Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2024, ubwo umukandida-Perezida Dr Frank Habineza yiyamamarizaga kuri site ya Kabukuba mu Murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera yijeje abaturage bahatuye kaburimbo kugira ngo izaborohereza imirimo bakora.
Ni mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida-Perezida Dr Frank Habineza w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ warikumwe n’abakandida depite 50 barimo abagore 24 n’abagabo 26 bifuza kujya mu Nteko inshingamategeko bose baje gusaba amajwi kugira ngo bazatahanire intsinzi mu matora ateganyijwe hagati muri uku Ukwezi kwa Nyakanga.
Bwana Ntezimana Jean Claude, umunyamabanga mukuru w’ishyaka ‘DGPR’ akaba ari nawe ushinzwe kwamamaza ibikorwa by’abakandida bose b’ishyaka mu ijambo rye yabanje gushimira abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’ishyaka Green Party, yavuze ko ubwo baherukaga mu mwaka wa 2018 mu Murenge wa Juru n’ubundi babasabye amajwi barayabaha, ibintu byatumye bajya mu Nteko inshinga amategeko ndetse ibyo bari bemereye abaturage mu byifuzo bari batanze ibigera kuri 70% byose byashyizwe mu bikorwa.

Ati “Turabashimira cyane ku bwitabire bwanyu uyu munsi, ubwo duheruka hano twabasabaga amajwi yo ku mwanya w’Abadepite mwatugiriye icyizere muradutora, ibyo twari twabijeje ibigera kuri 70% twabashije kubikora, none twagarutse n’ubundi tubasaba amajwi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Ay’Abadepite ni muramuka mutugiriye icyizere mukadutora n’ibisigaye byose tuzabishyira mu bikorwa kuko twe ishyaka ryacu ntiribeshya.”
Ntezimana Jean Claude avuga ko gutora Dr Frank Habineza ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari ugutora imibereho myiza, amajyambere arambye, ubwisanzure kuko byose yabyigiye kandi akaba abifitiye ubushobozi.
Dr Frank Habineza umukandida-Perezida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ mu byifuzo yatanze ku barwanashyaka n’abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi bye yavuze ko mugihe cyose bazamugirira icyizere bakamutora nk’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, umuhanda uva Nyamata werekeza ku isoko rya Kabukuba mu Murenge wa Juru uzashyirwamo kaburimbo kandi ukazashyirwaho inzira z’amagare.

Uyu ni umuhanda uteye ikibazo kuko urangwamo ivumbi ryinshi cyane cyane mugihe cy’impeshyi ku ukabangamira abawukoresha barimo abacuruzi n’ababa bagiye guhaha muri iryo soko rya Kabukuba. Ibintu avuga ko bikwiriye gukorwa mugihe cyose yaba yatangiye inshingano zo kuyobora igihugu.
Dr Frank Habineza kandi yabemereye ko azabaha amazi meza ku buryo umuturage azajya ahabwa litiro 100 z’amajerekani y’amazi ku buntu andi akajya ayishakira mu buryo bwo kugira ubuzima bwiza.
Dr Frank Habineza yakomoje kandi ku bakoresha amagare dore ko Akarere ka Bugesera gafite umwihariko w’abantu bakoresha amagare cyane, yabemereye ko muri aka Karere hakwiriye kujya uruganda rukora ibijyanye n’amagare mugihe cyose bazamugirira icyizere bakamutora.
Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ arikumwe n’abakandida depite 50 kuri iki gicamunsi bakomereza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu Karere ka Kicukiro aho abaturage benshi biteguye kubakira bumva imigabo n’imigambi byabo.


