Iyi ni imwe mu ngingo zikubiye mu mabwiriza yagenewe ababyeyi muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana, imirire n’isuku no gukingiza abana inkingo zose, cyatangiye kuri uyu wa 03 Kamena 2024, ku Nsanganyamatsiko igira iti “HEHE N’IGWINGIRA RY’UMWANA”
Ni igikorwa cyatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Burera, mu murenge wa Nemba, kiyoborwa na Ministiri w’Umuryango Madame Dr Valentine UWAMARIYA wasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, cyane ko ari imwe mu mpamvu igira ingaruka ku bana, bigatuma bahura n’igwingira, bitewe ahanini no kutitabwaho mu buryo buhagije bitewe n’uko buri mubyeyi we wakamwitayeho aba ahugiye mubye adashaka gufatanya n’uwo bashakanye ngo bite ku mwana wabo.
Agira ati ”Muri ubu bukangurambaga bwo kwita ku umugore utwite, bugamije ahanini no kurwanya igwingira ry’abana, ni na ngombwa ko twibutsa abantu ya gahunda ya Tunywe gake, kuko byagaragaye ko ubusinzi buri mu bikurura ubukene mu miryango, amafaranga agashirira mu kabari, mu rugo amakimbirane akavuka, muri make hagahora indyane n’amahane. Muri icyo gihe rero umwana niwe ubigenderamo, umwanya wo kumugaburira indyo yuzuye ntuboneke cyane ko haba hatabonetse n’umwanya wo guhinga cyangwa guteka ibyamugirira akamaro.”
Asaba cyane inzego z’ubuzima, Abajyanama b’ubuzima, ibigo by’amashuri, amadini n’abandi bagize aho bahuriye n’ubuzima bw’abana guharanira ko igwingira ricika burundu mu bana b’u Rwanda. Ku rundi ruhande ngo bizagerwaho igihe cyose buri wese afashe umwana nk’uwe, bityo akizera adashidikanya ko iki cyumweru gifite intego igira iti “HEHE N’IGWINGIRA RY’UMWANA ko kizasiga ababyeyi bose basobanukiwe uburyo bagomba kugaburira abana babo indyo yuzuye kandi ibarinda kugwingira, bikaba ngobyarabaye byiza kuba baranashyiriweho icyarimwe na gahunda yo gukingira abana iseru.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madame Mukamana Soline avuga ko mu karere abereye umuyobozi, babazwa n’uko kari mu turere tubonekamo igwingira ry’abana mu buryo buri hejuru. Cyakora akishimira ko ingamba zafashwe zigamije gukumira amakimbirane mu miryango, kurwanya abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge hifashishijwe Imboni z’akarere, ngo bizatanga umusaruro mu bihe bitaha, bityo igwingira rikazaba umugani.

Agira ati “Kuba mu Karere ka Burera tuza ku isonga mu bafite igwingira riri hejuru, byatumye duharanira kurimbura isoko yaho bikomoka hose, birimo amakimbiraneyo mu miryango, bikaba biva ahanini kuba hari abakinywa inzoga cyane, abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge, abana babo bakabura ababitaho. Twahisemo kwifashisha imboni z’Akarere zikora cyane ku mipaka ku manywa, n’abanyerondo b’umwuga bakora n’ijoro. Kubera izo mbaraga turi kubirwanya dushyizeho umwete, tugasaba ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo, babagaburira neza kugira ngo babarinde igwingira barusheho gukura neza, bakurane imbaraga zizatuma biga neza, kugira ngo bazavemo abayobozi beza mu minsi iri imbere.”
Bamwe mu babyeyi bitabiriye igikorwa, bashimiye cyane Leta y’u Rwanda, igikorwa yabashyiriyeho igamije kubakangurira kwita kubana babo kuva bakibatwite, kugeza ubwo bavutse kugeza byibura ku myaka ibiri.
Umwe muri bo twahaye izina rya Musabyemariya ufite imyaka 22, akaba afite umwana w’amezi 9, avuga ko bamaze gusobanukirwa ko ubuzima bw’umwana babyaye ari umugisha ukomeye ariyo mpamvu bagomba kumurinda igwingira bamuha indyo zuje intungamubiri.

Avuga ko ikibazo bahura nacyo ari ubukene, cyakora ngo Imboga zo ntibazibura cyangwa amajyi ngo icyangombwa ni ubushake no kubishyiraho umutima.
Yunganirwa n’uwo twahaye izina rya Nkiko ufite imyaka 52, uvuga ko muri Burera hakunze kuba abanyarugomo, abanywi b’inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge, ibyo byose ngo bikaba biri mu bituma batabasha kwita ku ngo zabo.
Cyakora avuga ko Imana we yamugiriye ubuntu, akaba yaravuye ku nzoga, ibyamufashije kubana n’umufasha we mu mahoro kandi ngo abana babo, bagerageza kubaha indyo nziza bakurikije ubushobozi buke bafite.
Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ushinzwe Porogaramu zo guhuza indwara z’abana n’ababyeyi Cyiza Francois Regis, avuga ko igikorwa cyo kwita no kurwanya igwingira mu bana kimaze imyaka 4 gitangijwe mu Rwanda kandi ngo muri rusange kimaze kugera ku musaruro ushimishije.

Agira ati “Iyi ni Gahuunda yashyizweho na Leta, igamije ahanini gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo, babaha indyo yuzuye kandi yuje Intungamubiri zibafasha gukura neza.”
Avuga ko icyumweru cyo kuzirikana no kurwanya igwingira mu bana gifasha Leta cyane, kuko kirangira ubukangurambaga bugeze mu gihgu hose hafi ya 95%.
Ikindi ni uko abana babaha umwanya uhagije wo kubapima inzoka, nazo zikaba ziri mu bituma imikurire y’umwana itagenda neza. Ibikorwa byo gukurikirana abana nk’abo, bikaba ngo bihera ku bafite byibura amezi 6 kugeza ku myaka ibiri.
Icyumweru cyaharwe Kwita ku ubuzima bw’umubyeyi utwite n’umwana cyatangijwe mu Karere ka Burera, cyanabereye mu mavuriro n’ibigo Nderabuziam mu gihugu hose.
Ababishinzwe barashima ibiri gukorwa bagahamya ko bizatanga nta shiti umusaruro uhagije.
Mu gikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Umuryango Madame Dr Valentine UWAMARIYA, abana bahawe amata, bagaburirwa n’indyo yuje Intungamubiri, bakingirwa iseru, banapimwa ibiro kugira ngo ababyeyi bamenye uko abana babo bahagaze, bityo barusheho gushyira imbaraga mu kubitaho mu buryo bukwiriye.



E. Niyonkuru