
Umuyobozi Mukuru w’Ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda rikorera mu mujyi wa Kigali Bwana Alphonse TWAGIRAMUNGU, avuga ko amaze imyaka 23 ateza imbere umwuga wo kwigisha abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye, ibigendanye n’amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga muri rusange.
Avuga ko yishimiye ko Polisi yabashyirizeho ikoranabuhanga mu gukoresha ibizamini bya Perimi. Bityo akizera ko amakenga no kutizerana byajyaga bigaragara rimwe na rimwe hagati y’abakoresha ibizamini n’ababikora bizahita bicika burundu.
Bwana Alphonse, yishimira ko ibirebana no gukoresha ikoranabuhanga bizahindura isura y’ibyakorwaga mu buryo busanzwe umuntu yakwita ubwa Kamere bikinjira muri Digital, ikoranabuhanga rikagera no mu bashoferi b’abanyamwuga.
Agira Ati “ birumvikana ko hagiye guhinduka byinshi. Ibyajyaga bikorwa byashoboraga no kuvukamo amarangamutima n’ibyaha bizacika, kuko burya umuntu ni umuntu, ibyo rero ntibizongera kubaho kuko Mudasobwa niyo izajya yirebera igikwiriye.”

Birumvikana ko mu bihe bya mbere, bizagora abantu ku buryo n’imibare y’abazatsinda yagabanuka. Gusa uko tuzagenda tumenyera iryo koranabuhanga Polisi yadushyiriyeho nta kabuza nabwo abatsinda bazagenda biyongera.
Ikindi kandi yishimira, ni uburyo ikoranabuhanga rigiye kugaragaza koko abantu bize imodoka mu buryo bugaragara bya kinyamwuga, ku buryo uwatsinze azaba yatsinze kandi yabikoreye, bityo abone amanota yakoreye, utabashije gutsinda asubiremo, ariko muri rusange yishimiye cyane ikoranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa.
Ni muri urwo rwego, Bwana Alphonse Twagiramungu, ashimira cyane Polisi y’igihugu na Leta y’u Rwanda muri rusange ibavanye mu buryo bwa Gakondo bakoreragamo ibizamini bakinjizwa mu Ikoranabuhanga rigezweho ku buryo yizera adashidikanya ko umushoferi uzaba yakoreye Perimi mu Rwanda hifashishijwe Ikoranabuhanga, nta kabuza ko azajya agera mu mahanga ahariho hose, agahita yakirwa nta yandi mananiza.
Ku urundi ruhande avuga ko anishimira ko gukora ibizamini bitaje bibagwa hejuru, cyane ko abarimu babo babanje gusobanurirwa na Polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda ibirebana’n’iryo koranabuhanga bagiye kwinjiramo, abanyeshuri nabo bakaba barategujwe ku buryo ibizami bigiye gutangizwa nabo ubwabo baratangiye kwitegura neza.

Bwana Alphonse Twagiramungu asoza ashishikariza abantu bose bashaka kwiga imodoka n’amategeko bikozwe n’abahanga kandi babifitiye uburambe, kuza kwiyandikisha ari benshi kuri Auto Ecole La Reference, kugira ngo bafashwe gukorera uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu mu buryo bwihuse, cyane ko bafite abarimu b’inzobere banasobanukiwe cyane gukoresha Ikorana buhanga.
Abifuza kwiga mu buryo bwihuse muri ubwo buryo bwavuzwe haruguru, ari amategeko y’umuhanda n’imodoka, nibihutire kugera kuri Auto Ecole La Reference aho ihereye mu mujyi wa Kigali, mu nzu y’Umuturirwa kwa NDAMAGE mu igorofa rya 2 umuryago ubanza w’iburyo, imbere neza ya Hotel 2000. AUTO Ecole yonyine mu Rwanda ifite ikicaro mu mujyi wa Kigali rwagati.
Ni muri urwo rwego Abantu bose muhamagarirwa kujya muyigana muri benshi kugira ngo mwivomere ubumenyi nyabwo mu Gutwara Imodoka n’amategeko y’Umuhanda mu buryo bugezweho bw’Ikoranabuhanga, muri Auto Ecole la Reference bakaba bafite imodoka zo kwigishirizaho kandi zihagije.


Ibindi bisobanuro mwahamagara kuri Telefoni igendanwa +250788759338 abashaka gukoresha Watsapp bakifashisha +250786008077
IKAZE KURI MWESE