Kuri uyu wa 06 Kamena 2024 umurenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge hibutswe abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abitabiriye icyo gikorwa bagararagarizwa uburyo itotezwa ryatangiye kuva kera.
Nirere Marie Rose Umunyamabanga nshigwabikorwa w’ Umurenge wa Rwezamenyo Mukiganiro yagiranye n’abitabiriye uyu muhango, Nirere yavuze ko kuva kera abatutsi batotejwe haba mu mashuri cyagwa mukazi ndetse n’ahandi.
Ati “ Ntamahoro Uwitwa umututsi yigeze kuva kera ntabwo kwicwa byatangiye indege ya Habyarimana Ihanurwa kuko Mu 1991 Mukankusi Ancilla umwarimukazi yishwe avuye kwigisha ku ishuri ry’intwali ndetse siwe gusa n’abandi hirya no hino nta tuze babonaga.”

Nubwo hashize imyaka 30 hibukwa izirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’ Akarere ka Nyarugenge yahamije ko muri uyu murenge hakiri abantu batarabona imibiri y’ababo ngo bashyingure mu cyubahiro
Ati “ Jenoside yakozwe n’abanyarwanda ikorerwa abanyarwanda, birababaje kubona hashira imyaka 30 twibuka ariko hakaba hakiri bamwe bacyinangiye umutima ntibatange amakuru y’aho imibiri y’abacu bajugunywe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”
Akomeza avuga ko kandi uwashyiguye umuntu we abayumva aruhutse agasingarana igikorwa cyoguhora amwibuka. Kandi yaboneyeho no gushimira abacitse ku icumu kuba barangize umutima ukomeye wo kubabarira aba biciye ababo, ibyo ni ubutwari n’urugero rwiza baha ababakomokaho.
Rutijanda Innocent w’imyaka 55 warokokeye muri St Joseph muri Mata 1994, igihu cyarahindutse nyuma ya Jenoside. N’ Igihugu cyiyubatse n’ubuyobozi bwiza butavangura ubwoko, imyaka 30 n’Urugendo rutoshye ariko twagize ubuyobozi bwiza twariyubatse ibikorwa remezo nk’imihanda, amanzu meze, amashanyarazi n’ibindi bigarangarira amaso yaburi umwe.

Icyoduharanira nuko bitazogera kubaho ukundi dushishikariza abakiribato kurwanya igenga bitekerezo ya Jenoside cyane ko hakiri abayipfobya bakoresheje imbungankoranyambaga rero ni muri urwo rwego nabo bangomba gukoresha izombuga barwanya iryopfobya kugirango Ibyabaye n’ibizogere ukundi. Kuko ibintu byabaye m 1994 utabona uko wabisobanura cyane ko byaburiwe inyito.
Ati:” kubona uturanye nuwa kwiciye nibyorishye bisaba kugira umutima ukomeye no kubabarira.”
Depite Mukabagwiza Add Visi perezida w’ Abadepite mu Nteko Inshinga mategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa by Guverinoma, yavuze uko abarakotse jenoside yakorewe abatutsi bahagaze muri iki gihe, bitanga ikizere cy’uko nyuma y’imyaka 30 abantu biyubatse.
Ati;” ibi tubikesha Ubuyobozi bwiza bwatanze icyizere cyo kubaho ndetse butanga umwanya wo kwibuka inzirakarengane, bigatuma abacitse ku icumu bibuka ababo bikabafasha koroherwa nibaheranwe n’agahinda bakava mubwingujye . ubu bakaba bari munzira y’ iterambere rirabye.”
Depite Mukabagwiza yakomeje agarangaza uburyo abanyaRwanda babanyemo, na gahunda yo gutera imbere, ari mu miberereho myiza, ari mubukungu, ari no mu miyoborere myiza byakomeje kubaka UmunyaRwanda kandi bimuha icyizere cyo kubaho.







Alex RUKUNDO