Umwaka urashize Ishuri Mpuzamahanga rya Mother Mary International School Complex rikorera i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rigabye ishami ryayo i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ibintu byakiriwe neza n’abatuye Kicukiro na Bugesera bari bamaze igihe babisaba Ubuyobozi bukuru bw’ishuri.
Kuri uyu wa 02 Nzeri 2024 kimwe n’abanyeshuri biga ku cyicaro gikuru cya Mother Mary i Kibagabaga, abiga i Gahanga nabo batangiye umwaka mushya w’amasomo 2024-2025.
Ababyeyi bahisemo kuharerera bakaba bavuga ko kuri bo ari ibintu by’agaciro, kuba Ishuri mpuzamahanga nka Mother Mary rifite abarimu bakora kinyamwuga kandi bafata abana nk’ababo ryarabashije kubegerezwa.
Mu gushaka kumenya uko ababeyi baharerera bakiriye kuba baregerejwe ishuri nk’iryo hafi nyuma y’ubusabe bwabo, uwitwa Mbanjineza Joseph, avuga ko akimara kumva ko Mother Mary yatangije ishami ryayo i Gahanga, yabaye nk’ubonekewe cyane ko yari asanzwe yumva uburyo ari ishuri ryigisha neza rigatsindisha abana bose 100%, afata icyemezo cyo kujyana umwana we kwigayo mu buryo bwihuse.
Avuga ko muri kino gihe cy’itangira ry’umwaka mushya, yabashije kujyanayo n’ikindi kibondo cy’imyak ibiri cyahoraga kirira gishaka gukurikira mukuru we wazaga amubwira indimi z’icyongereza n’igifaransa, yamwereka n’udukino natwo yigirayo akagira ishyari.
Agira ati: “Mu by’ukuri iri ni ishuri ryaje rikenewe muri kano gace dutuyemo ka Kicukiro, cyane ko tutabashaga kubona aho tujyana abana bacu kwiga hasobanutse. Twabashimiye ko bafite abarimu benshi kandi b’abahanga, abarimu bita ku bana bacu nk’ababo. Urugero ni uko uyu mwana yaje atazi kuvuga umukoraho akiriza, ariko ubu yabaye intyoza mu mwaka umwe aravuga indimi tukumirwa.”
Akomeza ahamagarira ababyeyi bashobora kuba bataramenya neza ibigwi b’iri shuri rya Mother Mary, ko nta rundi rwitwazo bakagombye kugira uretse kwihutira kuzana abana babo, nabo bakiga ku kigo kizatuma baminuza babikesheje uko batangiye kwiga bakiri bato.
Mbanjineza yunganirwa na Madame Rose Mary uvuga ko ntacyo yumva yavuga uretse gushimira Ubuyobozi bukuru bwa Mother Mary bwabazirikanye cyane ko hari abakoraga urugendo bakajyana abana i Kibagabaga babavanye Kicukiro bagiye gushaka ireme ry’uburezi ku kigo ntangarugero, none cyarabegerejwe.
Agira ati: “Dushima uburyo abana bacu bari kwigishwa neza. Umwana aragera mu rugo ntashake kugira ikindi yakora adafashe ikayi ngo yige anakore imikoro y’abarimu babo. Muri make iki kigo gifite indagagaciro za Gikirisitu, ni ibyo gushimirwa kuko iyo ubonye uburyo umwarimu aheka umwana nk’uwe akamuhoza, akamuryamisha, ubona ko iki kigo uretse no kwigisha neza, abagikoraho nabo bifitiye impano ikunda abana.’’
Avuga ko ubwe ahafite abana babiri biga babikunze ku buryo ubabwiye ngo basibe ishuri munsi umwe wahita uhinduka umwanzi wabo cyane ko baba bashaka guhora ku ishri ryabo bakunze cyane.
Umuyobozi w’Ishami rya Mother Mary i Gahanga Madame Akimana Cathia, avuga ko bishimira uburyo bakiranywe na yombi n’ababyeyi bo mu gace ka Kicukiro n’abo mu Karere ka Bugesera bahise bazana abana babo ari benshi, kugira ngo bafatanye kurera abana b’u Rwanda, bakaba kandi bakomeje nabwo kuza ari benshi .
Agira ati: ”Turi kwakira abana benshi umunsi ku wundi bari kuza batugana, ku buryo mu minsi mike turaba twamaze kuzuza ari nta mwanya wazaboneka. Mu by’ukuri kubera kugira abarimu beza bafite uburambe kandi bafata neza abana nk’ababo, usanga bitanga umusaruro ku buryo uhazanye umwana wese, ubutaha nabwo aharangira undi. Ni ibyo kwishimirwa cyane.”
Yishimira uburyo kandi Mother Mary yakiriwe n’abaturage neza, akabizeza ko serivisi nziza bazakomeza kuzibaha kandi ko ikigo kiri kwagurwa cyane, kugira ngo ibyifuzo by’ababyeyi bakomeje kuzana abana kwiga babone imyanya bigamo mu buryo bworoheje.
Ku rundi ruhande avuga ko abana bakirwa neza, kuva bakigera ku ishuri bagahabwa ifunguro rya mu gitondo na saa sita, abana bato nabo bagahabwa aho kuruhukira hisanzuye.
Ikindi ni uko bafite imodoka zihagije zijya kuzana abaturuka kure ku buryo nta kibazo cyo kugeza abana ku ishuri no kubacyura ababyeyi bahura nacyo.
Asaba ababyeyi bo mu Karere ka Kicukiro mu Mirenge itandukanye, n’abo mu karere ka Bugesera gukomeza kuzana abana kubandikisha mu myaka yose kuva mu Irerero (Creche), Ikiburamwaka (Nursery) no mu mashuri abanza (Primary) kuko imyanya igihari, gusa ngo baramutse batinze yabashirana na cyane ko abasaba bakomeje kuba benshi.
Ubwo Ishami rya Gahanga ryatangiraga ibikorwa byaryo ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2023, Umuyobozi mukuru akaba n’uwashinze Mother Mary, Bwana Cyprien RWABIGWI, yavuze ko Gahanga ifite amahirwe menshi kuko igiye guhindurwa igicumbi cy’uburezi na Mother Mary International School Complex.
Yagize ati: “Gahanga mu minsi mike turayihindura Umudugudu w’uburezi, Igicumbi abana bose bazajya bavomaho ubwenge bubafasha kujya muri za Kaminuza mpuzamahanga, dore ko abarangije muri Mother Mary bagenda bagahangana n’Abanyaburayi kandi bakaza mu myanya ya mbere.”
Bwana Rwabigwi Cyprien, avuga ko bafite ubutaka buhagije mu gace ishuri riherereyemo, ku buryo nibikomeza kugenda neza nta kabuza ko mu minsi itaha na Kaminuza Mpuzamhanga izaba nayo yatangiye ibikorwa byayo.
Mother Mary Internantional School Complex, imaze umwaka ifunguye ishami ryayo i Gahanga muri Kicukiro, ni rimwe mu mashuri Mpuzamahanga akorera mu Mujyi wa Kigali, yigisha muri gahunda y’Abongereza izwi nka ‘Cambridge’.
Ni ishuri rifite icyicaro gikuru i Kibagabaga mu Karere ka Gasabo kandi rikaba rimenyerewe nk’ishuri rya mbere mu kugira abana b’abahanga batsinda amasomo yose, iyo basoje bakerekeza bose muri Kaminuza zitandukanye zo ku Isi.
Ababyeyi barireremo bavuga ko bamaze guhitamo ikigo cy’abana babo ku buryo uvutse wese aza ahasanga mukuru we bikaba uruhererekane.
Abatuye uturere twa Kicukiro na Bugesera bakaba bavuga ko bagize amahirwe kurusha abandi kuba baregerejwe ishuri ry’intangarugero, aho bavuga ko babavunnye amaguru kuko byabasabaga kubajyana i Kibagabaga, bityo bakizera ko bigiye kubafasha kugira abana b’abahanga b’ibihe byose.
Igisabo.rw
Andi mafoto: