Ibi ni bimwe mu bitekerezo by’abantu bo mu ngeri zitandukanye bari gukurikiranira hafi ibigendanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bishimira ko uburyo birimo gukorwa ari byiza, bityo bagahamya badashidikanya ko bakurikije uburyobabona byateguwe neza, kugira ngo abakandida batatu bari guhatanira intebe y’Umukuru w’igihugu babashe kugeza kandi banasobanure imvamutima zikubiye mu migabo n’imigambi yabo, bagahabwa umwanya uhagije ntawuhutajwe, ibyatumye bagera ku banyarwanda benshi bashoboka ngo babasobanurire ibyo bateganya kubagezaho byose.
Abantu benshi mu baganiriye n’ikinyamakuru IGISABO muri ibi bihe abakandida bari kuzenguruka Intara n’Uturere, barahamya ko kuba ishyaka rya Green Party, riri gukurikirwa na benshi, ngo biri guha Bwana Habineza Frank Perezida w’iri shyaka uri guhatanira Intebe y’Umukuru w’igihugu, kuzahabwa umwanya wo kwinjira muri guverinoma we n’abandi bagenzi be nka babiri, mu gihe baba batabashije gutsindira umwanya w’Umukuru w’igihugu nk’uko bari kubiharanira.
Ni ibitekerezo bitandukanye byatangiye kuvugwa ubwo igikorwa cyo kwamamaza abakandida cyatangiraga kuwa 22 Kamena 2024, Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame agatangirira mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, maze akakirwa n’abaturage batagira ingano, ku buryo bari banatangiye kuhagera ku isaha ya Saa Saba z’ijoro, ubwitabire bukaba bwarakomeje m’Uturere twose amaze kugeramo.

Ni mugihe kandi na Dr Frank Habineza n’ishyaka rye rya Green Party batangiriye ibikorwa byabo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana nabo bakirwa n’abantu benshi, uwo muvuduko wabitabira ukwiyamamaza kwe n’Abakandida Depite, bakaba barakomeje kwakirwa n’abaturage benshi kugera kuwa 03 Nyakanga 2024 ubwo basuraga Uturere twa Karongi na Rutsiro two mu Ntara y’I Buregerazuba.
Dr Habineza avuga ko azaniye abanyarwanda byinshi birimo kubafasha kuva mu bukene, kubona amazi meza, gukuraho igihano cy’iminsi 30 y’agateganyo, kugabanya imisoro, kubaka imijyi yasubiye inyuma nka Huye, gushyiraho Minisiteri y’Itangazamakuru, kuvugurura ububanyi n’amahanga n’ibindi ashimangira ko nagirirwa icyizere agatorerwa kuba Umukuru w’igihugu ibyo byose azabishyira mu bikorwa.

Kubera ayo makuru mashya ashyira abaturage, byatumye abasha kwigarurira imitima ya benshi, ibishobora gutuma Ishyaka ahagarariye rishobora kubona amajwi ari imbere y’andi mashyaka havuyemo Umutwe wa FPR Inkotanyi, akabona majwi yatuma Green Party yinjira muri guverinoma nshya ya nyuma y’amatora.
Uwitwa Sebahire twahinduriye amazina wo mu Murenge wa Jabana avuga ko ari mu muryango wa FPR Inkotanyi, ariko bitamubujije kwishimira imigabo n’imigambi by’ishyaka rya Green party. Cyakora asaba ko ibyiza bavuga, bitazaba iby’amareshya mugeni, ahubwo bazamara kugera muri guverinoma bakazaba intumwa nziza nk’uko bavugira abaturage neza mu nteko Ishinga Amategeko.
Agira ati “Iri shyaka rya Green Party turaryishimiye, dukurikije ibitekerezo byubaka bari kutugaragariza nkatwe abanyarwanda. Frank Habineza, dusanzwe tumwumva avugira abaturage kenshi mu Nteko, ni Intwari pe. Birakwiye ko yazahabwa umwanya ukomeye mu gihugu, bityo ibi bitekerezo byiza by’ishyaka ryabo bari kugenda bagaragariza abantu, akazafatanya n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu kubishyira mu bikorwa.”
Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, avuga ko Umuryango wabo wa FPR Inkotanyi awukunda kandi ko nta kabuza ariwo uzatsinda amatora ku kigero cyo hejuru nk’uko babisanganwe.
Ku rundi ruhande akavuga ko akurikije ibiri gutangazwa n’amashyaka ari kwiyamamaza, kuri we ngo Green Party, niyo izaza ku mwanya wa kabiri, inyuma y’Umuryango wa FPR Ikotanyi, ibyo kandi ngo bikaba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no mu badepite, bityo agasabira Green Paty imyanya itatu muri guverinoma, n’imyanya ine mu Nteko ishinga Amategeko.

Uretse Sebahire ushimagiza cyane Green Party kandi atari Umurwanashyaka waryo, Nyinawajambo Dativa we ni umwarimukazi mu mashuri abanza mu Karere ka Huye. Kimwe na Sebahire ni Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, ahamya adashidikanya ko Dr Frank, afite abantu benshi bamushyigikiye kurusha andi mashyaka havuyemo Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Agira ati “Turi mu muryango wa FPR Inkotanyi kandi twiteguye gutsinda amatora tugakomeza kuyoborwa n’Intore ibarusha intambwe Kagame Paul. Gusa ndashimira ishyaka rya Green Party ku bitekerezo byiza bari kugenda bageza ku barwanashyaka n’abanyarwanda muri rusange. Kuba baratinyutse kwiyamamazanya na Perezida wacu ufite ibigwi mu Rwanda no mu mahanga, ndabashima pe, ishyaka ryabo rizatsindira ku majwi menshi ndabihamya.”
Ni benshi bari kugenda batanga ibitekerezo bitandukanye bigendanye n’uburyo Abakandida bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Hafi ya bose barashima ko biri kugenda neza, bikaba ngo bitanga icyizere ko hazavamo umusaruro nyawo uzatuma u Rwanda rukomeza kuba icyitegerezo mu cyerekerezo cya 2050.
Mu bakomeza gutanga ibitekerezo, baragaragaza ko kuba Dr Frank Habineza agaragaza imirongo migari ashaka kuzifashisha aramutse atorewe kuba Perezida wa Repubulika, kurwanya inzara n’ubukene, kugabanura imisoro no gukuraho igihano cy’iminsi 30 y’agateganyo, agashyiraho ikigega cy’ingoboka cyajya gifasha abafunzwe bakaza guhinduka abere, byose ngo biramuha amahirwe arusha abandi yo kwishimirwa na benshi, bityo bagahmya ko umwanya wa Kabiri ntawe awurwanira nawe inyuma ya Perezida Paul Kagame no ku ruhande rw’abadepite nabwo bikazaba ari kimwe.

Igikorwa cyo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira Intebe y’Umukuru w’igihugu n’abadepite, cyatangiye kuwa 22 Kamena 2024, kikazasozwa kuwa 13 Nyakanga 2024 bucya habaho amatora ku banyarwanda baba mu bihugu byo hanze, bizaba kuwa 14 Nyakanga 2024.
Mu gihe igikorwa cy’amatora nyiri zina mu Rwanda ari tariki 15 Nyakanga hatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite bahagarariye amashyaka n’imitwe ya Politiki, mu gihe kuwa 16 hazaba hatahiwe amatora y’abadepite b’abagore batorwamo 30% by’abagize Inteko ndetse no mu bindi byiciro, birimo abahagarariye urubyiruo, abahagarariye abafite ubumuga n’abahagarariye za Kaminuza.
Abakandida bari guhatanira umwanya wa Perezida wa Republika, ni Paul Kagame Uhagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi, Dr Habineza Frank uhagarariye Green Party na Philippe Mpayimana Umukandida wigenga.




