Ni bimwe mu byatangajwe na Hon. Dr Frank Habineza kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, ubwo yari amaze gushyikiriza kandidatire yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kuri Komisiyo y’igihugu y’Amatora, ashimangira ko mu byo ashyize imbere harimo gufasha itangazamakuru gukora kinyamwuga abarikora bagafashwa kubaho neza, akanusubuzaho Ministeri y’itangazamakuru imaze imyaka isaha 15 ivanyweho mu Rwanda.
Isaha ya Saa cyenda nibwo umukandida Hon Dr Frank Habineza yasesekaye kuri Komisiyo y’Amatora aherekejwe n’abagize Komite bose na bamwe mu barwanashyaka ba Green Party Ishyaka ahagarariye, bakirwa n’abakozi ba Komisiyo y’Amatora n’Abanyamakuru benshi bakorera ibitangazamakuru byo mu Rwanda no mu mahanga mbere y’uko ashyikiriza ibyangombwa bisabwa uwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika byashyikirijwe abagize Komisiyo y’Amatora aho basanze hari bike bitatanzwe, Umukandida yemererwa kuzabizana nabyo vuba.

Hon. Dr Frank Habineza ashimira cyane Komisiyo y’Amatora uburyo ya kiriwe neza, ashimira Ishyaka rye rya Green Party ryamugiriye icyizere rikamutangaho umukandida ku mwanya wa Perezida Repubulika yizeza abanyarwanda ko igihe yaba agiriwe Icyizere azagerageza kuba Perezida w’abanyarwanda bose kandi agatsura umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Agira ati “twiteguye kuzana impinduka nyinshi ziganisha ku iterambere ry’igihugu, dushyigikire ubutabera kurushaho, tukaba tuzaharanira ko abashinzwe ubutabera bongererwa ubushobozi, umuntu ntarenze iminsi 30 muri gereza ibimenyetso bimushinja bitaraboneka tugasaba ko igeze bitaraboneka ko yahita afungurwa nta nteguza.”

Avuga ko yifuza ko hajyaho ikigega cy’indishyi cyajya cyishyura abagizwe abere ku cyaha bashinjwaga bakamara igihe bafungiye ubusa bataha bakagira ubwoba bwo kurega Leta.
Ikindi avuga ni uburyo yifuza ko u Rwanda rwabana neza n’abaturanyi abanyarwanda bakabaho mu mahoro batikanga ko hari igihugu runaka cyagambirira kubagirira nabi.
Uretse kandidatire ya Hon. Dr Frank Habineza yo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Ishyaka rya Green Party riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ryashyikirije urutonde rw’Abakandida 65 bifuza guhatanira kwinjira mu Nteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite.

Hon. Dr Frank Habineza, uhagarariye Green Party watanzwe kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repulika aje yiyongera ku mukandida watanze n’Umuryango wa FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuwa 17 Nyakanga 2024.
Kubigendanye n’Abadepite Ishyaka rya Green Party ryaje nabwo ryiyongera ku muryango wa FPR Inkotanyi, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana PL n’Ishyaka riharanira Imibereho myiza na Demokarasi PSD nabo bamaze gushyikiriza urutonde rw’Abakandida bifuza ko bazahagararira mu Nteko hamwe n’abandi bake bamaze gutanga kandidatire zabo nk’Abakandida bigenga.
Ishyaka rya Green Party riharanira demokarasi kurengera ibidukikije, rimaze imyaka irenga 10 ryemerewe gukorerwa mu Rwanda. Ni ubwa Kabiri Hon. Dr Frank Habineza agiye kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora yo muri 2017 yaje ku mwanya wa gatatu, avuga ko kino gihe biteguye neza kuko mu bihe bya mbere nta gifatika bagenderagaho, bitandukanye no muri kino gihe Ishyaka kuko rirahagarariwe mu Ntara zose kugeza mu midugudu, Komite z’abagore n’iz’urubyiruko, mu Nteko ishinga amategeko imitwe yombi barahagarariwe, muri rusange abanyarwanda bose ngo bamaze kumenya Ishyaka rya Green Party bakaba babitezeho ko bazabahundagazaho amajwi yose ku munsi w’itora.

