Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryashyize hanze ubushakashatsi bushya bugaragaza ko inganda zikora itabi ziri gukoresha amayeri atandukanye atuma abiganjemo abana babatwa na ryo, ndetse rihishura ko abana bagera kuri miliyoni 37 bari mu myaka iri hagati ya 13 na 15 ku Isi barinywa.
Ayo mayeri arimo guhindura ibyo rifungwamo, ku buryo usanga rikozwe mu buryo bugaragara neza cyane bugakurura abana n’abakiri bato, ndetse no kuryongeramo ibintu biryohera bikurura abana nyuma bakabatwa na ryo.
Umuyobozi w’Ishami rya OMS rishinzwe guteza imbere ubuzima, Dr. Ruediger Krech, yavuze ko inganda zikora iryo tabi ziri kurikora nkana muri ubwo buryo zishaka kureshya abana, bityo ko ari ibintu bikwiye guhagurukirwa.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nk’i Burayi, 70% by’urubyiruko runywa itabi rinyobwa hifashishijwe utwuma tw’ikoranabuhanga (e-cigarettes) barireka haramutse hakuwemo ibintu biryohera bishyirwamo n’inganda zirikora.
Iyi raporo yashyizwe hanze mbere yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukumira itabi wizihizwa ku wa 31 Gicurasi buri mwaka, ndetse OMS ikagaragaza ko biteye inkeke kuba mu duce tumwe tw’Isi abana banywa itabi cyane kurusha abantu bakuru, ibikwiye guhagurukirwa n’ibihugu hagafatwa ingamba zihamye zo kubikumira.
Iyi raporo igaragaza ko nk’i Burayi, 20% by’abana b’imyaka 15 banyweye itabi rinyobwa hifashishijwe utwuma tw’ikoranabuhanga mu kwezi kwabanjirije ukwakozwemo ubu bushakashatsi, ndetse ko iryo tabi rikomeje gukoreshwa n’abato cyane kurusha n’abantu bakuru.
OMS ihamagarira za Guverinoma gukumira inganda zikora itabi ririmo n’iryo rinyobwa hifashishijwe utwuma tw’ikoranabuhanga, cyangwa se hagashyirwaho amategeko akakaye arikumira mu rwego rwo kurinda abiganjemo abana n’urubyiruko ruri kubatwa na ryo.
Ifoto yakoreshejwe muri iyi nkuru yabonetse hifashishijwe ikoranabuhanga rya AI