Zari Hassan n’umugabo we, Shakib Cham bari mu bibazo mu rugo rwabo, biturutse ku muhanzi Diamond Platnumz wahoze abana n’uyu mugore.
Diamond aheruka gusura muri Afurika y’Epfo mu buryo butunguranye Princess Tifah, yabyaranye na Zari ubwo uyu mwana w’umukobwa yizihizaga isabukuru y’imyaka icyenda.
Diamond yagaragaye afashe ku rutugu Zari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukobwa wabo, ibintu bitashimishije na gato Shakib Cham usanzwe ari umugabo w’uyu mugore.
Zari yumvikanye avuga ko atigeze atumira Diamond, mu birori by’isabukuru ya Princess Tiffah ahubwo ari abakozi be bo mu rugo n’abandi ba hafi ye bashobora kuba barabwiye amakuru uyu mugabo, akaza kwitabira.
Uyu mugore yakomeje avuga ko nubwo atigeze atumira Diamond, umugabo we yabyakiriye nabi ndetse atangira kumushinja ko ariwe watumiye uyu mugabo babyaranye.
Zari yavuze ko nubwo atatumiye Diamond ariko badashobora kubana nk’abanzi, cyane ko bafite inshingano zo kurera abana babyaranye.
Yakomeje avuga ko atabuza uyu muhanzi gusura abana be, abwira umugabo we gutuza. Yavuze ko arambiwe kugaragariza uwo ariwe Shakib Cham, amubaza icyo aba yashyize ku meza. Agaragaza ko adatinya umugabo we kuko bitagira ingaruka ku buzima bwe bwa buri munsi.