Icyahoze ari ishuri rya ETM Ecole Technique Muhazi ryaje guhinduka Kigali Leading TSS rikorera mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 07 Kamena 2024, hibutswe abanyeshuri bahigaga batagira ingano bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abarimu n’abari abakozi bahakoreraga.
Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rw’Umurenge wa Gitega ruhererye mu Akagari ka Kora, ubuhamya bwahatangiwe bukaba bwagarutse ku bwicanyi bw’Indengakamere bwakorewe Abatutsi bari batuye mu kitwaga Segiteri Cyahafi no mu nkengero zayo, aho Interahamwe hafi ya zose zakoreraga mu Mujyi wa Kigali ariho zari zicumbitse, zikaba zari zizi neza aho urugo rw’Umututsi ruherereye, maze Jenoside itangiye bahumbahumba uwitwa umutsi barica badashaka gusigaho n’uwakirazira.
Mu biganiro byatanzwe muri rusange, hagarutswe kenshi ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu itegurwa ryayo mu myaka y’1959 kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, ubwo abatusi basaga miliyoni bicwaga urwagashinyaguro nta cyaha bakoze.
Ushinzwe amategeko muri Kigali Leading TSS Me Ismael UWIMANA, avuga ko mu butegetsi bwayoboraga igihugu cy’u Rwanda mu myaka yashize bwaranzwe cyane n’ivangura, iheza n’iringaniza byatumaga abanyeshuri b’abatutsi bahezwa mu mashuri, ababashije kwiga nabwo ntibahabwe imirimo, ari nabwo havutse igitekerezo cy’uwashinze ishuri rya ETM mu 1982.
Nyakwigendera Maboyi Haruna, wari ugamije ahanini gufungurira imiryango abana b’abatutsi kuza kwiga, kugira ngo nabo bazabashe kugira ubumenyi bwazabafasha mu mibereho yabo.

Agira ati “Urubyiruko rw’abana b’abatutsi bitabiriye kwiga ari benshi baranarangiza babasha no kwishakira imirimo, cyane ko ishuri ryibandaga ku mashami y’imyuga, maze ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu, ETM igira uruhare rugaragara rwo kohereza abana benshi mu ngabo z’inkotanyi bakaba baragize uruhare mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Avuga ko bashima Leta y’ubumwe iharanira ko abanyarwanda barangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa, bagaharanira kwiteza imbere, urubyiruko narwo rugize hafi 65% rukaba rukangurirwa kugira uruhare rugaragara mu kurinda ibyagezweho, bamagana uwashaka gusubiza u Rwanda inyuma, bakanarwanya cyane abahembera, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiro cy’amateka yaranze u Rwanda cyatanzwe na Madame Rose, uhagarariye Urugaga rw’abagore rushingiye ku muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Gitega, by’umwihariko akaba yarize kuri ETM akahasoza mu 1998 mu ishami ry’uburezi, ashima cyane ubutwari bw’abashinze ishuri rya ETM yaje guhinduka Kigali Leading TSS, uburyo bafashije abana b’Abatutsi bari bamaze kurokoka Jenoside, kwiga neza mu gihe ibindi bigo byigenga byari bigishidikanya kwakira abana barihirwaga na FARG.

Avuga ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bisanze igihugu gifite urubyiruko rungana na 65% rwose rwavutse nyuma ya 1994. Ababyeyi bakaba bafite umukoro ukomeye wo kubasobanurira neza amateka y’u Rwanda, by’umwihariko ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bazakure bazi neza indangagaciro za buri munyarwanda, batozwe gukunda igihugu no kuba bakitangira bibaye ngombwa.
Agira ati “Turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwibuka ni igihango abanyarwanda bagiranye cyo kuzirikana ku mateka yaranze u Rwanda.”
Uhagarariye umuryango wa ARJ Imanzi muri Kigali Leading TSS, Nshuti Musemakweri, avuga ko n’ubwo bari bataravuka ariko ababyeyi babo babasobanuriye uburyo Jenoside yakoranywe ubugome bukabije byatumye abasaga Miliyoni barishwe mu gihe gito.

Asaba ababyeyi gushishikariza abana gukura bakunda igihugu cyabo, bakagifasha kugiteza imbere bakamagana uwashaka guhungabanya no gusenya ibyagezweho birimo n’ubumwe bw’abanyarwanda bakomeyeho.
Kimwe n’abayobozi n’ababyeyi batanze ibiganiro, asaba bagenzi b’urubyiruko kuza bagafata iya mbere mu gusigasira ibyagezweho bamagana abahembera amacakubiri bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagakunda igihugu.
Agira ati “Mu makuru babwiwe ni uko ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda hashira imyaka 30 nta ntambara cyangwa se ubwicanyi bubaye mu Rwanda. Ibi turayishimira ubuyobozi bwacu bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame urubyiruko dukunda cyane. Ni byiza ko natwe urubyiruko rwa none twigira ku mateka, tukisunga ibitekerezo byiza byaranze ababohoye u Rwanda tugafatanyiriza hamwe kuruteza imbere.”
Ahamagarira urubyiruko bagenzi be kujya bitabira gahunda zose za Leta zirimo umuganda rusange n’ibindi bikorwa byinshi bugamije gukunda igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Leading TSS Maboyi Amran, akaba umuhungu wa nyakwigendera Maboyi Haruna washinze ETM yahindutse Kigali Leading TSS, avuga ko umubyeyi we yitegereje akarengane abana n’abatutsi bakorerwaga na Leta ya cyera bangirwa kwiga mu mashuri ya Leta maze ahitamo gushinga ishuri ryigenga ryafashije abana benshi kwiga ubu benshi bakaba bafite imirimo itandukanye mu gihugu no hanze yacyo.

Ku rundi ruhande akavuga ko nawe aho yabaye mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo ngo n’ubwo bari abana batotezwaga kenshi akifuza kubona uburyo ya kwinjira mu gihugu cye cy’u Rwanda akabiburira igisubizo.
Avuga ko ashima umubyeyi we cyane kuko yashinze ishuri rya ETM ryafashije abana n’abatutsi kumva ko nabo bafite uburenganzira bwo kwiga nk’abandi yanafashe iya mbere mu kugaburira ingabo 600 zari iza FPR Inkotanyi zari zazanywe kuba mu nteko nshinga amategeko yahoze ari CND akaba yarabagaburiraga amafunguro yose bifuzaga ku buntu kubera urukundo yakundaga inkotanyi gusa akaza gukomwa mu nkokora n’Abajandarume bo mu gisirikari bo kwa Habyarimana bamusanze, aho yabitekerazaga mu kigo cy’ishuri muri ETM bakavuga ko bamaze kumenya ko ariwe utekera inyenzi bagenzi be.
Agira ati “Ubu bumwe n’umutekano dufite dukomeze tubisegasire kuko twanigezeho bigoranye cyane, iyo tutagira Ingabo zari iza FPR Inkotanyi ntituba tukiriho, ariko turiho dukomeze gusegasira ibyagezweho tubirinde abanzi b’igihugu, duharanire ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 itazongera kubaho ukundi twiyubakire igihugu.”
Ashimira umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame uri mu bafashe iya mbere bakanga kuba mu mahanga bakarwana kugira ngo binjire mu gihugu cyabo n’ubwo byari bigoranye.
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Gitega Madame Uwimama Marie Emeriane, agaya cyane abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica abavandimwe, impinja, abakecuru, abazaza n’abandi batari bazi icyo bazira.
Ashishikariza ababyeyi kurera neza abana babo bakababwiza ukuri ibigendanye n’amateka y’u Rwanda ndetse agaya bamwe buhererana abana babo ntibababwize ukuri.
Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Gitega, avuga ko u Rwanda rwagize amahirwe cyane yo kugira Umuyobozi ukunda igihugu cye Nyakubahwa Perezida Kagame wahagaritse Jenoside agasaba abantu kubabarirana abishe bagasaba imbabazi kandi bakazihabwa n’abo biciye.

Agira ati “Ni ubwa mbere byabayeho mu mateka y’u Rwanda aho gutanga imbabazi byabaye umuco, uwiciwe akicarana n’uwamwiciye hakabaho kubana mu mahoro nta wundi twabikesheje uretse utubereye ku isonga Perezida Paul Kagame bashima cyane.
Avuga ko ubwo Jenoside yarangiraga yari umwana akajya akunda kwibanira n’Abasirikari kuko yumvaga aribwo buryo yizeyemwo umutekano we, igihe kimwe ngo ajyanye na mukuru we w’umusirikari iwabo ngo barikanga ariko arabahumuriza, bahamusanga arababarira. Gusa avuga ko uwo muco wo kubabarira bari baramaze kuwutozwa mu ngabo zari ziyobowe n’ubundi na Perezida Paul Kagame wabanishije neza abanyarwanda imyaka 30 ikaba ishize igihugu kikaba kimaze kugera kuri byinshi bishimwa na bose.
Kigali Leading TSS yahoze ari ETM yibutse abanyeshuri, abarimu, abakozi baho n’abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange ni ikigo cyagize uruhare mu kwakira abana b’Abatutsi baburaga aho biga kubera Politiki mbi y’iringaniza yahezaga bamwe igatetesha abandi cyane cyane mu mashuri.
Ni ikigo cy’amashuri cyanagize uruhare mu kugira urubyiruko rwinshi rwitaniriye kujya mu gisirikari cyari FPR Inkotanyi wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.




