Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Juru mu Karere ka Bugesera bamaze igihe binubira Rwiyemezamirimo Hagenimana Philemon ufite Kampani ya KTN Rwanda igura ikanagurisha ibibanza, uri gushaka kubimura mu masambu yabo ku ngufu ngo akatemo ibibanza agurisha, byose akabikora avuga ko ari mu izina rya Leta yabimutumye.
Ni abaturage batuye hafi y’aho bari kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, biganjemo abo mu Kagari ka Rwinume, Umudugudu wa Kinihira n’ahandi hitwa m’Uwimpunga, bamaze igihe batakambira Akarere ka Bugesera n’Umurenge batuyemo wa Juru, basaba ko babakiza nyiri KTN Rwanda ubatera ubwoba, avuga ko bagomba kwimuka, uzabyanga we akazihombera kuko yatumwe ngo n’ababifitiye ububasha.
UKO IKIBAZO GITEYE
Umuyobozi bwa KTN Rwanda wavuzwe haruguru, abaturage bavuga ko yaje ababwira ko yatumwe na Leta kuza kubimura, kugira ngo aho batuye hubakwe amazu agezweho kandi agendanye n’Ikibuga cy’indege kigiye kuhuzura, akababwira ko uzatinda kubyumva azihombera.
Umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru IGISABO wo mu Mudugudu wa Kinihira, twahaye izina rya Bugingo ku mpamvu z’umutekano we nk’uko yabyifuje.
Agira ati “Twarumiwe! aha hantu hacu tuhamaze imyaka irenga 70 tuhatuye. Leta yacu nta bikorwa yigeze itubwira ko yaba igiye kuhashyira ngo tubyange. Gusa twatangajwe n’uwitwa Hagenimna Philemon wavuy i Kigali adutera ubwoba. Yaje avuga ko atumwe n’inzego za Leta, ko aho dutuye agomba kuhakata ibibanza byo kugurisha abashoramari bakomeye, twe tukimukira ahandi.”
Uretse uyu Bugingo, n’abandi benshi babashije gutanga amakuru, bose, bavuga ko uwo nyiri KTN yanashyizeho abantu, bagendaga kuri buri rugo bifuza ko rwakwimurwa ngo bakabatera ubwoba, babawira ko nibatemera kwimurwa bazabihomberamo bakazagenda nabi kandi nta na kimwe bahawe.
Uwitwa Byamungu wo mu mudugudu wa Uwimpunga, avuga ko bitumvikana na gato kubona mu Rwanda rw’Amahoro, hakiri umuntu nk’umuyobozi wa KTN, waba ukitwaza ibintu by’iterabwoba agambiriye kwimura abantu ku ngufu.
Agira ati “Uyu nyiri KTN Rwanda ni Umutekamutwe, cyane ko atigeze ashaka kwigaragaza. Yarebaga abantu, bakaba aribo biyemeza kugirana amasezerano y’ubugure n’umuturage. Nta na hamwe we agaragaye, Abakomisiyoneri be, nibo basinyaga ko baguze.”
Avuga ko Akarere ka Bugesera n’inzego zishinzwe umutekano zakagombye gukurikirana uwo Rwiyemezamirimo, kuko bakeka ko ari muri bamwe batekera abantu umutwe bakabanyaga ubutaka cyangwa ibyabo byose.
Nta bushobozi na buke Hagenimana afite
N’ubwo bwose bivugwa ko nyiri KTN Rwanda, ariwe Hagenimana, yaje ashyira iterabwoba ku baturage, ndetse Abakomisiyoneri be ngo bakavuga ko Sosiyete ye igizwe n’Abasirikare bakomeye, Abapolisi n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, bagamije ahanini gutera ubwoba, bene gutanga amakuru, bavuga ko baje gusanga nta mafaranga na make afite, cyane ko abo yari yabashije kumvisha ibitekerezo bye bakemera ko yabagurira, yaje kubabwira ko azajya abishyura ari uko nawe yagurishije ibibanza.
Bityo bakibaza impamvu yaje kubashyira mu rujijo ashaka kubambura amasambu yabo nta n’amafaranga agira.
Ku rundi ruhande, abaturage bavuga ko batangajwe n’uburyo abo yashatse kubarira imitungo, atanabageneraga amafaranga angana kuri Metero kare y’ubutaka.
Bagasaba ubuyobozi guhagarika ibyo bikorwa bya KTN nta nteguza, nyirayo n’abakozi be bataragirirwa nabi n’abaturage, cyane ko hari abatangiye no kwitwaza ibikoresho byo kwirwanaho, bavuga ko nibongera kubagerera mu masambu bazahashwanira.
Ushinzwe ubutaka mu murenge arashinjwa gukingira ikibaba KTN Rwanda mu manyanga
Bene gushaka kwamburwa ubutaka, bavuga hari umuyobozi wo mu nzego z’ibanze batashatse kuvuga, wababwiye ko ibiri gukorwa na KTN ko atari ibya Leta, ko bagomba kubyitondamo, uwazagurisha bikazaba ari ubushake bwe, ku buryo yakwirengera ingaruka zabyo.
Gusa nyum y’ibyo ngo batunguwe n’uburyo ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge wa Juru MUNYANGEYO Jean Bosco, yaje gufasha KTN gupima amasambu y’abari bemeye kugurisha, bataramenya ko ari amanyanga bari gukorerwa, nyuma yo kubwirwa ko bazajya bishyurwa, ari uko Rwiyemezamirimo yagurishije.
Bavuga kandi ko batangajwe no kumva amatangazo KTN kuri amwe mu ma Radiyo na Televiziyo ahamagarira abantu kuza kugura ibibanza kandi nta muntu bigeze bishyura.
Yangiwe hamwe yimukira ahandi
Andi makuru ni avuga ko uyobora KTN, yamaze kubona ko abo muri Kinihira bamenye ko ibyo akora ari amanyanga ngo yahisemo kwimukira mu Mudugudu wa Uwimpunga, muri muri Rwinume naho.
Gusa nabo ngo bahise bamwamagana, n’ubwo hariho, abari bemeye kumuha ubutaka bagira ngo azishyura, nyamara bagategereza bagaheba.
Muri make baba abo muri Kinihira ndetse nabo mu Uwimpuga, bose barasaba Akarere ka Bugesera kubakiza akajagari bazanwemo na nyiri KTN, ifatanyije n’abakomisiyoneri bayo, cyane ko banatangiye kuzana abaguzi, kandi nta muturage n’umwe wishyuwe aho bari bakase hose.
Hagenimana nyiri KTN ntashaka kuvugana n’Itangazamakuru
Ubwo abaturage bamenyeshaga Umunyamakuru ibyo bari gukorerwa na KTN Rwanda, ikinyamakuru IGISABO cyahamagaye Umuyobozi wayo Hagenimana Philemon, kimusaba kugira icyo yabivugaho, yemereye umunyamakuru kuza aho bakorera mu mazu ya CPR-Kimihurura.
Gusa ntibyakunze kuko Hagenimana yavuze ko ari mu nama, kuva icyo gihe ntiyongeye kwakira Telefoni, inshuro nyinshi yahamagawe.mu gihe cy’ukwezi kose.
Byabaye ngombwa ko hitabazwa indi telefoni aza kuyitaba, ariko akimenya ko ari wa munyamakuru, asubizanya uburakari avuga ko atajya avugira abaturage.
Agira ati “sinshinzwe kugusubiza ibireba abaturage. Baza Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera niwe ubashinzwe.” Ngiyo imvugo yakoresheje.
Abajijwe impamvu atagira icyo atangaza ku birego ashinjwa n’abaturage yateye ubwoba ashaka kubambura ibyabo, yahise akupa Telefoni ye. Yongeye guhamagarwa ntiyakira telefoni.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwihakanye ibikorwa na KTN Rwanda
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera MUTABAZI Richard, avuga ko KTN Rwanda atayizi na gato.
Ahakana yivuye inyuma ibyo KTN yaba yaravuze ko Leta yabatumye, ashimangira ko ari ibinyoma, ko Leta idashobora gutuma umuturage kuri mugenzi we, kuko ifite inzego zayo zizwi ziyihagarariye.
Agira ati “Iyo KTN Rwanda ntayo nzi rwose. Nayumvise ku maradiyo nk’abandi bose. Uwo muyobozi wayo niba ari kugenda atera ubwoba abaturage ibyo sibyo. Ubundi se ko ubutaka ari ubwabo barabumuhera iki ? Ntitubuza umuturage kugurisha, nta n’ubwo twabuza ugura kugura. Gusa nta gahunda Leta yahaye uwari wese ngo yimure abo baturage, uburyo kwimura abantu bikorwa birazwi.”
Mutabazi, avuga ko KTN Rwanda nta byangombwa yahawe, bityo ko nta mpungenge na nkeya abaturage bakwiriye kugira ku butaka bwabo.
Aboneraho gusaba abashobora kuba barahuye n’ubwo buriganya, kwihutira kugana Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akarere, bakavuga ikibazo cyabo, uwarenganye akarenganurwa, uwabigizemo uruhare akaba yafatirwa ibihano, biramutse bigaragaye ko yashatse kwimura abantu kandi atabyemerewe.
Amakuru mashya agera ku kinyamakuru IGISABO ni uko Hagenimana Philemon nyiri KTN Rwanda, yaje kuburirwa irengero mu Bugesera, bikagaragazwa n’uburyo aho yari yashyize icyicaro, hamaze kumera ibyatsi ndetse n’ibikoresho yakoreshaga byatangiye kwangirika.
Hagati aho abo yari yahaye akazi nabo bararira ayo kwarika nk’uko hari ababitangarije ikinyamakuru igisabo mu minsi mike ishize.
Agira ati “Twabumbaga ama Broke turi benshi, none bagiye batatwishyuye, ntabwo tuzi icyo KTN yabaye kuko baje ubona bashyushye nyamara baratwambuye jye bamfitiye arenga 35 uretse ko hari n’abandi benshi batishyuwe. Turi gushaka uko twarega kugira ngo badushakishirize abadukoreshaga kugira ngo batwishyure.”
Hari kandi abaturage nabo bashutswe na KTN batwarirwa ibyangombwa by’ubutaka, nabo baratabaza Akarere ngo barenganurwe.
Iki kibazo cy’abaturage bo mu Murenge wa Juru bahatiwe kugurisha no kwimuka mu byabo ku ngufu, bikozwe na KTN Rwanda, yaje ivuga ko yatumwe na Leta, Ubuyobozi bubukaba bwarayihakanye, kimaze hafi umwaka wose kitarabonerwa igisubizo
Bene kugurirwa ku ngufu ntibanishyurwe, bavuga ko bagizwe ingwate na KTN Rwanda, bagasaba ko Umuyobozi wayo Hagenimana Philemon yakurikiranwa n’amategeko bakarengenurwa.
Birakwiye ko inzego bireba zabihagurukira, kugira ngo abamaze gufatirwa ibyabo bigaruzwe vuba, cyane ko byatangiye no gushyirwa ku isoko mu bisa n’ubujura n’ubwo bwose uwafatiriye ubutaka bwabo yamaze kuburirwa irengero.