Abakiristu b’icyahoze ari Centrale ya Rushubi mu mwaka w’1970 basengeraga munsi y’igiti, ikaza kuba Paruwasi muri 2018, bari mu byishimo nyuma yo kwiyuzuriza Kiliziya nshya yatashywe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda kuwa 13 Ukwakira 2024.
Ibyishimo byari byinshi ku bakiristu ba Paruwasi ya Rushubi mu muhango wo gutaha inyubako nshya ya Kiliziya biyujurije ubwabo ku kigeranyo cya 78%. Ni nyuma y’uko bari bamaze imyaka isaga 50 batagira aho gusengera hisanzuye.
Umushumba w’Archidisiyosezi ya Kigali Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda wayoboye igitambo cya Misa yo guha umugisha no gutaha iyo ngoro Ntagatifu yagizwemo uruhare na bene yo.
Ashima cyane umurava n’imbaraga abakristu bagaragaje, bityo asaba n’ayandi maparuwasi n’amasantarali gufatira kuri urwo rugero rwiza, cyane cyane nko muri kino gihe hari izafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Agira ati “Iki n’igikorwa kiza cy’intangarugero abakristu ba paruwasi ya Rushubi mugaragaje. Iyi ngoro mwuzuje ubwanyu ni ikimenyetso kiranga abakrisitu kuko ubabwirwa no gushyira hamwe bagakora igikorwa cyiza nk’iki, ni iby’agaciro mukwiye kubishimirwa. Hano mu Rushubi mufite amateka maremare. Abakuze mwe muzi ko mwabanje gusengera munsi y’ibiti, birakomeza mubona aho gusengera haciriritse ku bwa Padiri Minghetti, none mwiyuzurije ingoro ibakwiriye.”
Avuga ko Paruwasi ya rushubi yahoze ari Centrale ya Nyamata, ubwo Paruwasi ya Rilima nayo yari itaravuka, aho ivukiye Rushubi igirwa Santarale yayo kugeza ubwo ibacukije muri 2018 ikaba Paruwasi yigenga, none mu myaka 6 yonyine huzuye Ingoro y’Icyitegererezo igizwemo uruhare n’abakristu.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rushubi Jean Damascene Mugiraneza watangiranye n’ishingwa ryayo muri 2018 kugeza ubu, yishimira ko yageze muri ako gace nta kintu kigaragara ahasanze, none mu gihe gito bakaba bujuje Kiliziya nini kandi nziza hiyongereyeho amacumbi y’Abapadiri, ndetse hakaba haranubatswe ibigo by’Ababikira bafite uruhare runini mu gufasha Paruwasi mu iyogezabutumwa rya buri munsi.
Agira ati “Mu by’ukuri iyi Kiliziya ije yari ikenewe, nyuma yo kumara igihe dusengera mu nzu ntoya ya Santarali itaragiraga ubwinyagamburiro. Ubwo twari umaze kuba Paruwasi, abakiristu bifuje ko basengera ahantu hisanzuye kandi hafite ibiranga Paruwasi byose. Kandi ndashimira Imana cyane yadushoboje iki gikorwa. Ni ibyishimo byinshi muri Rushubi kandi ndashmira cyane Abakirisitu umwete n’umurava bagaragaje.”
Avuga ko nta gahato kabayeho mu gutanga umusanzu w’inyubako, buri mukristu ngo yagiye atanga umuganda we uko ashoboye.
Ikindi ni uko mu ma Santarale atandatu bafite, yose ngo basanze zitujuje ibisabwa zirafungwa, bityo akavuga ko ubwo Kiliziya ya Paruwasi yuzuye bagiye no gushyira imbaraga mu ma Santarali kugira ngo aho basengera naho hatunganywe kandi ngo nabyo bazabigeraho.
Asaba abakristu kuzafata Kiliziya yabo buzuje neza cyane ko iri mu nyubako zigezweho bisaba ko zakwitabwaho umunsi ku wundi kugira ngo ihorane umucyo.
Beatrice Dusabirema ni Umukiristukazi ukomoka muri Paruwasi ya Rushubi. Yishimira cyane kuba babonye Paruwasi yabo Kiriziya nziza yo gusengeramo, nyuma y’imyaka yari ishize basengera mu imfunganwa.
Agira ati “Twumvise ko ababyeyi bacu basengeraga munsi y’ibiti no munzu zisakaje ibyatsi kugeza mu mwaka w’1980. Muri ibi bihe bishya tugezemo byari bikwiriye ko tugira Ingoro nk’iyi nziza Imana ishimwe cyane.”
Kimwe na Mugenzi we Bwana Habarugira Jean Marie Vianney, Umukiristu ushinzwe ibikorwa by’imirimo ya Paruwasi wanagize uruhare mu iyubakwa rya Kiliziya yegeranya ibikenewe byose, nawe yishimira kuba Ingoro ya Paruwasi bubatse mu myaka ibiri ibashije kuzura igatahwa na Nyiricyubahiro Cardinal Umushumba wa Arcdiyosezi yabo.
Agira ati “Ibyishimo dufite ni byinshi kuba twarigeze gusengera mu nzu y’ibyatsi, tukaba twibarutse Kiliziya nziza gutya. Twajyaga tugira ikibazo cyo kubura aho dusengera nko mu minsi mikuru. Twarahagararaga izuba rikica abari hanze, none turizera ko nta mukristu uzongera gusenga ahagaze, Imana iradufashije cyane.”
Avuga ko n’ubwo bwose abo mu ma Santarari yafunzwe, bose baza gusengera kuri Paruwasi, Abapadiri nabo ngo bagerageza kongera za Misa kugira ngo buri wese, icyumweru gisozwe asangiye na bagenzi be ijambo ry’Imana n’Uwakristu.
Umuyobozi w’Akarere kakj Richard Mutabazi wari Umushyitsi mukuru uhagarariye Leta muri icyo gikorwa, ashimira cyane Kiliziya Gatolika ubufatanye buhoraho ifitanye na Leta. ashima Abakiristu bahurije ibitekerezo hamwe bakabasha kwiyubakira Kiliziya yuzuye itwaye asaga Miliyoni 316.
Agira ati “Ni byiza kandi ni ibyo kwishimira kuba Abakiristu babasha kwiyubakira Ingoro yo gusengeramo, bagasezerera inyubako zitagendanye n’igihe, nk’uko Leta yabikanguriye Amadini n’Amatorero kunoza inyubako basengeramo, kugira ngo Abayoboke babo basengere ahatunganye.
Asaba abakristu ba Rushubi, gukomeza kurangwa n’ubutwari bagaragaje mu kubaka Kiliziya yabo, maze imbaraga bakoresheje bazanazifashishe bakumira icyorezo cya Marburg, no guharanira kugira imibereho myiza muri rusange.
Paruwasi ya Rushubi yatashye Kiliziya nshya igezweho, ni imwe mu ma Paruwasi agize Archidiyosezi ya Kigali, ikaba yaritiriwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu.
Ni Paruwasi igizwe n’Amasantarali 6 ariyo :
Rushubi, Katarara, Mbuye, Juru, Mwogo na Kagasa ikaba iherereye mu Karere ka Bugesera
Ni Paruwasi yashinzwe muri 2018, hatangira kubakwa inyubako ya Kiliziya yayo muri 2022, Kiliziya yuzuye itwaye Miliyoni 316,912,850 bingana n’100%. Uruhare rw’Abakiristu ni 259,012,859 bingana na78,89%, mugihe uruhare rwa Archidiyosezi ya Kigali ari 66,900,000 bingana na 21,10%.