Kimwe no mu yindi Mirenge itandukanye yo mu gihugu, Umurenge wa Kanombe wo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bakoze igikorwa cyo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi kuri uyu wa 07 Nyakanga 2024, abanyamuryango bakaba bagaragaje ibimaze kugerwaho mu myaka irindwi ishize bose barabyishimira, bituma bafatira hamwe ingamba z’uko kuwa 15 Nyakanga 2024 inkoko ariyo ngoma, kugira ngo bazajye gutora nyakubahwa Paul kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri rusange.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi batuye Umurenge wa Kanombe, abo mu bice biwukikije bo mu mirenge ya Niboyi, Masaka, Gahanga, Kicukiro, Remera n’abandi bo mu ngeri zitandukanye bazinduwe no gushyigikira no kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi , mu matora ateganyijwe kuba kuwa 15 Nyakanga 2024.
Bwana MUTIGANDA Amon, Umuyobozi w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe, avuga ko ibyo Umuryango wa FPR Inkotanyi wagezeho mu gihe cy’imyaka irindwi ari byinshi ku buryo byivugira hatagombye gushakisha ibindi bisobanuro.

Agira ati “Mu Murenge wa Kanombe, turi mu bantu batangije bwa mbere kubaka imihanda ihuza imidugudu n’amasibo bigizwemo uruhare na buri wese utuye mu gace runaka, kandi bigakorwa ku bushake byishimiwe na buri muturage, kuburyo ihaboneka yose yamaze gukorwa 100%, hehe n’uwakongera guhura n’ivumbi bibaho.”
Avuga ko ushaka kureba ibyiza byagezweho, bigizwemo uruhare na FPR Inkotanyi, akabitangirira mu urenge wa Kanombe, nta kabuza ko yaba ahisemo neza, kuko yasanganirwa ngo n’ikibuga cyiza cya kanombe cyavuguruwe kikagendana n’ibihe bigezweho, yareba kandi amashuri ibitaro n’amavuriro ngo byongerewe agaciro, ikindi ni uko umuturage akomeza ngo kuba ku isonga, ibimukorerwa akabigiramo uruhare mu buryo bugaragara.
Avuga ko Umuryango wa FPR Inkotanyi wakomeje kuba hafi y’abanyarwanda, kuva ubwo hahagarikwaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikozwe ahanini n’ingabo zayo za RPA, himakazwa amahoro, umutekano, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza muri rusange.
Ku rundi ruhande avuga ko abanya Kanombe bose bamaze gufata icyemezo cyera, cyo gushyigikira Umukandida wabo Nyakubahwa Paul Kagame, bityo Intero ikaba imwe kuri buri wese, “Kuzatora ku GIPFUNSI.” Ikimenyetso kiranga Umukandida wa FPR Inkotanyi mu gihe cy’amatora ndetse n’umuryango muri rusange.
Bwana Alfred Ntaganda n’umubyeyi Beatrice, ni bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe, bagejeje ku bitabiriye ibirori, ibigendanye na gahunda umuryango wa FPR Inkotanyi wari wari wariyemeje kugeza ku banyarwamda mu gihe cy’Imyaka irindwi ishize.

Bagaragaje ko hafi ya byose ibyari muri gahunda y’imyaka irindwi, amashuri, amavuriro, imihanda, imibereho myiza n’ibindi, hafi ya byose byashyizwe mu bikorwa, igisigaye bikaba ari ukubishimangira mu myaka itanu y’indi iri imbere.
Umwe mu bakandida Depite bahagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora NKURANGA Egide, asobanura gahunda y’ibyagezweho mu myaka irindwi ishize, n’ibigomba gukomeza gushimangirwa kugira ngo iterambere rikomeze kwiyongera mu gihugu no mu myaka itanu iri imbere, asaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Kanombe n’abandi basanzwe bibumbiye mu mashyaka y’andi yiyemeje gushyigikira ikipe itsinda, kuzatora Paul Kagame uko babyiyemeje, bityo bose ngo bakaba bagomba kuba ba Ruticumugambi, kuwa 15 Nyakanga 2024, bakazazinduka kare kugira ngo batore Paul Kagame, umugabo wagejeje abanyarwada kuri byinshi, abasaba no kuzatora Umuryango wa FPR, bagamije ahanini gutora abakandida Depite batanzwe nawo uko ari 80.

Agira ati “Inkoko niyo ngoma kuri iriya tariki muraritswe mwese kuzitabira amatora, mu gatora neza Paul Kagame kugira ngo akomeze atugeze kuri byinshi nkuko yabyiyemeje, mwamara gurora kandi Umukuru w’iighugu, mugatora n’Umuryango wa FPR Inkotanyi muri rusange, bityo mukazaba mutoye Abadepite bayo bari kumwe n’andi mashyaka yiyemeje kudushyigikira.”
Bwana Nkuranga, avuga ko ibyagezweho na FPR Inkotanyi muri iyi myaka irindwi ishize ari byinshi, buri munyarwanda akaba nta yindi nyiturano yatanga itari ugutora Nyakubahwa Paul Kagame n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Mu buhamya bwo gushimira Umuryango wa FPR Inkotanyi n’Umukuru wawo Paul Kagame, Nsengiyumva Jean Damascene, umucuruzi ukomoka mu karere ka Gicumbi, utuye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Kanombe, avuga ko yageze kuri byinshi ahereye ku busa, cyakora ngo kubera inama nziza z’Abayobozi bakuru b’igihugu barangajwe mbere na Nyakubahwa Perezida Paul kagame, ngo ntabwo yabona inyiturano abaha, uretse kubasabira gukomeza kuyobora u Rwanda.
Agira ati “Ntabwo ndi mukuru cyane, ariko natangiye akazi ndi umukozi wo mu rugo. Mvuka ku Rwesero mu Karere ka Gicumbi, n’abanje kuba umukozi wo murugo mba n’umuzamu, aho hose uduke mbonye nkatuzigama, nyuma naje kugura ikibanza ku mucyo muri Kanombe nubakamo inzu nziza, ku buryo ubu nyikodesha amafaranga atari make bigatuma mbasha kwifasha hamwe n’umuryango wanjye .”
Avuga ko uretse iyo nzu yo ku mucyo, yabashije no kubaka ngo indi mu Murenge wa Masaka mu y’Abaraya, yubaka n’indi nziza aho avuka ku Rwesero, muri make ibyo byose yagezeho, akabishimira umuryango FPR Inkotanyi wamufashije kubigeraho ku gipimo cya 80% nawe yishakamo ubwe 20%.
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturege Madame Huss Monika, avuga ko kuvuga ibyagezweho mu myaka irindwi n’umuryango wa FPR Inkotanyi, urangajwe imbere na Nyakubahwa Paul kagame, bikavugwa mu gihe gito, byashobokera umuhanga, bityo asaba abaturage kuzakora ibyo biyemeje byo gushyigikira Umukandida Paul Kagame bamuhundagazaho amajwi yose, ndetse n’Umuryango wa FPR Inkotanyi bakabikora batyo, bagamije gushyigikira Abakandida bawo.

Umurenge wa Kanombe wakoze igikorwa cyo Kwamamaza Umukandida Paul Kagame, uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora yo kuwa 15 Nyakanga 2024, ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro.
Ni umurenge uhereye mu marembo y’Umujyi wa Kigali cyane ko abavuye mu mahanga bose, iyo bageze ku Kibuga cy’indege, ariwo bageramo bwa mbere.
Ni Umurenge kandi ufite abaturage bashyira hamwe ku buryo biyubakiye imihanda hafi ya yose ihuza imidugudu n’Amasibo, Intego ya bose muri Kanombe, ikaba kuzatora Nyakubahwa Paul Kagame 100% ndetse n’Umuryango ahagarariye wa FPR Inkotanyi, bagamije ahanini gushyigikira Abakandida 80 batanzwe nawo, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira Demokarasi.



