Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Cardinal Kambanda Antoinne yafunguye ku mugaragaro ishami rishya ry’ ishuli Rikuru ry’ abaforomo n’ ababyaza (RHIH) I Kigali ahazajya higirwa abo mu cyiciro cya AO.
Uyu muhango wabereye kuri Sainte Famille kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, watangojwe n’ igitambo cya misa mu rwego rwo guha umugisha abanyeshuli, abarimu n’ ibikorwa bizakorerwa muri iri shuli.


Mu ijambo nyamukuru waranze uyu muhango, Umuyobozi w’ ikirenga wa Ruli Higher Institute of Health (RHIH), Cardinal Kambanda agaruka ku gaciro ko kwigisha abana b’ abanyarwanda kubungabunga ubuzima bw’ abantu.
Ati, “Ishuli, uburezi k’ ubuzima twigisha urubyiruko kuba abaforomo , ababyaza ni uburezi bufite umwihariko kuko no muri kiliziya ubuzima tubuha agaciro, kuko ni impano ikomeye twahawe n’ Imana, kwigisha iby’ ubuzima rero, ni uburyo buhamye bwo gutegura ejo hazaza, kuko abakiri bato nibo mizero y’ ejo , niyo mpamvu tugomba kubategura {abakiri bato}, dore ko aba tubasangamo italanto, n’ Ingabire nyinshi cyane.”
Cardinal Kambanda Antoinne akomeza avuga ko impano z’ abana bato ziba zitandukanye harimo uzasanga bazi gushushanya, kuririmba , imibare, indimi n’ ibindi , ibi byose bigaragarira mu burezi , aho tukaboneraho uburyo tubafasha kuzigaragaza bityo bikazabagirira sosiyete akamaro.
Ati, “Birababaza cyane !iyo abarezi tutagize uruhare rwacu mu gufasha abikiri bato kumenya impano zabo hakiri kare kudafasha abana kumenya impano zabo birabakurikirana ndetse bishobora kubera igihombo gikomeye sosiyete muri rusange.”

Ku bijyanye n’ abanyeshuli basoza amasomo yabo muri seminari nto bikarangira batagana bene izi kaminuza, Cardinal Kambanda Antoinne avuga ko aba banyeshuli bajya hose bitewe n’impano n’ umuhamagaro bifitemo.

Umuyobozi Mukuru w’ Ishuli Rikuru ry’ abaforomo n’ ababyaza (RHIH), Padiri Innocent Dushimiyimana, avuga ko bishimiye cyane kuba babashije gufungura ishami mu mujyi wa Kigali nk’uko bari bamaze igihe babyifuza Kandi babisabwa na benshi bityo ashimira cyane Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza yabo wabaturiye Igitambo cy’Ukalisitiya akanabafungurira ku mugaragaro ishami rya Kaminuza.
Agira ati “birashimishije kuba hafunguwe ishami hano mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri benshi bakazajya bigira hano mu buryo buboroheye cyane ko hari abavugaga ko kugera I Ruli hababera kure bakaba basubijwe. Turashimira cyane abagize abagize uruhare rwose kugira ngo iki gikorwa cy’uyu munsi kibashe kugera ku musozo, by’umwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza Antoine Cardinal Kambanda wadutiriye Igitambo cy’Ukarisitiya akaba anadufunguriye ku mugaragaro iri shami.”
Avuga ko bizeye ko ishami rishya rifunguwe rizatuma abiga Ubuforomo n’ababyaza biyongera bakaba benshi kurushaho.
Ku wa 30 Nzeli 2013, ku gikorwa bwite cya Arishidiyoseze ya Kigali nibwo Iri shuli Rikuru ry’ abaforomo n’ ababyaza, Ruli Higher Institute of Health (RHIH) ryatangijwe ku izina rya Sainte Rose de l’Humain ryatangiye ku mugaragaro.
Edouard Niyonkuru