Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2024 nibwo Abakristu ba ADEPR Paruwasi ya Gatenga bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, aho Kwibuka Twiyubaka ariyo ntego bahuriyeho n’abandi banyarwanda. Ni umuhango watangiwemo ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse Abakristu bashishikarizwa kwimakaza indangagaciro za gikristu kugira ngo Jenoside itazasubira haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Umushumba wa Paruwasi ADEPR Gatenga Kanamugire Theogene mu ijambo ry’ikaze yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ashimangira ko ari ngombwa ko itorero ryibuka nk’imwe mu nzira yo kwiyubaka no gukira ibikomere.
Yagize ati,” Nta muntu wahisha muganga uburwayi bwe kandi ashaka gukira, niyo mpamvu Itorero rikwiye kwibuka kugira ngo dukire ibikomere kandi twubakire ku mateka. Ibyo bizadufasha kubaka u Rwanda ruzira ubwicanyi, amacakubiri ndetse na Jenoside, duharanira ko ibyabaye bitazongera.”

Yashimangiye ko nubwo mu gihe cya Jenoside abakristo barengaga 90% ariko Jenoside ikabaho ari ikimenyetso ko ubukristo butari bushinze imizi mu mitima y’abantu koko. Asaba abanyetorero ko bimika ubunyarwanda n’ubukrisitu nyakuri. Avuga ko ari ngombwa ko bigaya kandi bagafata ingamba zo kubaka itorero n’igihugu muri rusange.
Nyuma yo gufata umunota wo kwibuka, Uwari uhagarariye Umushumba w’Ururembo rwa ADEPR Kigali afatanije n’Umushyitsi mukuru, uhagarariye IBUKA muri Gatenga ndetse n’abandi bayobozi b’amatorero, bafatanije n’urubyiruko rwa Gatenga bacanye urumuri rw’ikizere mu gushimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu murenge wa Gatenga, Munyandege Herode yashimiye abayobozi b’itorero rya ADEPR ko baha agaciro igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bifasha abarokotse Jenoside kumva ko bashyigikiwe n’itorero bigatuma batigunga ndetse bikabomora ibikomere, bakagenda biyubaka.
Mukanyangezi Sophie umukrisitu watanze ubuhamya yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo ahunga we n’umuryango we, uko interahamwe zabahize bukware ndetse zikabicamo benshi zikoresheje intwaro gakondo. yagaragaje ko nawe ubwe yatemaguwe nkuko mu isura ye bigaragara ariko Imana igakinga akaboko hakagira bake cyane barokoka.

Ati,”Twahizwe bukware n’abaturanyi baratwica batwicira muri Croix Rouge no mu Kiliziya, barasa na Padiri bashaka uko bagera ku bari bahungiye mu Kiliziya. Bishe abange mpinduka imfubyi mba nyakamwe. Gusa ndashimira Imana yandokoye ikambeshaho ubu nkaba narabyaye nkagira amashami anshibukaho. Ndashimira n’Ingabo za RPF zadutabaye hakiri kare. Iyo zitinda gato nta mututsi wari kurokoka muri Kicukiro.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, MUGISHA Emmanuel wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR zone ya Gatenga kubwo gutegura gahunda yo kwibuka. Ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside, ndetse na leta y’ubumwe ikomeje kunga no kubanisha neza abanyarwanda, no gufasha abarokotse Jenoside kwiyubanga ku mutima no mu bushobozi bufatika. Yashimangiye ko Abapfobya Jenoside ndetse n’ababiba urwango mu banyarwanda bakanaharabika igihugu ko bakwiriye kurwanywa.

yagize ati,”Turasaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, kutihanganira no kutarebera abazana ibitekerezo bisenya igihugu babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ko bakwiye kubanyomoza ariko bo bakoresha imvugo ziboneye nkuko babitozwa na leta y’ubumwe. Ikindi turasaba uwaba azi aho abishwe muri Jenoside bajugunywe kuhamenyesha ubuyobozi kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro, kuko bizatuma abarokotse barushaho kwiyubaka.”
Mu bibukwaga uyu munsi kuri ADEPR zone ya Gatenga harimo abari abakristu, abaririmbyi, abadiyakoni ndetse n’umushumba bose basengeraga muri ako gace. Benshi muri bo amazina yabo yanditse ku rukuta rw’amazina y’abazize Jenoside rwubatse kuri ADEPR Paruwasi ya Gatenga.





















Noel MPOREBUKE