Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda ‘DGPR’, yavuze ko kuri iyi nshuro afite icyizere cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu nk’uko yagiye abivuga.
Ibi yabigarutseho ubwo yaramaze kuva mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika n’abadepite, igikorwa cyabereye kuri site ya GS Kimironko II mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.
Dr Frank Habineza waruherekejwe na Madamu yabwiye itangazamakuru ryari ryabukereye ko afite icyizere cyo kuzatsinda amatora nk’uko ajya agusoza ibikorwa bye byo kwiyamamaza yabivuze.

Ati “Nk’uko nabivuze njya gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ko zatsinda amatora ku kigero cya 55%, icyizere kiracyahari rwose.”
Ibi kandi yanabihuje ko n’abakandida depite batanzwe n’ishyaka Green Party nabo bazatsinda ku kigero cyo hejuru kugira bazerekeze mu Nteko Inshinga Amategeko.
Ati “Ishyaka ryacu ryatanze abakandida, nibura abagera kuri 20, bakwiriye kuzabona intsinzi twifitiye icyizere ntabwo twagitakaje.”
Dr Frank Habineza mu mvugo ye ubwo yabaga yiyamamaza yagiye ashimira u Rwanda ko rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame rya demukarasi, agendeye mu gutanga kandidatire, kwiyamamaza.
Ku munsi w’igikorwa cy’amatora n’ubundi Dr Frank Habineza yongeye gushimira u Rwanda avuga rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwimakaza ihame rya demukarasi, agendeye ku buryo aya matora yateguwe kuva mu gutanga kandidatire, kwiyamamaza ndetse n’umunsi nyirizina w’amatora.
Dr Frank Habineza yanashimiye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) avuga ko kuri ubu ibintu byateguwe neza kandi ko biteguye ko n’ibiza gutangazwa mu matora bizaba kuba byizewe.


