Kimwe n’ibindi bigo by’amashuri y’Ikiburamwaka, Abanza n’Ayisumbuye mu Rwanda, kuri uyu wa mbere Tariki ya 09 Nzeri 2024 batangiye Umwaka mushya w’Amashuri, muri yo hakaba harimo IMANI PARENTS’SCHOOL, Ishuri riherereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, rikaba ryatangiye abana hafi ya bose bavuga ko nibasoza Kaminuza bumva bazibera Abaganga bo ku Urwego rwa Dogiteri.
Ni Inzozi zigendanye n’ibyifuzo by’ibyo bibondo bivuga ko bishimishwa n’uburyo bakuru babo, bagiye basoza kuri icyo kigo bose batsinze amasomo kandi ku manota yo hejuru yagiye abafasha kwiga mu mashuri meza, bityo nabo bakavuga ko intego ari iyo gutsinda; Intego banatangiranye umwaka mushya, cyane ko baruhutse ngo mu buryo buhagije.
Mwesigwa Bonni Nancy, umwana w’umuhungu wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, avuga ko yiteguye gutangira no gusoza umwaka neza w’amasomo atsinze ibizamini bya Leta neza kugira ngo nawe yerekeze mu mashuri y’isumbuye.
Agira ati: “Bakuru bacu bagiye basoza kuri iki kigo, navuga ko batubereye itara rimurika. Mu by’ukuri bagiye batsinda neza amasomo bakaba bageze mu byiciro by’amashuri yo hejuru yacu kure cyane, ariko natwe nirwo rugendo.”
Avuga ko yumva ko nasoza Kaminuza, azaba Muganga uvura abantu wo ku rwego rwa Dogiteri, agahamagarira ababyeyi kuzana abana bagenzi babo kwiga kuri IMANI PARENTS’SCHOOL, kugira ngo bafatanye kwiga cyane ko bafite abarimu b’abahanga babigisha uko bikwiriye .
Kimwe na Mwesigwa, umwana witwa Ganziteka Guy Pacis wiga mu mwaka wa gatanu, nawe yishimira ko yiga ku ishuri rirangwa no kugira abana b’abahanga ndetse n’abarimu bazi kwigisha bagafata abana bigisha neza, nk’abana babo ubwabo.
Avuga ko mu biruhuko, atapfushije umwanya we ubusa kuko yasubiraga mu masomo, agakora imyitozo, bityo akaba yiteguye gutsinda amasomo ye neza, maze mu bihe bitaha akazaba ari umuhanga cyane, ari nako yifuza kuzaminuza mu ikoranabuhanga.
Ntabwo ari aba bishimira ko biga kuri IMANI PARENTS’SCHOOL bonyine, kuko na Gisubizo Elyse na Umwali Ange Christella bombi biga mu mwaka wa 6, bavuga ko biteguye gutsinda amasomo yose kandi neza mu bihe biri imbere, bityo bakizera badashidikanya ko bazasoza Kaminuza bafite ubushobozi bwo kuba Abaganga.
DUSABIMANA Christine, umubyeyi ufite abana babiri biga kuri IMANI PARENTS avuga ko n’abandi bazajya bavuka ariho azabazana kwiga, kuko ari ikigo Imana yabahaye kirangwa n’Indagagaciro za Gikiristo, bakaba bigisha neza abana kandi bose bagatsinda.
Agira ati: “Twagize amahirwe cyane. Iki ni ikigo cy’intangarugero ndakigutuye. Ni ikigo cyaje gikenewe, cyane ko byasabaga urugendo rwo kujyana abana ku bigo bya kure yacu, abana bakaruhira mu mayira kubera inzara n’inyota none IMANI School yacu yaradutabaye bariga neza ndetse bakazana umusaruro w’amanota ahagije.”
Undi mubyeyi witwa KARIMA Bertrand, avuga ko kuba barerera kuri IMANI PARENTS School ari amahirwe abandi badafite, bityo ahamagarira ababyeyi batarageza abana babo kuri iryo shuri kwikubita agashyi ntibabavutse amahirwe, bakabazana kugira ngo bakiranwe n’abandi b’abahanga basanzwe bahiga kugira ngo babafashe nabo kuvukamo abahanga bo muri Vision 2050.
ABARIMU N”UBUYOBOZI BW’IKIGO BARISHIMIRA IBIKOMEJE KUGERWAHO
Madame MUREKATETE Betty Clarisse umaze imyaka ibiri yigisha kuri IMANI PARENTS’SCHOOL n’imyaka 10 mu mwuga w’uburezi, avuga ko yishimira kuba yigisha ku kigo gifite abana b’abahanga kandi batsinda amasomo yose haba ku ishuri no mu bizamini bya Leta.
Agira ati: “Mu by’ukuri biba ari ishema kwigisha abana bakaba abahanga ku rwego rwo hejuru nk’abo muri iki kigo cyacu. Ndakumenyesha ko gutsindisha abana bose bidutera ishema, bityo tukigisha dushyizeho umwete, cyane ko tuba tuzi neza ko tutaruhira ubusa.”
Avuga ko ibanga bakoresha kugira ngo bagire abana bazi ubwenge nk’abarimu, ari nta rindi uretse kubaha imyitozo myinshi kuri buri somo kandi bakabakurikirana umunsi ku wundi; agasaba ababyeyi kuzana abana babo ari benshi kugira ngo bababarerere, babagire abahanga b’ibihe byose.
Umuyobozi w’Ishuri rya IMANI PARENTES’SCHOOL, Kayinamura MUHIRWA Felix, avuga ko batangiye umwaka w’amashuri neza, ibikenewe byose ngo bikaba bihari.
Avuga ko abarimu b’abahanga bari bahasanzwe ndetse n’abashya bose bahari bakaba biteguye kwakira no kwigisha abana neza uko bisanzwe kugira ngo ikigo cyabo gikomeze kuba INDATWA.
Agira ati: “Dutangiye umwaka w’amashuri mushya neza, abana ni benshi kandi n’abandi bakomeje kuza. Turashishikariza ababyeyi kutugana ari benshi kugira ngo abana babo bahabwe uburere nyabwo bazanahinduke abahanga, babikesheje abarimu b’abahanga kandi bafite uburambe mu kazi kabo dufite.”
Avuga ko IMANI PARENTS School izahora itanga Serivise nziza kugira ngo bakomeze guteza imbere Ireme ry’Uburezi nk’ibanga basanganywe.
Yishimira ko abana barera bakomeje kurangwa n’ishyaka ryo kwiga no gutsinda, bityo ababyeyi bakaba bafite umukoro wo gukomeza kuzana abana kugira ngo bafatanye na bagenzi babo kwiga neza.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru mu itangira ry’amashuri umwaka wa 2023-2024, Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze Imani Parents’ Schhool, K. Emmanuel MISINGO, yavuze ko iri shuri ryashinzwe bigizwemo uruhare n’ababyeyi batuye mu gace ryubatsemo bari bararambiwe kujyana abana babo ku bigo bya kure, bityo abizeza ko bazakomeza kubarerera neza uko babyifuza bafatanyije, kugira ngo ikigo kirangwe n’abana b’abahanga kandi batsinda neza.
Imvugo ikaba yarabaye ingiro kuva ishuri ryatangira imirimo yaryo, kuko abasoje batsinda ibizamini byose bya Leta 100%, agasaba ababyeyi gukomeza kubagirira icyizere bakazana abana babo ari benshi.
Amwe mu yandi mafoto: