Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza Rayon Sports yifurije uwahoze ari umukinnyi we Haruna Niyonzima kuzahirwa mu butoza, ndetse anatangaza ko ikipe ya Rayon Sports izamushyigikira kugeza abaye umutoza ukomeye.
Ibi Robertinho akaba yabitangaje nyuma y’amasaha make byemejwe ko Haruna Niyonzima yasheshe amasezerano yari afitanye na Rayon Sports nyuma y’iminsi 52 yonyine aho impande zombi zavuze ko byakozwe ku bwumvikane.
Uyu munya- Brésil watangaje ko yamenye aya makuru ubwo yarimo atoza umukino ikipe ye yatsinzemo Mukura VS 2-1 i Nyanza, yavuze ko yizeye ko ikipe ya Rayon Sports izakomeza gushyigikira Haruna akaba yanaza kuyitoza mu myaka iri imbere.
Yagize ati “Haruna ni umukinnyi mukuru wakinnye ahatandukanye haba mu Rwanda no hanze. Mwifurije amahirwe ejo hazaza, numvise ko ari kubaka ibihe bye nk’umutoza ndamwifuriza amahirwe masa kuko ni umuntu witonda cyane.”
“Ikipe nka Rayon Sports izakomeza kumushyigikira kuko vuba azaba abonye Licence A akabona na Licence Pro wenda akaba yanaza gutoza hano.”
Nubwo Robertinho yatangaje ibi, amakuru avuga ko Haruna atagiye guhita asezera ruhago kuko ari kuvugana n’amakipe atandukanye arimo As Kigali.
Mu mwaka wa 2019 ni bwo Haruna Niyonzima n’abandi batoza 12 b’Abanyarwanda bahawe impamyabushobozi yo ku rwego rwa C muri Afurika mu butoza ’License C’ itangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ’CAF’.
Uyu kuva uwo mwaka akaba yaratangiye kwimenyereza uyu mwuga, aho no muri Rayon Sports yari yarasinye nk’umukinnyi ariko wanafasha abatoza bibaye ngombwa (Player Coach).