Ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri 2023-2024 muri Good Shepherd School, ishuri riherereye mu murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali, Ubuyobozi n’ababyeyi basobanuye ko kuba bafite abana b’abahanga batsindira ku kigero cyo hejuru amasomo yose, ibanga rikoreshwa ari nta rindi bitari ukwita ku bana babigisha neza uko bikwiriye, gutanga imyitozo myinshi kandi kenshi isubiramo ibyo baba bize no gufatanya n’ababyeyi, kugirango kwiga ku bana bidaharirwa mwarimu wenyine.
Byavugiwe mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 06 Nyakanga 2024,, cyari kigamije ahanini gusoza umwaka w’amashuri no guha Indangamanota ku banyeshuri bagera kuri 385 basoje umwaka neza, hanasezerwa ku basoje umwaka wa gatandatu bagera kuri 25 bifurijwe kuzakomeza gutsinda neza mu mashuri yisumbuye bagiye kwekezamo, baboneraho no guha ikaze ibibondo 36 bisoje amasomo y’ikiburamwaka, nabo bahawe karibu mu mashuri abanza.
Muri iki gikorwa hakaba hanagaragajwemo ubwenge n’impano zihishe muri abo bana bato, bakaba bari gutanga icyizere gikomeye cy’ejo hazaza ku bigendanye n’abahanga beza u Rwanda rwifuza kuzagira mu minsi iri mbere.
Umuyobozi wa Good Shepherd School Bosco TUMWESIGYE avuga ko ubusanzwe ikigo cyabo kizwiho kugira abana b’abahanga, bivuye ahanini kuba ari ikigo gishingiye ku ndagagaciro za Gikrisito, umwana akaba atozwa gukunda amasomo yiga, agatozwa kubaha, gukundana no gushyira imbere Imana yamuremye.
Agira ati “Dusoje umwaka neza tunatanga amanota y’abana bikaba byagaragaye ko bose batsinze amasomo ku kigereranyo cyo hejuru. Rero dufashijwe n’abarimu bafite uburambe n’ubunararibonye mu kwigisha. Muri make dukora uko dushoboye tukita ku bana, bakiga indimi n’andi masomo neza, ku buryo nk’uko mwabyumvise ntiwatandukanya uwize hano n’uwigiye i Burayi. Ibyo byose ari ukubera ko tubigisha ibizabafasha mu buzima, bikagaragazwa n’uburyo abasoje mu mwaka wa gatandatu hafi ya bose batsinze 100%.”
Bwana Bosco Tumwesigye avuga ko ikigo cyabo kimaze gutsindisha abana benshi bagiye boherezwa mu bigo bikomeye byo mu Rwanda, ku buryo n’iyo bagezeyo ngo bakomeza kuza mu myanya ya mbere, babikesha ahanini ibanga ryo kwiga neza baba barakuye kuri Good Shepherd.
Ku rundi ruhande Bwana Bosco avuga ko mu rwego rwo kongerera ubumenyi abo barera, ngo bafata n’umwanya wo kujya kubereka ibyiza bitatse u Rwanda n’ibindi bibafasha kumenya amateka yaranze u Rwanda nk’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, mu minsi mike ishize nabwo abasoje umwaka wa gatandatu bakaba barasuye Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena basobanurirwa uburyo ikora, banaboneraho gusura inzu ndangamurage ibitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwnda, ibyo byose ngo bikabafasha gukura ibintu biyungura ubumenyi muri byinshi.
Bamwe mu babyeyi barerera kuri Shepherd baganiriye n’ikinyamakuru IGISABO, bavuga ko bashimira cyane ubuyobozi bw’ishuri ryabo n’abarezi bahigisha, uburyo bita ku bana babo babigisha uko bikwiriye, ndetse bakabatoza no gusenga, bikaba biri mu bituma buri mubyeyi uhatangirije umwana umwe bwa mbere, birangira abe bose ariho abazanye.
Bwana Felicien Rimemenyande umubyeyi uhagarariye abandi ni umwe mu babyeyi bahisemo kurerera kuri iki kigo, akaba na Perezida wa Komite y’ababyeyi, unahafite abana bane yagiye ahazana mu byiciro bitandukanye.
Agira ati “Iri ni shuri ryigisha neza mu buryo bwose. Twahisemo kuzana abana bacu hano, none turanyuzwe. Turanyuzwe kuko ni abahanga nk’uko namwe mwabonye uburyo bakoresha indimi badategwa ndetse kagira n’impano zitandukanye bagiye bahemberwa.”
Avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije kugeza ubwo umwana arangiza kwiga amashuri abanza, akaba yajya kwigana n’abanyamahanga agatsinda neza nta nkomyi, Good Shepherd yacu rero yabigezeho, cyane ko abana bose batsinze bajyanwa mu bigo bikomeye bagatsinda neza.
Bwana ahamagarira ababyeyi babyifuza, kuzana abana babo bakivomera ku isoko y’ubumenyi nabo basanze muri Shepherd, kugira ngo bazabashe kugira abana b’abahanga, bagomba kuzagirira igihugu cyabo akamaro igihe cyose baza basoje amasomo mu myaka iri imbere.
Ibyo avuga bishimangirwa na Madame Kayitesi Christine umubyeyi wahazanye abana bane, abasoje muri bo ngo bakaba baratsinze neza, maze umwe yoherezwa mu ishuri ry’abakobwa rya Maranyundo, undi ajyanwa muri Fawe Rwanda, undi nawe ashyirwa mu kigo gikomeye cy’Abihayimana, bose kandi ngo bari kuza mu myanya ya mbere babikesheje ubumenyi bakuye aho bize muri Good Shepherd bamaze kubagira icyo bazi kugenda baba muri kino gihe.
Abana basoje nabo akanyamuneza kari kose, cyane ko hafi ya bose batsinze 100%.
Gasaro MASIMBO Odile umunyeshuri nawe w’umuhanga ni umukobwa muto usoje umwaka wa gatandatu ubanza, avuga ko basoje neza amaso yo mu mashuri abanza, bakaba biteguye no kuzatsinda ikizamini cya Leta bazatangira gukora kuwa mbere w’icyumweru gitaha, bityo kwinjira mu mashuri yisumbuye ngo bakaba ari kubikozaho imitwe y’intoki.
Agira ati “Uyu ni umunsi mwiza kuri twebwe. Ni amateka akomeye mu buzima bwacu yiyanditse, cyane ko dusoje icyiciro kimwe tugana mu kindi. Turashimira abarezi bacu, abayobozi b’ishuri n’ababyeyi bacu bahisemo kuza kuturera hano, tukaba dusoje amasomo neza tunahakuye ubumenyi bwinshi cyane.”
Avuga ko ashishikariza barumuna babo basigaye ku kigo, gukomeza kwiga neza kandi barushaho gukomeza kurangwa n’ubukiristo’
Musaza we Muncake John usoje nawe mu mwaka wa gatandatu akaba n’umuhanga mu cyongereza kuko ariwe wasemuraga mu ndimi ku myaka ye 13.
Avuga ko yiteguye neza kujya mu mashuri yisumbuye akazahatsinda bitamugoye, intego ye ikaba ari ukwiga kugeza ku rwego rwa Dogiteri.
Good Shepherd school ryasoje umwaka w’amashuri 2023-2024 uyu munsi, ni rimwe mu mashuri akomeje gukataza mu ireme ry’uburezi, bitewe ahanini n’uburyo bigisha abana neza bagatsinda neza.
Ni ikigo kirangwa n’Indanga gaciro za Gikristo, abana bakaba batozwa gusenga no kubaha Imana.
Mu gusoza umwaka w’amasomo, abana kandi bagiye bahabwa ibihembo mu buryo butandukanye, hagendewe ku marushanwa yateguwe n’ikigo bagiye batsinda.
Hanahembwe kandi abagaragaje impano zibihishemo, bikaba bigaragara ko u Rwanda rukataje mu kubyirura abahanga bazaruzamura bidatinze mu bihe biri iri imbere.
Good Shepherd iherereye mu murenge wa Remera, Akagari ka Nyabisindu hafi neza y’umuhanda werekeza i Kinyinyinya na Kagugu. ababyeyi barashikarizwa na bagenzi babo baharerera, kuzana abana babo kuhigira ari benshi, kugira ngo bafatanyirize hamwe kurera u Rwanda abana b’abahanga barangwa n’indangagaciro za Gikristo.