Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu uba kuwa 30 Nyakanga, ku ubufatanye n’umuryango CRD na Never again, umunyarwenya Kanyombya yaje kwifatanya n’abatuye umurenge wa Jabana, mu karere ka Gasabo gusobanura yifashishije umukino, ububi n’ingaruka bigira ku miryango yahuye n’ibyo bibazo.
Kugira ngo abashe kwigarurira imitima Kanyombya n’abo bakinana herekanywe inkuru y’umwama w’umukobwa washimuswe akagurishwa mu bihugu by’amahanga, aho yakoreshwaga uburetwa amanywa n’ijoro kandi adahembwa, gusa nyuma y’umwaka n’igice yabashije kwisunga Polisi mpuzamahanga ‘Interpol’ imuhuza n’iy’u Rwanda arataha ababyeyi be barishima ariko bose barigaya ku burangare bagize umwana akabacika kandi ntacyo bari babuze mu rugo.
Hari mu nteko y’Abaturage batuye Umurenge wa Jabana igamije kungurana ibiteketezo no gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite, ahafashwe umwanya urambuye wo gusobanurirwa no kwigishwa ububi bw’icuruzwa ry’abantu cyane ko byigeze kugaragara muri uwo murenge mu minsi yashize bigahita bikumirwa bitaragera ku ntego yari igamijwe.

Bwana Leonard Turikumana ni umurezi ku kigo cy’amashuri i Jabana, atanga ubuhamya nawe ku bigendanye n’icuruzwa ry’abantu, avuga ko mu mwaka wa 2021 hadutse umwana muto washatse kugurisha bagenzi be abifashijwemo n’umuntu wamuguriye telefoni wari mu gihugu cya Uganda ariko Polisi ibiburizamo bafatirwa ku mupaka baragaruka.
Agira ati “Hano muri Jabana rwose icuruzwa ry’abantu ryari rigiye kuhaba, Imana ikinga ukuboko aho umwana yashutse bagenzi be ko nibagera hanze bazakira bagahembwa amadorari. Mu bana umunani yari yashutse, bane baramwemereye abajyanye Polisi irabafata baragarurwa ubu barahumurijwe basubizwa mu ishuri biyemeza kutazongera gushikwa n’uwari wababeshye yaraganirijwe ubu ari kwiga mu mwaka wa 3 wisumbuye.”
Asaba ababyeyi kuba maso bakamenya abana babo abo bagendana nabo n’ibyo birirwamo kugira ngo hatazagira ubaca murihumye akabashukira abana.
Bwana Shema Emmanuel, umukozi wa CRD ushinzwe ibikorwa muri uyu muryango uharanira iterambere n’imibereho myiza y’umuturage, avuga ko bahisemo kuza kwifatanya n’abaturage ba Jabana kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu bitewe ahanini n’uburyo higeze kuvuka icyo kibazo, gahunda ikaba yari iyo gufasha abaturage kumenya kwita kubana babo neza uko bikwiriye kugira ngo hatazagira ubashuka abizeza ibitangaza byabaviramo kugurishwa.

Agira ati “Mu kwitegura uyu munsi, muri CRD ku bufatanye na Never again hakozwe byinshi bigendanye n’ibiganiro bikangurira abantu kwitwararika bakamenya ko icuruzwa ry’abantu rihari kandi rigomba kurwanywa rigacika burundu.”
Avuga ko hakozwe ubukangurambaga mu mashuri, mu nama z’abaturage n’ahandi henshi bakaba bizeye umusaruro uhagije kuko abagezwagaho ibiganiro bafatiraga ingamba bose hamwe zo kujya gukangurira abana babo ububi bw’icuruzwa ry’abantu cyane ko ari bo byoroshye gushukika.
Ku rundi ruhande Bwana Shema Emmanuel, avuga ko hahuguwe urubyiruko mu bice bitandikanye bafite ubutumwa bwihariye bwo kwigisha abaturage kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu by’umwihariko abo muri Jabana bakaba barakoze cyane kuko ari umurenge wigeze kugaragamo izo ngeso mbi zo gushaka gucuruza abana.
Umwe mu bahuguwe bo mu murenge wa Jabana ni Ndahiro Patrick avuga ko amahugurwa bahawe yabafashije cyane kuko yabunguye ubumenyi mu bigendanye n’ububi bw’icuruzwa ry’abantu.

Agira ati “Ikigezweho muri kino gihe turi gufasha abana b’abanyeshuri n’urubyiruko muri rusange tubasaba gukura bakamenya ubwenge bakirinda ababashukisha amafaranga bagamije kubabuza ejo habo heza.”
Avuga ko kuba muri Jabana harigeze kugaragara ingeso yo gushaka gucuruza abana, bafite umukoro mwinshi wo gukora batikoresheje kugira ngo hataba hari agasigisigi kasigaye gashobora kuzashuka abandi bana.
Nyirarukundo wiga muri TVET Nyarurama, afite imyaka 20 avuga ko bamaze gusobanurirwa bihagije ububi bw’icuruzwa ry’abantu, we na bagenzi be bakaba barafashe ingamba zo ku tazashukwa n’uwariwe wese ahubwo bakaba bagomba kwiga imyuga kugira ngo baziteze imbere batabikesheje undi uwari we wese.

Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kira cyari ikibazo ku isi no mu Rwanda muri rusange.
Umuryango utari wa Leta CRD, ku bufatanye na Never Again, bakaba barafatanyije n’inzego zitandukanye za Leta n’abikorera mu bukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira iyo ngeso idakwiriye Ikiremwa muntu.
Imibare itangazwa n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, igaragaza ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu kigihari kuko mu mwaka ushize wa 2023 byagaragaye ko abagore bari bibasiwe ku kigero cya 75% naho abagabo bakaba kuri 25%.







