Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ yemereye abaturage ba Gicumbi uruganda rutunganya ibikomoka ku ‘Amata’ ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 10 Nyakanga 2024, kuri site ya Byumba mu Karere ka Gicumbi gaherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, aho ishyaka Green Party ryakoreye ibikorwa byo gushaka amajwi ku mukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’Abadepite babarizwa mu ishyaka bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka Democratic Green Party, akaba n’ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’ishyaka Ntezimana Jean Claude, yabwiye ab’i Gicumbi ko Umukandida-Perezida Frank Habineza, waje kubasaba amajwi abafitiye imigambi myiza kandi yari amaze iminsi abafite ku mutima, yifuza kubasura.
Dr Frank Habineza ubwo yafataga ijambo yabanje gushimira abaturage ba Gicumbi, ababwira ko atari ubwa mbere abasuye abasaba amajwi aho yabibukije ko ubwo yiyamamazaga ashaka kujya mu Nteko inshingamategeko abanya Gicumbi batamutengushye aboneraho kubashimira, ndetse ibyo yari yabasezeranyije mu myaka itandatu amaze mu Nteko ibirenga 70% byakozwe.
Frank Habineza yabwiye abaturage ba Gicumbi bari babukereye kumva imigabo n’imigambi ye yumvise ko bafite umukamo mwinshi ariko nta kusanyirizo cyangwa uruganda rutunganya amata bagira, avuga ko mugihe cyose bazamugirira icyizere bakamutora ku mwanya w’umukuru w’igihugu azabibakorera.
Ati “Ndabizi ko hano muri aborozi n’abahinzi, bambwiye ko mufite umukamo mwinshi w’Amata, ariko ntakusanyirizo ry’amata ufatika mufite n’ikibazo nagejejweho kandi kikaba kiri muri gahunda yacu kuko ahantu bafite ibikorwa bakora uretse ikusanyirizo ry’Amata mukeneye, dufite gahunda yo kubaka uruganda rutunganya ibikomoka ku mata.”
Frank Habineza akomeza avuga ubusanzwe muri gahunda bafite ari ukubaka uruganda buri Murenge kuburyo ruzajya rutunganya ibikomoka muri buri Murenge ibintu bishobora kuzagabanya ikibazo cy’ubushomerinmu rubyiruko rwugarije urubyiruko.
Avuga ko mugihe ayo mata yakusanyijwe neza muri uwo Murenge bapfunyika neza ahabugeneww ntakabuza bashobora kujya bagemurira n’ibihugu by’abaturanyi birimo Uganda na RD Congo.
Mu bindi yemereye abaturage ba Gicumbi birimo uruganda rutunganya umusaruro w’ibitoki kugira ngo abahinzi babyo batazongere kuvunika bajya gushaka amasoko ahandi ikindi kandi akazi kazaboneka ari kenshi ku batuye ndetse n’abakora ubuhinzi bw’ibitoki muri aka karere n’abandi.