Nyuma y’uko Nyakubahwa Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge Honorable Moussa Fasil Halerimana, Umuyobozi w’Ishyaka PDI ryiyemeje gufatanya n’uwo mukandida, asabye ko yazaza gutorera mu Karere ka Nyarugenge bitewe n’igihango gikomeye bafitanye, Akarere ka Gasabo n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabye nabo umukandida kuzatorera i Gasabo kubera ko ariho atuye akaba ari naho akorera.
Umusangiza w’amagambo mu Karere ka Gasabo wagaragaje ibyishimo n’akanyamuneza ko gusurwa n’Umukandida bakunda yagize. Ati “twumvise Nyakubahwa umukandida wacu ko ubwo mwasuraga Akarere ka Nyarugenge Moussa Fasil yabasabye ko mwazatorera muri ako Karere kuko muhafite amateka menshi n’ibigwi. Twebwe mu Karere ka Gasabo twemera ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutora no gutorera aho ashaka. Cyakora abo muri Nyarugenge niba bagushaka n’ibihangane amatora nasozwa muzabasura mubagenere undi mwanya ariko kubigendanye no gutora turabasabye muzatorere i Gasabo, Akarere ka mbere gakubiyemo ibyiza byose, by’umwihariko uretse no kuba muhatuye n’URUGWIRO mukoreramo narwo ruri i Gasabo. Kubera izo mpamvu turizera tudashidikanya ko tuzifatanyiriza hamwe mu gikorwa cyo gutora umukandida wacu uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi.”
Uwo musangiza w’amagambo muri icyo gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi cyabereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 12 Nyakanga 2024, abaturage ba Gasabo bavuze ko umuyobozi wabo bamuhagazeho ko n’ahandi yatorera hatari aho atuye byongeye akanahakorera.
Ubwo Moussa Fasil kandi yasabaga Nyakubahwa Paul Kagame kuziyamamariza mu Karere ka Nyarugenge bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru IGISABO bavuze ko bifuza ko yaza gutorera iwabo kuko yababereye umuturanyi n’inshuti nziza mu myaka yose 30 atuye mu Kiyovu. Bityo bakizera badashidikanya ko icyifuzo cyabo azacyakira neza.

Ubwo abo muri Gasabo nabo bagezaga ubusabe bwabo ku mukandida ko yazaza gutorera iwabo bashingiye ko ahatuye akanahakorera, umwe mu bari hafi y’Umunyamakuru w’IGISABO yavuze ko turiya turere tubiri twagaragaje kwikunda cyane no kugaragaza amarangamutima yabo kuko umukandida ari uw’Uturere twose tugize igihugu akaba agomba kuzihitiramo aho azatorera kuwa 15 Nyakanga 2024.
Agira Ati “Nyakubahwa Paul Kagame ni uwacu twese abanyarwanda byongeye uretse kuba yaratuye i Nyarugenge na Gasabo mu Karere ka Bugesera na Kayonza arahatuye. Kubera izo mpamvu azihitiramo ni uwacu twese.”
Ubwo twamaraga gutegura iyi nkuru umukandida Paul Kagame yatanze umucyo ko azatorera i Gasabo nyuma yaho akazaboneraho gufatanya n’Akarere ka Nyarugenge agasangira nabo nk’uko babyifuje mu ijwi rya Moussa Fasil.

Agira ati “Ikibazo hagati ya Nyarugenge na Gasabo uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira nzaza ngasangira nabo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi. Hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya gusangira n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo.”
Igikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi kimwe n’abandi bakandida cyatangiye kuwa 22 Kamena kikazasozwa kuwa 13 Nyakanga 2024, naho igikorwa nyirizina cy’Amatora kikazaba kuwa 15 Nyakanga mu Rwanda batora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, ababa hanze bakazatora kuwa 14 Nyakanga, mu gihe ibyiciro byihariye ari kuwa 16 Nyakanga 2024.
