Hamaze iminsi mike hakwijwe igihuha cyambaye ubusa ko ibikorwa by’Umushormari Sina Gerard bita Nyirangarama, byaba byugarijwe na Polisi iri kubuza imodoka zose zari zisanzwe zihahagarara ngo izisaba guhita zikomeza urugendo; amakuru akavuga ko ibyo ari ibihuha ko nta kibazo na kimwe kiri kwa Nyirangarama.
Ni amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru cyashojwe kuwa 10 Kamena 2024, aho byavugwaga ko Polisi y’igihugu yagose ibikorwa bya Nyirangarama, igamije ahanini kubuza imodoka guhahagaragara ngo abantu bahahe uko bisanzwe; abiyongereraho ibintu n’ibindi, bakavuga ko ari uburyo ngo Leta y’u Rwanda yaba itangiye gukoresha ibuza abamugana, ngo ikunde imugushe mu gihombo.
Ikinyamakuru Igisabo kikimara kubona ayo makuru, abakorana na Sina Gerard bya hafi, batangaje ko ibyo ari ibihuha byambaye ubusa, ko Sina Gerard akorana neza n’igihugu cye, ubuyobozi bwacyo n’abaturage bose muri rusange; bityo bakibaza uwakwije ibyo bihuha n’inyungu yaba yari agambiriye kubibonamo.

Umwe mu bakozi ba hafi wo kwa Sina Gerard Nyirangarama tudatangaza amazina ku mpamvu y’umutekano we, agira ati «Abantu bashaka gukwiza ibihuha burya bagira ayabo koko. Rwose nta kibazo na kimwe kiri kuri Nyirangarama; uretse igikorwa gito cyabaye muri Week end.
Muri icyo gikorwa hari hagamijwe ahanini guca imirongo y’imyeru imbere y’amazu y’ubucuruzi yo kwa Sina Gerard kuri Nyirangarama, kugira ngo buri modoka ihahagara abantu baje guhaha, ijye igira umwanya wayo nk’uko bigenda muri za parking zose. Kuri uwo munsi hitabajwe Umupolisi wakumiraga imodoka zihaje kugira ngo zidasiba iyo mirongo kandi itaruma. »
Ashimangira ko n’ubwo byakoze gutyo bwose, imodoka zitigeze zibura aho zihagarara kuko zerekwaga aho zihagarara neza kuri Station ya Essence iri haruguru y’umuhanda n’ubundi kandi ngo byagenze neza.
Ku rundi ruhande, avuga ko ibyo guca imirongo ngo bitatwaye igihe kirengeje amasaha atatu, imodoka zikaba ngo zaragarutse guhagarara muri iyo mirongo, bikaba ngo bigenda neza ku buryo nta kajagari na gato gahari imodoka zose zaba iz’abagenzi, ndetse n’abandi babagana bahagarara neza uko bisanzwe bisanzuye buri wese mu murongo we, bitandukanye n’uko byajyaga bigenda byo guhagara mu kajagari.
Asaba abantu kujya bitondera cyane ibyo bavuga ndetse n’ababyumva bakajya babanza gushishoza bakimenyera ukuri ; akanasaba abantu bose gukomeza kugana kwa Sina Gerard Nyirangarama kugira ngo bakomeze banyurwe na Servise nziza zihatangirwa, zaba izirebana n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa, ndetse n’abatabasha kugera ku cyicaro gikuru, bakajya bagana amashami yabo ari mu gihugu hose, cyane ko ibiciro byose biba ari kimwe n’ibyo ku ruganda.
Ibi bihuha bivugurujwe mu gihe na bimwe mu binyamakuru byo kuri Murandasi bikoreshwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakorera hanze, byari byatangiye kubikwiza hose bavuga ko Leta y’u Rwanda ngo yaba yinjiye mu mikorere y’ibikorwa bya Sina Gerard Nyirangarama igambiriye kumuhombya.
Muri ibyo bihuha by’abavugira hanze y’igihugu, bakaba banarondoragamo amazina y’abacuruzi benshi ngo bagiye bahombywa na Leta, bagaca igikuba babeshya ko ari na byo bigiye gukorerwa Sina Gerard Nyirangarama.
Sina Gerard Nyirangarama ni umwe mu bashoramari bubashywe kandi bakora neza mu Rwanda, dore ko benshi bamushimira ishoramari rye rihorana udushya tugezweho ku buryo buri mwaka ugendana n’ibigezweho byawo bishya kandi bikaza bikunzwe cyane.
Sina Gerard yamenyekanye cyane kubera Akabanga n’Urwibutso bikundwa na benshi barimo n’abanyamahanga bo mu ngeri zitandukanye, hakaba kandi Agashya, Akandi n’ibindi.

Ikindi ashimirwa ni uburyo yateje imbere agace atuyemo ko kuri Nyirangarama aho akoresha abakozi barenga ibihumbi bitatu (3000), ababyeyi bakabona uburyo bishyurira abana amafaranga y’ishuri, afite Kiliziya yubakiye Abakristu, akagira Ikipe y’umupira w’amaguru, Ikipe y’abasiganwa ku maguru, Itorero rishimisha rikanataramira abagana kuri Nyirangarama, Amashuri abanza n’ay’isumbuye n’ibindi.