Ubwo yageraga mu Karere ka Rutsiro aho yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party yijeje abaturage ba Rutsiro ko nibamutora azabubakira isoko rigezweho bakaba mu mihanda.
Kuri uyu wa Gatatu, Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, ryakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida-Perezida, Frank Habineza ndetse n’abakandida-Depite 50 bashaka guhagararira iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko.
Dr Frank Habineza yahereye mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro akihagera yakiranywe urugwiro n’abaturage benshi barimo abayoboke b’ishyaka bari baje kumva imigabo n’imigambi bye kugira ngo bazabashe guhitamo neza ukwiye kubayobora mu myaka itanu iri imbere.

Dr Frank Habineza yabanje kubwira abari baje kumushyigikira ko abashimira cyane ko n’ubwo atabashije kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mwaka 2017 ariko nibura mu mwaka 2018 babashije ku mutora ajya mu Nteko inshingamategeko aho yabashije gukora ibishoboka byose ibyo yari yabasezeranyije nibura ibigera kuri 70% byose byashyizwe mu bikorwa, aboneraho gusaba abarwanashyaka n’abaturage muri rusange kuzamuhundagazaho amajwi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga uyu mwaka kuko imvugo ye ariyo ngiro.
Aha niho Dr Frank Habineza yaboneyeho abwira abacuruzi by’umwihariko abakorera mu Murenge wa Musasa ko nibamutora bazubakirwa isoko rigezweho bakibagirwa gukorera ku muhanda.
Ati “Numvise ko aha mukeneye isoko kandi nanjye nabibonye ko mucururiza hanze ku muhanda ubusazwe abadepite bagira uruhare runini mu gufata imyanzuro itandukanye ubu rero nimuntora nka Perezida w’Igihugu kandi abakandida-Depite bacu nabo bagatorwa aha hagomba kubakwa isoko rigezweho ribarinda kunyagirwa cyangwa ingaruka z’izuba kubiribwa byanyu.”

Dr Frank Habineza umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu hamwe n’abakandida depite baje gukomereza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza ku gicamunsi mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera aho naho yasanze abarwanashyaka benshi barikumwe n’abaturage ba Karongi bari bakubise baje kumva imigabo n’imigambi byabo.
Mu ijambo Dr Habineza yagejeje ku baturage ba Karongi ko nibamugirira icyizere bakamutora nawe azabashyiriraho ikigega giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bifashe mu kugabanya ikibazo cy’ubushomeri.
Ati “Kubera ko twasanze Abanyarwanda hafi 90% bakora ubuhinzi n’ubworozi, tuzashyira uruganda muri buri Murenge turabibijeje banya-Karongi, niba ari isambaza mwarobye mu Kiyaga cya Kivu, zitunganyirizwe hano muri Karongi, umusaruro mwabonye utunganyirizwe hano iwanyu mutabanje gukora ingendo.”
Frank Habineza yabwiye abaturage ba Karongi ko abasaba amajwi kugira ngo azabashe kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri mbere kandi ko bifuza no kugira Abadepite benshi mu Nteko inshingamategeko babarizwa mu ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’ bityo ko bakwiriye gutora ku nyoni ya Kagoma kugira ngo ibyifuzo byabo bizabe impamo kuko ishyaka ryabo ritabeshya.
Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka rya Green Party ahataniye umwanya wa Perezida wa Repubulika n’abarimo Philip Mpayimana umukandida wigenga ndetse na Kagame Paul watanzwe n’umuryango wa FPR Inkotanyi.





