Benshi mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko bagiye bahura n’ ikibazo cyo kubyarira iwabo bakiri bato, bitewe ahanini no kutagira icyo bakora, bigatuma bahura kenshi n’abashukisha udufaranga bakabasambanya, ari byo bibaviramo kubyara abo batazashobora kurera, bidatinze bakagaragaraho indwara zikomoka ku mirire mibi.
Ibi nibigarukwaho n’urubyiuko rutandukanye rwo mu Karere ka Nyabihu mu murenge wa Bigogwe, bagashinja Ubuyobozi bwabo kutababonera icyo bakora cyane ko n’amwe mu masambu yabo ngo yagiye akorewamo n’imishinga, bityo kubera kwirirwa bicaye kandi bakeneye icyo kwambara, amavuta n’isabune , bigatuma bahura n’ibishuko by’abasore cyangwa abagabo bubatse babashukisha udufaranga tw’intica ntikize bakabasambanya, ari byo bibaviramo kubyara imburagihe abo batazashobora kurera.
Umwe mu bakobwa bagaragaza akababaro ko kuba barabyaye imburagihe ni Mutoni twahinduriye izina, ufite imyaka 17 y’amavuko.

Avuga ko bitamworoheye kurera umwana kandi nawe akiri umwana, cyane ko yayitewe yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’isumbuye, yabyara agakomeza kubaho nabi bitewe ahanini n’ubushobozi buke ababyeyi bafite, byongeye bakaba nta naho guhinga hahagije ngo babashe kuba bahinga imboga n’imbuto n’ibindi byatuma abasha kurera umwana we uko bikwiriye.
Agira ati “natewe inda niga mu mwaka wa kabiri. Byangizeho ingaruka kuko kurera umwana nanjye ndiwe. Mu by’ukuri sinari mbyiteguye na gato. Ntabwo navuga uburyo nayitwaye ariko byavuye ku burangare bwanjye igihe nemerag gushukwa, nkemera ibyo ntakereje ingaruka bizamviramo.
Gusa ndashima ko Imbuto Foundation yaje kudufasha jye nabagenzi banjye babyariye mu rugo, tukaba twishimira ko bari kudufasha kwiga imyuga, bityo tukizera ko izadufasha muri ubu buzima bubi turimo bwo kutabona icyo tugaburira abana bacu, bakazaduha n’ibikoresho.”
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima kiri ku urwego rwa Dogiteri cya Bigogwe Dr MFASHINGABO Martin, avuga ko ikibazo cy’abana babyara bakiri bato mu gace ivuriro rihereyemo ari ikibazo, bitewe ahanini n’ubukene bw’imiryango imwe n’imwe baba bavukamo ifite amasambu mato atabahagije, ibyo bigatuma abana babo nabo batabona uburyo buhagije bwo kubagaburira no kubitaho bihagije kugira ngo badahura n’igwingira.

Agira ati “ ni ikibazo gikomeye cyane. Muri kino cyumweru cyahariwe kwita ku umubyeyi n’umwana twakiriye abana benshi bafite imirire idahagije, ari nabyo bishobora kubakururira igwingira. Bamwe muri abo bagwingira ni abavuka kuri ba bana babyara imburagihe, ndetse no kuri abo babyeyi batishoobye muri rusange.”
Avuga ko ibyo ari byose bagerageje gutanga inyigisho zihagije zikanguria ababyeyi guha abana babo indyo yuzuye, na cyane ko bitakagombye kugorana, bikaba bisaba ubushake bwonyine kuko nta we utashobora kwihingira imboga cyangwa ngo yorore inkoko byibura imwe yajya iha umwana igi rimwe ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza Simpenzwe Pascal, avuga ko ikibazo cy’igwingira mu bana mu Karere kabo gihari, ariko hakaba hafatwa ingamba ngo icyo kibazo gikemuke burundu.

Ku kibazo cy’abangavu babyarira mu rugo, avuga ko ari ikibazo nacyo kibabaje kuko habarurwa abagera kuri 87 bataye ishuri kubera izo mpamvu, gusa akavuga ko hari gushakwa uburyo bwose bwazatuma barisubizwamo.
Agira ati “ ikibazo cy’igwingira mu bana ndetese n’abangavu batwara inda bigatuma batabasha kwita ku bo babyaye, ni ikibazo gikomeye nk’Akarere turi gushakira umuti urambye ibyo bibazo kandi nta kabuza turizera tudashidikanya ko bizakemuaka.

Ku kibazo cyo kuba Akarere ka Nyabihu kagaragaramo abana bagwingira kandi hari inka n’imboga bihagije, avuga ko bidatangaje kuba ibyo bayaba bifitwe n’abantu bake, ku buryo n’ubundi umukene utifite adashobora ku bigura.
Gusa avuga ko bashishikariza abadafite ubutaka bwiza bwahingwaho imboga cyangwa imbuto, gushaka uburyo bakodesha cyangwa bakatisha ubutaka ku babufite, kugira ngo nabo bagire uburyo bwo kubona aho bahinga ibizavamo intungamubiri zigaburirwa abana babo.

Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’umwana, cyatangiye kuwa 03 kigeza kuwa 07 Kamena 2024.
Insanganyamatsiko yagiraga iti “HEHE N’IGWINGIRA RY’UMWANA”.
Ubutumwa bw’ingenzi bwatanzwe bwari bukubiye mu ngingo 8 arizo : Kwipimisha inda ku mugore utwite; Kwita ku kamaro cy’Imirire myiza y’umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe; Uruhare rw’abagabo mu gukurikirana imikurire y’abana, Kwita ku isuku, Gukingiza abana inkingo zose bakeneye harimo n’urwiseru, Gufata ikinini cy’inzoka zo munda na BILARIZIYOZE; Kuboneza urubyaro; Kwitabira ingo mbonezamikorere.
Ubushakashatsi bw’imibereho myiza y’abaturage DHS bwakozwe, bugaragaza ko mu karere ka Nyabihu, ibipimo by’igwingira mu bana byavuye kuri 59% mu mwaka wa 2015 bigera kuri 47,7% mu mwaka wa 2020, mu gihe ubwasohotse muri Kamena 2023, bwo bwagaragaje ko ako Karere kamaze kugera ku gipimo cya 34.2% by’abana bagwingiye, kikaba kikiri ikibazo gikomeye.




