Muri iki gitondo, amakuru agera ku kinyamakuru Igisabo.rw aravuga ko mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro kitwa Kigali Special Economic Zone hadutse inkongi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo none kuri uyu wa Mbere taliki 05, Kanama, 2024.
Mu gushaka kumenya ukuri kw’aya makuru twavuganye n’Umwe mu baturage bo muri Kabeza yabwiye itangazamakuru ko ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo itanu yahuye na kizimyamwoto isa n’iva ku kibuga cy’indege cya Kanombe itabaye, ikata igana mu nzira z’aho iyo nkongi ivugwa.
https://x.com/FideleNdahayo/status/1820308881714893158
Undi muturage wari mu modoka iva i Kabuga yerekeza Kimironko ahagana saa moya, nawe yemeje iby’aya makuru ko nawe ubwe yiboneye iyi nkongi ituruka mu cyanya cy’inganda i Masoro kandi avuga ko yabwiwe ko iyo nkongi abahaturiye batangiye kuyibona nka saa kumi nimwe za mugitondo. Kigali Special Economic Zone iba mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ahazwi nka Masoro.
https://x.com/mporebuke/status/1820334870448484843
Ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi, umubare w’inganda zaba zafashwe n’inkongi. Mu gushaka kumenya icyo inzego zibishinzwe zibivugaho, Polisi y’u Rwanda yabwiye Taarifa ko amakuru arambuye kuri iyi ngingo agikusanywa turi buyamenye mu gihe gito kiri imbere.
Noel MPOREBUKE