Umunya-Tanzania Dr. Faustine Engelbert Nduhugulile yatsinze abandi bakandinda bari bahataniye umwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima (OMS/WHO) muri Afurika barimo n’Umunyarwanda Dr Mihigo Richard.
Ni amatora yabaye ku wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, abera i Brazzaville Muri Repuubulika ya Congo ku cyicaro cya OMS ishami rya Afurika.
Abari bahataniye uyu mwanya barimo Umunyarwanda Dr Mihigo Richard, Dr Faustine Engelbert Nduhugulile wa Tanzania, Dr Boureima Sambo wa Niger na Dr Ibrahima Socé Fall wa Sénégal.
Dr. Faustine Engelbert Nduhugulile niwe waje gutorerwa kuyobora OMS ishami rya Afurika nyuma yo kubona amajwi 25 muri 46 y’Abatoye.
Dr Mihigo yashimiye Dr. Faustine Engelbert watsinze ndetse ashimira n’abandi bamushigikiye mu kwiyamamaza kwe.
Yanditse kuri X ati “Ndashaka gushimira abafatanyabikorwa bose n’abandi banshyigikiye mu kwiyamamaza. Ikizere cyanyu no kwiyemeza byari ibyo gushimwa.”
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimiye Dr Ndugulile ku bw’iyi ntsinzi.
Dr Tedros yagize ati “Dr Ndugulile yagiriwe icyizere n’ibihugu bigize uyu muryango byo ku mugabane, bimutorera kuba Umuyobozi wa WHO Africa. Ni icyubahiro gikomeye kandi ni n’inshingano ikomeye cyane. Njyewe n’umuryango wa OMS wose muri Afurika no ku Isi tuzagushyigikira muri buri ntambwe.
Dr. Engelbert Nduhugulile ugiye gusimbura Umunya-Botswana Dr Matshidiso Moeti, yabaye Minisitiri w’Ikoranabuhanga aba na Minisitiri w’Ubuzima w’Ungirije muri Tanzania.
Biteganyijwe ko mbere y’uko Dr Ndugulile atangira manda y’imyaka itanu, azabanza kwemezwa n’inama y’Ubutegetsi ya OMS muri Gashyantare 2025, ubwo izaba iteranira i Genève mu Busuwisi.
Igisabo.rw