Hakizimana Muhadjiri yanenze abafana ba APR FC abashinja kutamuha icyubahiro akwiye nk’umukinnyi witangiye ikipe yabo uko yari ashoboye kose.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru nyuma y’umukino wa super coupe wabaye ku wa Gatandatu, tariki 10 Kanama 2024. Ni umukino wasize Police FC yegukanye iki gikombe kiruta ibindi itsinze APR FC kuri penaliti 6-5, nyuma yo kunganya 0-0 mu minota isanzwe y’umukino.
Mbere na mbere Muhadjiri yagaragaje imbamutima ze, avuga ko yishimiye iki gikombe begukanye batsinze APR FC kandi ko bigaragaza ko Police FC ikomeye.
Muri uyu mukino, Muhadjiri uri mu Banyarwanda beza bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yakunze kugaragara asa n’ucyocyorana n’abafana ba APR FC. By’umwihariko nyuma yo gutsinda penaliti ya mbere ku ruhande rwa Police FC, yahise ashyira agatoki ku munwa, anamanura ibiganza abyerekeza hasi yerekeza ku bafana ba APR FC nk’ikimenyetso cyo kubacecekesha.
Agaruka ku cyabimuteye, Hakizimana Muhadjiri yagize ati “Buriya rimwe na rimwe abafana [ba APR FC] ntabwo batanga icyubahiro. APR ni ikimwe nakoreye kandi sinayivuyemo nabi. Rero, [abafana ba APR] ukuntu bitwara ntabwo biba bikwiye. Nanjye mba ngomba kubereka ko umupira udakinirwa hanze, ahubwo ukinirwa mu kibuga.”
Abajijwe icyo atekereza ku kuba umubare w’abanyamahanga bakina Shampiyona wakwiyongera, Muhadjiri yavuze ko ari byo yifuza kuko byamuzamurira urwego.
Ati “Hashobora kuba hari abakinnyi bumva ko [abanyamahanga] babaye benshi byamukomerana, ariko njye mbona baba banteye gukora cyane. Nakinnye hanze [y’Igihugu], nakinanye n’abakinnyi benshi. N’iyo [abanyamahanga] babagira 20 twahangana.”
Yakomeje agira ati “Icya mbere ni uko wubaha akazi kawe, wabona nk’umukinnyi uje guhangana nawe hari icyo akurusha, na we uba ugomba kwemeza ko ushoboye kuko umupira si amagambo ni ibikorwa.”
Muri iki kiganiro n’Itangazamakuru kandi Muhadjiri yongeye gukomoza kuri Rayon Sports yagiye imwifuza kenshi ntayijyemo, avuga ko aticuza kuba atarayigiyemo kuko Police FC iri gutwara ibikombe.
– Advertisement –
Yasobanuye ko n’ubwo bitamworohera bitewe n’uko Police FC nta bakunzi benshi igira, we ngo azakomeza gukora cyane ndetse n’iyo umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ atamuhamagara nta cyo bimubwiye kuko abakinnyi bose batahora bayikinira.
Akurikije uko abona Police FC yiyubatse n’uko bitwaye mu mikino ya gicuti bakiniye muri Uganda, uyu mugabo uri mu bo Police FC igenderaho yashimangiye ko bazitwara neza muri Shampiyona ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.
Mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, Police FC yatomboye kuzakina na Club Sportif Constantine yo muri Algérie mu Cyiciro cy’ijonjora ry’ibanze. Umukino ubanza uzabera muri Algérie, tariki 16-18 Kanama 2024.