Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Kandida-Perezida Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘DGPR’ yabwiye abaturage ba Burera, aho yari yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ko abafitiye gahunda yo guca ubushomeri bwugarije urubyiruko by’umwihariko muri ako Karere.
Abayobozi b’ishyaka Green Party barangajwe imbere n’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu Dr Frank Habineza arikumwe n’abakandida depite 50 bahatanira imyanya mu Nteko inshinga Amategeko bakoreye ibikorwa byabo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Cyanika mu Ntara y’Amajyaruguru.
Bwana Ntezimana Jean Claude umunyamabanga mukuru w’ishyaka ‘DGPR’ akaba n’ushinzwe kwamamaza ibikorwa byayo, mu ijambo rye yafashe yabanje gushimira abayobozi bo mu nzego z’ibanze babakiriye ndetse n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi by’ishyaka ababwira ko ikibagenza muri ako Karere ari ukubasaba amajwi ku mukandida Perezida ndetse n’Abadepite muri rusange mu matora ateganyijwe.

Yababwiye ko ubwo bari mu Nteko inshinga Amategeko mu myaka irindwi ishize mubyo bari bijeje abaturage biyamamariza kujya mu Nteko ibirenga 70% byashyizwe mu bikorwa kuri ubu nabwo bakaba bongeye kugaruka kugira ngo bazabatore yaba Dr Frank Habineza uhatanira umwanya wa Perezida ndetse n’Abadepite benshi bazajye mu Nteko kugira ngo n’ibyasigaye bizahite bikorwa.
Dr Frank Habineza umukandida uhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere yabwiye abaturage ba Burera ko yifuza guca icyitwa ubushomeri bwugarije urubyiruko.
Ati “Hano mu Karere ka Burera turabizi ko aka Karere gakungahaye mu bigendanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi turashaka ko buri umwana uzajya avuka azajya atunze itungo rigufi rizamufasha mu mikurire ye, itungo rigufi ntabwo rigora mu kuryorora, itungo rigufi ntirihenda, ushobora kuryubakira inzu murugo ukarikurikirana, ariko mu byukuri si umwana gusa ahubwo turifuza ko buri rugo rw’umunyarwanda rigomba kugira itungo rigufi, ibyo tubifite muri gahunda yacu ni mutugirira icyizere.”

Dr Frank Habineza avuga ko uretse no kuba umuturage yatunga iryo tungo, rizafasha naya gahunda y’ingwingira mu bana, no kubona amafaranga mu buryo bworoshye cyane.
Yongeyeho ko hazashyirwaho ikigega buri Kagari mu Rwanda kizafasha ubwo buhinzi n’Ubworozi mu kurwanya ubushomeri.
Ati “Tuzashyiraho ikigega ndetse hanashyirweho abagoronome bazafasha gutegura imishinga y’Ubuhinzi n’Ubworozi, abagoronome bazafasha gukurikirana amafaranga yo muri icyo kigega, ku buryo yazafasha n’aba basore basoje amashuri yisumbuye gukora imishinga yabo, aho kujya birirwa bajya gushaka akazi iyo za Musanze na Kigali, ahubwo babikorere hano hafi (Burera) aho byazafasha n’aba bandi bakuru bashaka gushora mu birayi babone amafaranga, abashaka gushora mu by’umuceri babone amafaranga, bitworohere.”
Yakomeje agira ati “Niyo gahunda dufite yo guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi ariko cyane cyane turwanya ubushomeri, turifuza ko urubyiruko rwacu rubona akazi.”
Yasoje asaba abanya Burera kuzamutora bareba ifoto ye ndetse n’ikirango cy’inyoni ya Kagoma batora Abadepite mu matora ateganyijwe guhera ku Cyumweru kuko ngo ishyaka rya Green Party ribahishiye byinshi.
Kuri iki gicamunsi n’ubundi ishyaka Green Party ryakomereje ibikorwa byayo kwiyamamaza mu Karere ka Musanze. Ni mugihe kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024, ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza bizaba bizashyirwaho akadomo bazasoreza mu Karere ka Rwamagana.
Igikorwa nyirizina cy’Amatora kikazaba kuwa 15 Nyakanga mu Rwanda batora Perezida wa Repubulika n’Abadepite, ababa hanze bakazatora kuwa 14 Nyakanga, mu gihe ibyiciro byihariye ari kuwa 16 Nyakanga 2024.



