Mu gukomeza gukurikirana igikorwa cyo kurwanya igwingira ry’abana hisunzwe inama zishingiye ku cyumweru cyahariwe kwita ku Umubyeyi n’umwana cyari cyatangiye ku wa 03 kugeza ku wa 07 Kamena 2024 mu Rwanda hose, mu Karere ka Rubavu byagaragaye ko hakivugwa bamwe mu bana bakiri mu mirire mibi bitewe ahanini n’amakimbirane ya hato na hato akirangwa mu miryango, ndetse na bamwe mu babyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Congo, bagasiga abana bato mu ngo iwabo, ibyo bikabaviramo kutarya uko bikwiriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Madame Ishimwe Pacifique avuga ko kurwanya igwingira mu Karere ka Rubavu bikiri inzira ndende ndende, gusa ngo barimo gushyiramo imbaraga, bityo bakizera ko nta kabuza rigomba gucika mu gihe buri wese bireba, ni ukuvuga ababyeyi ndetse n’abayobozi babigiramo uruhare mu buryo bugaragara.
Agira ati “Mu kugerageza gukumira hirindwa ko abana n’ababyeyi barangwa n’imibereho itanogeye, bitewe ahanini no kutabona indyo iboneye, hashyizweho amarerero muri buri mudugudu no ku mupaka, kugira ngo hakurikiranirwe hafi ubuzima bw’abana basigwa n’ababyeyi bari muri ubwo bucuruzi, cyangwa se indi mirimo itandukanye idatuma babasha kwita no kugaburira abana uko bikwiriye, ababyeyi bakaba bigishwa gutegurira neza abana indyo iboneye kandi bagashishikarizwa guhinga imboga no kugira itungo mu rugo.”

Agaruka ku buryo hagiye hatangwa ibinini bifasha abana kubarinda inzoka no gukurikirana imikurire yabo mu cyumweru cyahariwe kwita ku mubyeyi n’umwana, avuga ko abana bari hagati y’amezi 6 kugera kuri mezi 11 bahawe ikinini cya Vitamini A ku kigero cya 51%, abahawe Mebendazole bo ku mezi 12 kugera ku mezi 59 bayihabwa ku kigero cya 64%, abana bapimwe igwingira bo kuva kumezi 6 kugera ku mezi 23 baba 51,2%, abapimwe imikurire ni 61,6%, mu gihe abahawe ongera ari 46,3%.

Kimwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Byahi kiri mu murenge wa Gisenyi, Ntakavuro Alphonse, avuga ko icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyasize muri rusange hatanzwe inyigisho zihagije zari zigamije ahanini gukangurira ababyeyi gutegura indyo yuzuye y’abana babo, ku buryo hanabayeho umwihariko w’uko abatarabashije kugera kwa muganga bagiye babasanga mu ngo no mu midugudu, byose babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Ku rundi ruhande avuga ko igitera igwingira mu bana bo mu Karere ka Rubavu ari byinshi, kuko uretse no kuba hari ababyeyi bibera mu bucuruzi ntibite ku bana babo, hari n’abagabo ngo barambirwa abagore babo bashakanye bakigira mu nshoreke, ibyo bigatuma imbaraga zari gukoreshwa arera abana yabyaye mbere, azijyana mu rundi rugo, noneho iwe inzara igatongora abana be bakicwa n’inzara bidatinze na Bwaki ikaziramwo.
Bamwe mu baturage bashima cyane Leta yabashyiriyeho icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuko bibaha umwanya uhagije wo kongera kwiga no kwibuka inshingano zabo zo kurera umubiri muzima baharanira ko babaho neza.
Uwitwa Kayinamura niryo zina twamuhaye, avuga ko yarwaje umwana we Bwaki bitewe ahanini n’uburyo mu bwana bwe yangaga kurya kandi bitarabuze, biba ngombwa ko bamujyana mu bitaro mu kigo mbonezamirire aho nyina ari kumwitaho, yifashishije inyigisho ahabwa n’abaganga zigendanye no kumenya gutegura indyo yuzuye umwana azajya abasha kurya yishimye.
Agira ati «Ni ikibazo gikomeye. Kuba umwana wacu yaragiye mu mirire mibi bikamuviramo kurwara Bwaki, byatugizeho ingaruka zikomeye cyane ko igihe kinini nyina yabaga ari kumwitaho kwa muganga nanjye nkamenya abasigaye mu rugo, n’ikimenyimenyi ubu nijye waje guhesha ikinini undi mwana muto. Murumva ko akazi ko mu rugo no gushaka icyaduteza imbere biri kuhadindirira cyane. »

Avuga ko asaba ababyeyi bagenzi be kwita ku bana babo cyane bakiri bato bababonera indyo yuzuye izabafasha gukura neza, cyane ko yabonye ngo isomo rikomeye, kuva ubwo yarwazaga umwana indwara iva ku mirire mibi, nyamara ngo barashoboraga kubyirinda hakiri kare.
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba gakora ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bigatuma ababyeyi benshi bashyira imbaraga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka ntibite ku bana uko bikwiriye; ni mu gihe Ubuyobozi buvuga ko bwashyizemo imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo babagaburira indyo yuzuye n’ubwo inzira ikiri ndende.


