Abayobozi b’ishyaka Green Party bakuriye inzira ku murima abavuga ko bakorera mu murongo w’ishyaka riri ku butegetsi kubera imbaraga rimaze kugira bitandukanye n’uko byahoze.
Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ ryabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yaba iri kurorerwa imbere mu gihugu no hanze kuri uyu wa Kane tariki 12 Nyakanga 2024.
Ni ikiganiro cyagarutse ku migendekere y’ibikorwa byamamaza umukandida w’ishyaka Green Party Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida n’abakandida depite.
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka ‘DGPR’, Ntezimana Jean Claude yavuze ko imigendekere y’ibikorwa byo kwiyamamaza ku ruhande rw’ishyaka ryabo byagenze neza uretse ahantu hamwe n’ahamwe bitagiye bigenda neza kandi ko bagiye bagaragaza ko bidakwiriye.

Aha batunze agatoki mu Karere ka Ngoma aho bavuga ko bagiye kwiyamamariza bagatungurwa no kubona haje abandi bantu batari mu gikorwa cyabo cyo kwiyamamaza kuri iyo site bariho biyamamariza kandi yambaye n’ibirango by’irindi shyaka gusa uwo muntu yahise akurwaho n’inzego zibishinzwe.
Ubwo abayobozi b’ishyaka Green Party babazwaga n’Umunyamakuru ku ntandaro y’uko kuri byagaragaye ko bagize imbaraga bitandukanye n’igihe biyamamarizaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka 2017 ndetse bamwe bakaba badatinya no kuvuga ko impamvu yabyo ari uko bakorera mu murongo w’ishyaka ry’ubutegetsi buyoboye igihugu.
Aha umunyamabanga mukuru w’ishyaka ‘DGPR’ Ntezimana Jean Claude yabihinyuje avuga ko impamvu yo kwigwizaho abarwanashyaka benshi no kugira imbaraga kuri iyi nshuro bituruka ku murongo wihariye wa politike idaheza ishyaka ryabo ryahisemo kugenderaho bitandukanye nibyo benshi bavuga ko bakorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi.
Ati “Imbaraga aho tuzikura ni henshi, ugiye kureba kuva mu mwaka 2017-2024, twihutiye gushyiraho izindi nzego, twari dufite inzego zihagarariye izindi ku rwego rw’Akarere. Twashyizeho inzego zihagarariye ishyaka z’abagore kuri buri Karere, ku rwego rw’Intara ndetse no ku rwego rw’Igihugu. Izo zose aho ziri ntabwo zicaye. Izo zose zashyizweho kugira ngo zijye zivuga ibijyanye n’ishyaka.”
Ntezimana yavuze ko ubwo berekezaga mu Nteko inshingamategeko bagize ubudahangarwa, babashaka kugirwa icyizere n’inzego za leta kuko nabo bari muri izo nzego, batanga ibitekerezaho mu bijyanye n’amategeko, babasha kuvuga imigabo n’imigambi by’ishyaka, ibirenga 70%, bari biyemeje nk’ishyaka byakozwe kuko babarizwaga no mu Nteko.
Ni ibintu bavuga byari bigoye kuba kuri iyi nshuro umukandida wabo uhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda mu buryo atabura mu biyamamariza uwo mwanya kuko babona bafite inshingiro zo guhatana.
Ishyaka Green Party ribishingira kuba ubwo biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2017, mubyo bemereye abaturage kandi bigakorwa birimo kuzamura umushahara wa Mwarimu, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kongera umushahara wahabwaga umwarimu, ndetse no kongera umushahara wahabwaga ingabo na Polisi y’Igihugu byose byakozwe muri iyi myaka irindwi ishize.
Bwana Ntezimana Jean Claude yavuze ko ibyo bivugwa ko bakorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi ataribyo kuko abo babivuga ari y’amashyaka usanga adakora ibikorwa, ni mugihe ngo ibyo ishyaka ryabo rishyize imbere ari ubumwe bw’Abanyarwanda ntabwo bifuza ko u Rwanda rwakongera gusubiza inyuma ibyo ubumwe bw’Abanyarwanda bwubatse.
Ati “Yaba mu nzego zose dukwiriye kumenya nimba ubumwe bw’Abanyarwanda buriho. Nta migambi mibi dufite, yaba twe n’ishyaka riri ku butegetsi ntabwo bashobora kwemerera umuntu ufite gahunda yo gusenya ibyagezweho. Twebwe ntabwo turi ishyaka rije gusenya ahubwo turi ishyaka rije kubaka kurusha n’ishyaka riri ku butegetsi, ibyo dukora ahubwo tureba ibyo ishyaka riyoboye ubutegetsi ko ibyo tubonye ibintu bitabereye ntabwo turya iminwa, dushobora gukosora tukavuga ko ibi bintu bitabereye, ibibereye n’ibi ngibi, kubera impamvu yumvikana.”
Yakomeje agira ati “Bityo abatekereza ko dukorera ku mahame y’intebe iyoboye ubutegetsi ataribyo, kuko twebwe twifuza kubona Umunyarwanda abayeho neza, mu bwisanzure, bakora mu bwisanzure, kandi badasenya, ahubwo bubaka.”
Ku ruhande rwa Hon Dr Frank Habineza umukandida-Perezida w’ishyaka ‘DGPR’, we yavuze ko ishyaka ahagarariye mu busanzwe ritagiye rivuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ubwo yanabifungiwe.
Ati “Twashinze ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, twahuriyemo n’ibintu byinshi, twakuriye mu buhunzi, dutahuka mu buhunzi, turakubitwa, turafungwa, ibyo bintu byose ni gute wambwira ko wabikora ubikorera undi muntu? Oya twe turashaka gukorera abanyarwanda. “Nagiye mbivuga kenshi ndi no kwiyamamaza twagiye tubwirwa kenshi mu Nteko ko nituvuga tuzabura umugati” nababwiyeko njyewe ntaje gushaka uwo mugati kuko ndawifitiye…”.

Dr Frank Habineza akomeza avuga ko we mubyo ashyize imbere ari uko Abanyarwanda bagira, igihugu cyiza, ubuzima bwiza, kugira imibereho irambye, kugira umutekano usesuye kuko atifuje abashaka gusubiza inyuma ibyo igihugu cyagezeho.
Atanga urugero ati “babandi bashaka kudusubiza mu macakubiri, bashaka kuducaniraho umuriro nibo twanze kuko abo nibo bashaka kudusubiza inyuma… Nanze kujya mu mutwe w’iterabwoba, ibyo byose narabyanze ahubwo nshyira imbere kubaka umutekano mu nzego z’umutekano z’igihugu cyacu kuko nize ibya gisirikare mbifitemo ubumenyi. Ndifuza kubaka igihugu cyanjye.” Dr Frank Habineza
Ishyaka rya Green Party rimaze kugera mu Turere 26 tugize igihugu twamamaza umukandida Perezida Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 bahatanira imyanya yo kujya mu Nteko inshinga Amategeko mugihe habura iminsi ibiri gusa ibikorwa bikagera ku musozo.
