Inama yateguwe na Rwanda Nephrology nurses society hamwe Africa nephrorlogy nurses association, ikaba ari inama ya 2 ku rwego rw’Afrika ibaye nyuma yiyabereye muri Tanzania. Ikaba yari ifite intego igira iti: ivugurura mu kwita ku mpyiko: the evolving role of the nephrology nurse. Iyi nama izamara iminsi 3, ikaba ihuje inzobere mu kwita ku barwayi b’indwara z’impyiko bavuye mu bihugu bitandukanye bya Africa harimo Rwanda, Kenya, Tanzania, Egypt,Uganda,Ghana ,south Sudan n’ibindi… ikaba igamije gusangira ubunanararibonye n’ubufatanye mu kuzamura urwego rwo kwita ku barwayi bafite uburwayi bw’impyiko muri Africa n’isi muri rusange.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi munzego zitandukanye, harimo ubuyobozi bwa minisiteri y’ubuzima, kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi n’ubuzima, ubuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC n’abandi bayobozi b’ibitaro ndetse no mu bigo n’inzego zitandukanye bashobora kugira uruhare mu kwita ku bafite ibibazo/uburwayi bw’impyiko.

Mu gutangiza inama uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima yagarutse kuri gahunda y’igihugu 4 & 4 igamije kongera abakozi bo kwa muganga anibutsa ko ishami rishinzwe kwita ku bafite uburwayi bw’impyiko nabyo byahawe agaciro.
Naho umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda DR BAZIRETE OLIVA yagarutse ku mbaraga n’ingamba kaminuza y’u Rwanda yashyizemo ngo itange uburezi bufite ireme kandi itegure abakozi bo kwa muganga bita ku barwayi b’indwara zitandukanye harimo n’indwara z’impyiko.
Uhagarariye ihuriro ry’aba nephrology nurse mu Rwanda Viviane Umuhire Niyonkuru yagaragaje ko hamaze guterwa intambwe mu rwego rw’igihugu ariko anagaruka ku mbogamizi abakozi bo muri uru rwego nko kuba bakiri bake, umubare munini wabarangije irishami basohoka mu gihugu, abajya mu bindi n’ abasigaye bakaba bibanda mu byo kwigisha bigatuma ireme ry’ubuvuzi buhabwa abafite uburwayi bw’impyiko ritagera ku rugero rwifuzwa, akaba yasabye abafatanya bikorwa n’igihugu gushyiramo imbaraga kurushaho.
Umuyobozi wa Africa nephrology nurse association, yatangaje ko akamaro ko kugira inama nk’izi bifasha gusangira ubumenyi n’ubunanaribonye muri uru rwego cyane ko izi ndwara zirimo kwiyongera cyane bigendanye n’ubwiyongere bw’indwara zitandukanye cyane cyane umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete. Akaba yasabye ubufatanye mu nzego zose, kaminuza, abashakashatsi, ibigo n’abantu ku giti cyabo ubufatanye bugamije guteza imbere uru rwego rw’ubuvuzi n’abashinzwe kwita ku barwayi b’impyiko.

Col Dr Jules Kabahizi umuganga mu ibitaro bya gisirikare bikuru byigisha Ikanombe, akuriye ishami rya medicine iterine indwara z’imbere.
Col Dr Kabahizi akomeza atangaza ko mu Rwanda abaturage batagiye kwitabira kwivuza izo ndwara z’imbere, cyane cyane iz’umuvuduko w’amaraso indwara no kugira isukari nyinshi mu mubiri, kwivuza hakiri kare marariya, imiswi n’ibindi byose usanga, mu Rwanda abaturage bangenda babyitabira kandi urugendo ruracyakomeje rwo gukangurira abaturage iyi gahunda.
Ati;” Indwara zitanduzanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’umubyibuho ukabije, Kanseri kuntangiriro ntizingira uburimbwe kandi umuntu utababara ntiyakenera kwivuza muri urwo rwego abashizwe ubuvuzi bagerageje gukangurira abaturage kungira ubwitabire bwo kwisuzumisha hakirikare.”









Alex RUKUNDO