Mu cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyatangiriye mu Karere ka Burera kuwa 03 Kamena 2024, Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Cyanika buvuga ko abana bari gukingirwa iseru banahabwa ikinini cy’inzoka ari n’ako ababyeyi bakangurirwa gutegurira indyo yuzuye abana babo kugira ngo hirindwe igwingira ryabo.
Kimwe n’ahandi mu gihugu hose ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana buri gukorerwa, mu murenge wa Cyanika wo mu Karere ka Burera ababyeyi bitabiriye ari benshi, bamwe muri bo bakavuga ko batari basobanukiwe neza ibyo kugaburira abana indyo yuzuye cyane cyane ko nta n’amikoro agaragara baba bifitiye.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyanika Madame Imanishimwe Denyse, avuga ko bishimira ko ababyeyi bumvise neza ijwi ribahamagarira kwitabira inyigisho zibakangurira kumenya kubungabunga ubuzima bw’abana babo bagaburirwa indyo yuje intungamubiri, bakaba ngo bakangurirwa guhinga imboga, kugira byibura inkoko zatuma babonera amagi, bakabakangurira kandi n’uburyo bwo gutegura neza ayo mafunguro.

Agira ati “Ubukangurambaga buri gukorwa mu midugudu yose hifashishijwe abajyanama b’ubuzima tukaba turi no gukingiza abana bagejeje ku mezi atandatu iseru, turabaha kandi ibinini by’inzoka tukanabapima ibiro bafite n’uburebure kugira ngo babone aho bahera bagira inama ababyeyi uburyo bagomba kubitaho kurushaho.”
Ku rundi ruhande avuga ko mu bana bagomba kugerwaho n’ubwo bukangurambaga bo ku mezi atandatu kugera kugera ku mezi 11 ni 552, abo kuva ku mezi 12 kugeza ku mezi 23 ni 1196, abo kuva ku mezi 24 kugeza kumezi 59 bakaba 3542 mu gihe muri rusange abo kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 6 ari 6337.
Avuga ko nyuma y’imibare y’abateganyijwe kwakira n’ikigo nderabuzima cya Cyanika, ku munsi wa kabiri w’ubukangurambaga, bageze kuri 54 %, aho abamaze guhabwa ibinini by’inzoka, 33 % bamaze guhabwa ikinini cy’inzoka mu gihe 31 % bamaze gupimwa ibiro n’uburebure.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko nta cyababuza kugaburira abana babo indyo yuzuye uretse amikoro make bafite mu miryango yabo.
Umwe muri bo twise Yiriyana avuga ko afite abana batatu ariko kubona ubushobozi bwo kubitaho ngo bitamugoye kubera ko abifasha wenyine kandi afite umugabo.

Agira ati “urumva nta bushobozi mfite, udufaranga nkoresha ni utwo mpingira gusa tutarenze 1000, umugabo wanjye akora akazi ko kwikorera imizigo ariko nta faranga na rimwe ageza mu rugo abana bose ndabifasha urumva ko kubasha kubona indyo yuzuye ntabyo nashobora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Venant NGENDAHAYO Cyanika avuga ko mu rwego rw’Umurenge ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’abana bwakozwe mu buryo bizera ko icyumweru kizashira habonetse umusaruro uhagije kuko bifashisha ba Mutwarasibo, abayobozi b’imidugudu n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo hatagira umwana n’umwe wacikanwa n’amahirwe bagenewe.

Atangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana Minisitiri w’Umuryango Dr Valentine UWAMARIYA avuga ko buri muntu asabwa guharanira ko umwana arangwa no kugira ubuzima bwiza ahabwa indyo yuzuye imufasha gukura neza kurushaho.
Icyumweru cyahariwe kwita ku bukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana bwatangijwe kuwa 03 Kamena, bukazageza kuwa 07 Kamena 2024 intego y’ubukangurambaga igira iti “HEHE N’IGWINGIRA RY’UMWANA.


