Ni ibigarukwaho n’abanyeshuri 99 basoje amasomo yabo agendanye no gucunga umutekanao w’abantu n’ibyabo muri Guardsmark security company ltd kuri uyu wa 03 Kamena 2024. Mu mvugo ya bose bakaba bashimangira ko amasomo meza bahawe bagiye kubahindurira ubuzima bwa none n’ubwejo, bityo bakaba biteguye gushyira mu bikorwa ibyo bize bakazabikorana umurava.
Ni abasore n’inkumi bagera kuri 99 basoje amasomo yabo bari bamazemo igihe cy’amezi atatu, aho bize ku bintu bitandukanye bizera ko bizabafasha gusoza neza akazi kabo ko gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, mu kigo cyabo cya GuardsMark Security, ikigo kimaze imyaka isaga irindwi gikora ako kazi, Ubuyobozi bwacyo bukavuga ko bushimishijwe no kwakira amaboko mashya mu bakozi babo, bukavuga ko babatezeho umusaruro nyawo bakurikije uburyo bakurikiye amasomo, kandi bakayatsinda neza.
Umuyobozi mukuru wa Guardsmark Security Company Ltd Jhon Bosco BUGINGO avuga ko kuba mu mwaka wa 2022 batarahwema gusohora abasore n’inkumi basoza amahugurwa yo kwinjira mu kazi kandi ngo bagenda barushaho kwiyongera.

Ashimira cyane Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bushinzwe mu nshingano zabo imikorere y’ibigo byigenga bishinzwe umutekano ku nama zihoraho babagira kugira ngo barusheho kurangwa n’imikorere myiza.
Umuyobozi ushinzwe inyigisho n’imyitozo muri GuardsMark Security Company CIP Rtd Vasco BUTERA avuga ko ikigo cyabo n’ubusanzwe, gikoresha abakozi b’abahanga kandi bahawe amahugurwa ahagije nk’uko babisabwa n’Inzego zibakuriye, ko bagomba guhugura abakozi bakora akazi ku mutekano mbere y’uko binjizwa mu kazi.
Agira ati “turishimira iki gikorwa cyo kwinjira abakozi bashya bamaze gusoza icyiciro cya 4 cy’amahugurwa y’abakozi bacu. Aba nubona kimwe n’abandi bize byinshi tukaba tubatezeho umusaruro uhagije ari nayo mpamvu tubasaba kuzitwara neza mu kazi bashyira mu bikorwa ibyo bize bakarushaho kutubera ba Ambasaderi beza mu kazi kabo ka buri munsi.”

Agira ati “Abasore n’inkumi bacu basoje amasomo yabo neza kuri iyi tariki. Ni amezi atatu yuzuye bakozemo amahugurwa atarengaho n’umunsi n’umwe kuko batangiye n’ubundi ari itariki ya kane. Aba basoje bize byinshi birimo, uburyo bwo gusaka bugezweho, biga uburyo bwo kwirinda ukoresheje ibikoresho byabugenewe bazakoresha mu kazi, bize kandi kumenya kwirinda badakoresheje n’intwaro, biga ibigendanye n’imyitozo ihagije ngororamubiri, n’ibindi byinshi bivanze no kugaragaza ikinyabupfura no kumvira mu kazi kabo.”
Avuga ko abakozi babo bagenerwa ibyo bemererwa byose n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda, birimo umushahara bahemberwa ku gihe, ibirebana n’ubwiteganyirize bw’umukozi, n’ubwishingizi, hakiyongeraho no kubambika neza kuva hasi kugera hejuru, kubagaburira Saa sita no kubafasha kubona inguzanyo n’ibindi.
Avuga ko muri Guardsmark bafite umwihariko wo kwita no gufata neza abakozi babo, urugero rwa hafi rukaba ari uko abasoje amasomo bahise basinya Kontaro y’akazi bakaba bagiye gutangira guhembwa.
Kurundi ruhande CIP RTD Vasco avuga ko babahaye ubutumwa bwo kujya gukorana neza n’abandi basanze mu kazi, bakazarangwa n’ikinyabupfura no kumvira ababakuriye, kandi bagahesha isura nziza GuardsMark bakorera neza abakiliya bazoherezwa gukorana nabo.
ABASOJE AMAHUGURWA BAGARAGAJE IBYISHIMO N’AKANYAMUNEZA
Nyuma ya Morare nyinshi yo kugaragaza ko bishimiye kuba basoje amasomo neza kandi ko bagiye kwinjizwa mu kazi, bamwe muri bo bavuga ko bishimiye kuba babonye akazi kazajya kabaha umushahara buri kwezi, bityo ngo bakaba bagiye gukora batikoresheje, cyane ko bazaba bakora ibyo bazi neza badashakisha.

Niyonsaba Florence, ni umukobwa ukiri muto akaba ari nawe wahize abandi, akaba yabiherewe igihembo cy’uwahize abandi muri iki gihe cyose bamaze biga.
Avuga ko kuva na cyera yahoze akunda akazi ku mutekano akaba yishimira ko asoje amasomo neza ari n’uwa mbere akaba yiteguye gukora neza akazi kose azashingwa n’ubuyobozi bwe.
Agira ati “Ibyishimo ni byinshi kuri njye. Nishimiye ko nsoje amasomo ndi uwa mbere nkaba nzanakora neza akazi ngendeye ku masomo meza twahawe. Mu by’ukuri akazi kagendanye n’umutekano ni akazi cyeza. Ndashishikariza urubyiruko rw’abakobwa bagenzi banjye, kuza tugafatanya akazi kuko ari akazi nk’akandi, nibareke kwitinya baze dufatanyirize hamwe.”
Ishema Claude, ni umusore warangije ari uwa Kabiri. Kimwe na mushiki we wabaye uwa mbere, arishimira ko abonye akazi keza akaba agiye kugakora yishimye.
Avuga ko azakora neza aharanira icyateza imbere Kampani imuhaye akazi kandi akazakorana neza n’abakiliya baho azoherezwa gukora hose.
Bitanyuranye n’iby’abagenzi be Mutamuriza Alfred wabaye uwa gatatu, nawe avuga ko icyo ashyize imbere ari ukwitangira akazi agiye gushingwa n’Ubuyobozi bwe, akazakora aharanira kwiteza imbere ariko ashyize imbere inyungu z’ikigo cye.
Uhagarariye Polisi ari nayo ishinzwe by’umwihariko gukurikiranira hafi ibikorwa by’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo SP B. GATETE, avuga ko Guardsmark isanzwe iri mu bigo bikora akazi kabo uko bikwiriye, maze abasaba gukomeza kurangwa n’imikorere myiza bakoresha abakozi b’abanyamwuga babihuguriwe ndetse bagakomeza gukurikirana hafi ikinyabupfura cyabo aho bakorera akazi ka buri munsi.

Agira ati “Umunsi nk’uyu uba ari ngombwa mu buzima bw’ikigo nk’iki gishinzwe gucungira umutekano abantu n’ibyabo. Ni byiza ko muhugura abantu banyu, kugira ngo bajye mu kazi bazi neza ibyo bakora. Byaba ibigendanye n’ibyo bazahura nabyo mu kazi ka buri munsi, no kurangwa n’ikinyabupfura igihe cyose muri rusange.”
Kimwe n’uko ibindi bigo bikora akazi nka Guardsmark bibishishikarizwa buri gihe, nayo yayishishikarije gukomeza kugira abakozi b’abanyamwuga ariko bakaba bagomba ngo no gufatwa neza bagenerwa ibiteganywa n’amategeko byose birimo imishahara yabafasha guhangana n’isoko riri hanze aha n’ibindi.
Guardsmarks Security Company ltd yashyize hanze abakozi bashya 99 bamaze gusoza amahugurwa, ni kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo.
Ni kigo gishimwa na benshi kubera uburyo gifata neza abo gikoresha birimo kubabonera umushahara ku gihe, guhabwa amafunguro ku kazi, guhabwa imyambaro y’akazi kandi ifite isuku, guhabwa ubwishingizi n’ibindi.
Mu bihe bishize Minisiteri y’abakozi ba Leta MINIFOTRA ikaba yarashyize Guardsmark mu bigo bya mbere bikora inshingano zabyo neza.
Mu basore n’inkumi 99 basoje amasomo yabo, hagaragaramo umubare w’igitsinagore mwinshi. Bityo iki kigo kikanashimirwa uburyo cyateje imbere igitsinagore, cyane ko mu basoje amasomo harimo 34, bahwanye na 34,3% mu gihe abahungu nabo ari 65 bahwanye na 65,6%.






E.Niyonkuru