Ku nshuro ya mbere Tabu Tegra Crespo, umuhungu wa Patrick Mafisango yahagarariye u Rwanda bwa mbere binyuze mu mikino ya FEASSSA iri kubera muri Uganda agaragaza ko ari urugendo ruzamufasha kurenza aho Se yagejeje Ruhago nubwo nyina ahorana umutima uhagaze kubera ibyo yabonye.
Tegra Crespo ni umwe mu bakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino ya FEASSSA kuko yajyanye n’Ikigo cya APE Rugunga kiri guhatana mu mupira w’amaguru.
APE Rugunga yabuze intsinzi ku munota wa nyuma, nyuma yo kwishyurwa igitego na Kalangalala SS yo muri Tanzania, umukino ukarangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Nyuma y’umukino Tegra yavuze ko kuba yaritabiriye imikino mpuzamahanga bwa mbere ari “ikintu nakiriye neza muri uru rugendo rwanjye kandi kizanatuma nzamuka kubera Imana.”
Si ibyo gusa kuko abona ahazaza he hakwiriye kugera ku rwego nk’urwa Se nubwo Nyina ahora afite umutima uhagaze wo guhangayikira umwana we bitewe n’ibyo Mafisango yanyuzemo.
Ati “Inzozi ni ugutera ikirenge mu cye [Patrick Mafisango] kandi nkazanarenza yari agejeje. Kenshi aba afite ubwoba [Mama wa Tegra] ariko nta kundi yabigenza akwiriye kunshyigikira.”
“Ubwoba buterwa n’ibyo yagendaga abona kuri Papa, uko abakinnyi bitwara nyine bikamutera ubwoba ariko abona ko nta yandi mahitamo. Ari no mu bantu batuma nkomeza gukina umupira kuko antera imbaraga cyane.”
Asobanura uko yabonye umukino wa mbere, yavuze ko hakiri icyizere ko bazitwara neza mu mikino isigaye kuko bamaze kubona aho bafite intege nke.
Yagize ati “Ni umukino navuga ko wari ugoye kuko wari uwa mbere, urebye twagerageje kubera ko n’ibibuga by’inaha ntabwo twari tubimenyereye. Umusaruro twabonye ntabwo ari mubi tuzabikosora.”
“Icyizere dufite kizaturuka hagati yacu mu bakinnyi kuko nk’uyu munsi habayeho kudahuza neza mu kibuga. Ahanini navuga ko tutabonye umwanya munini wo kwitegura bitewe n’igihe twagereye hano ugereranyije n’igihe abandi bari bahari. Ndacyeka ko tubonye ishusho y’umukino wa mbere, bizatubera isomo mu gukosora.”
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Kanama, APE Rugunga irasubira mu kibuga ihure na Amus College iza kuba iri ku kibuga cyayo.