Kuri uyu wa gatanu tariki 5 Nyakanga 2024, Kandida-Perezida w’ishyaka Democratic Green Party, Dr Habineza Frank n’abakandida depite 50 bahatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, biyamamarije mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo.
Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yakiranwe urugwiro ubwo yageraga kuri site iri mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo aho yiyamamarije.
Dr Frank Habineza yabwiye abaturage ko Green Party ifite politiki yo guteza imbere umuturage no kugabanya inyungu ku nguzanyo zo mu mabanki yose yo mu Rwanda, ntizirenze nibura 12%.

Yavuze ko natorera kuyobora u Rwanda, azafasha abaturage gutunganya umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu gushyiraho inganda ziciriritse zizatanga akazi.
Ushinzwe Ibikorwa byo kwiyamamaza muri Green Party, Ntezimana Jean Claude, yavuze ko iri shyaka nirigira abadepite benshi mu Nteko Ishinga Amategeko rizatanga umusaruro uruta uwatanzwe n’abadepite babiri ryari rifitemo muri manda ishize.

Ishyaka DGPR izashyiraho nkunganire ya leta kuburyo umuturage azabasha ku gura Gaz yo gutekesha izava ku bihumbi 40 ikagura ibihumbi 10 kuko kugeza ubu ibiciro bya gaz yo guteka bihanitse.
Ishyaka rya DGPR ryavuze ko niritorwa bifuza ko Gaz yagura ibihumbi 10 kandi mu gihe gaze ishyize umuturage agiye kugura indi yajya kuri Station atwaye icupa agahabwa Gaz ijyanye n’ubushobozi bw’amafaranga afite.
Dr Frank Habineza warikumwe n’abakandida depite biyamamarije mu Murenge wa Base mu Karere ka Rulindo aho basabye abarwanashyaka n’abaturage kuzamushyigikira hanyuma ibyo babemereye bikazakorwa mugihe gito.



