Kandida-Perezida w’ishyaka ‘DGPR’ Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ba Muhanga ko mu gihe bamugiriye icyizere bakamuhundagazaho amajwi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uku Kwezi icyitwa inzu zifungirwamo abitwa inzererezi ‘Transit Center’ zizakurwaho burundu.
Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye.
Ni mu butumwa Dr Frank Habineza arikumwe n’abakandida depite yagejeje ku mbaga y’abarwanashyaka b’ishyaka Green Party n’abaturage bari babukereye kuri site ya Nyamabuye baje kumva imigabo n’imigambi ye nk’umukandida uhatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere.
Frank Habineza yavuze ubusanzwe mu mategeko ntawe ukwiriye gufungwa binyuranyije n’amategeko kuko izo nzu benshi bafungirwamo bitaba byemewe.
Ati “Inzu zifungirwamo abana bitwa inzererezi ‘Transit Center’ nkatwe turashaka ko zivaho burundu, kuko tubona ko abo bantu bafungwa binyuranyije n’amategeko. Impamvu avuga mu mategeko y’u Rwanda inzego zemerewe gufunga umuntu ari RIB naho izo Transit Center nta burenganzira ifite bwo gufunga bityo tukabona ko bica uburenganzira bwa muntu.”
Ibi abishingira ku kuba izi nzu ubusanzwe ngo zifata abantu nabi, birimo kubakubita bidasobanutse, kubagaburira indyo imwe, ikindi kandi ngo iyo umuntu afashwe ntibamenyesha umuryango kugeza ubwo umuntu ashakishwa bakamubura kandi yaratwawe aho mu nzu ya Transit Center.
Aha yatanze urugero rw’ahazwi nko kwa Kabuga, aho yemeza ko hari n’abarwanashyaka be bigeze bahafungirwa bagatotezwa nyamara bazira ubusa.
Kandida-Perezida Dr Frank Habineza yemeje ko mugihe cyose abanya-Muhanga bazamugirira icyizere bakamutora akicara mu Urugwiro, bitarenze amezi abiri amaze kujya ku butegetsi izo nzu zizakurwaho burundu.