Ubwo Dr Frank Habineza umukandida -Perezida watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ yiyamamarizaga mu Karere ka Nyaruguru yemereye abaturage kubakorera impinduka bakajya bahabwa ingurane y’ubutaka ikwiye kandi igendanye n’igiciro kiri ku isoko.
Ibi yabigarutseho ubwo yasabaga abarwanashyaka n’abaturage muri rusange bo mu Murenge wa Ndago mu Karere ka Nyaruguru bari baje kumva imigabo n’imigambi bye kuzamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Ay’Abadepite ateganyijwe muri uku Kwezi bakabahundagazaho amajwi nabo bakazabagezayo ibyo bazaba babasezeranyije.
Ntezimana Jean Claude ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’ishyaka Green Party ubwo yafataga ijambo yavuze ko ishyaka ryabo ryiyemeje kugera mu Turere 30 tugize igihugu bagenda bageza ku Banyarwanda imigabo n’imigambi byabo kugira ngo tariki 15 Nyakanga uyu mwaka, buri muturage igikumwe cye azagiterw kuri Kagoma batora Abadepite ndetse no ku ifoto ya Dr Frank Habineza batora Umukuru w’igihugu.

Ntezimana avuga ko mugihe cy’imyaka irindwi ishize ubwo biyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka 2017 nabwo bari batanze Dr Frank Habineza ariko ntibize gukunda ariko mu mwaka 2018 bakaza kwerekeza mu Nteko inshingamategeko ibyo bari basezeranyije abaturage ibigera kuri 70% byose byashyizwe mu bikorwa. Bityo aboneraho gusaba abaturage ko kuri iyo tariki bakwiriye kuzahitamo batora umukandida-Perezida, Dr Frank Habineza ndetse na ba depite 50 bose bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko kugira ngo bazagire benshi mu Nteko.
Ni mugihe ku ruhande rwa Dr Frank Habineza yavuze ko mu migabo n’imigambi afitiye abaturage ba Nyaruguru ari ukubarenganura ku kibazo cy’ingurane y’ubutaka umuturage ahabwa idakwiriye kandi nayo akayibona bitinze.
Ati “Narabyumvise si hano gusa kuko n’i Kigali birahari iyo za Kagondo byarabaye, n’ibintu twakurikiranye mu nzego zose, ku rwego rw’Umuvunyi, mu Nkiko, yewe ubwanjye nanihuriye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, mubwira ko abantu bari kwimurwa mu buryo budakurikije amategeko kuko nari nagezeyo nabyiboneye, yewe n’Umushinjacyaha mukuru twarahuye aho akorera i Nyamirambo mubwira ko ibiri gukorwa bidakwiriye. Ni ibintu kandi twumvise ko ninaha i Nyaruguru bihari.”

“Twebwe mu cyifuzo cyacu, nimba ari ukwimura mu nyungu rusange, amategeko avuga ko umuntu akwiriye guhabwa ingurane ikwiriye kandi igatangirwa ku gihe, ntabwo bakubarira bakazaza kuguha amafaranga mu myaka itatu. Ndetse bakubarira bigendanye n’igiciro kiri ku isoko ku buryo ayo mafaranga ashobora kugira icyo akumarira, itegeko rizakurikizwa ntawe rihutaje. ibyo nibyo dushaka kugira ngo duhindure kugira ngo itegeko rizakurikizwe kandi ryubahirizwe mugihe muzaba mwatugiriye icyizere.”
Avuga no mugihe leta ishatse kwimura abaturage bakwiriye kujya babikorera inyigo ikwiriye ku buryo n’umuturage ateguzwa bidakozwe mu buryo bwa kajagari.
Aha yatanze urugero mugihe himurwa abantu baturiye mu manegeka babarinda Ibiza.
Ati “Nimba tuziko ari ikibazo cy’imvura abantu batuye mu manegeka, ntabwo tubimenya uwo munsi, tuba tuziko abantu batuye ahantu habi, biba bikwiriye gukorwa kare, mu buryo bwo kubimura bakimurwa bafite aho batuzwa, atari ukuvuga ngo imvura yaje abantu nibwo tugiye kubimura.”
Dr Frank Habineza avuga ko uretse kuba ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ abereye umuyobozi akaba yaratanzwe nk’umukandida Perezida risanzwe rifite n’ibigwi kandi ko ritabeshya kuko ibyo ryemereye abaturage ribishyira mu bikorwa.
Dr Frank Habineza umukandida-Perezida hamwe n’abakandida depite 50 bahatanira imyanya mu Nteko inshingamategeko bahise bakomereza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe.





