasaga 1200 nibo bamaze guhabwa Impambyabumenyi na EMVTC, mugihe hari abagera kuri 150 nabo biteguye gusoza bakajya ku isoko ry’Umurimo, abandi 150 nabo bakaba bari gukurikirana amasomo uko bisanzwe.
Igisabo.rw