Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Ikiraro nyarwanda giharanira Ubutabera “Rwanda Bridges to Jusfice hamwe n’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda “ BAR”, harasobanurwa ku buryo burambuye amabwiriza amaze igihe asohotse, agamije ahanini gufasha ababuranyi kumvikana ku makimbirane baba bagiranye, batarinze kwishora mu manza zo mu nkiko, ibintu bivugwa ko bisenya imiryango bikanahombya n’igihugu muri rusange.
Ni amahugurwa ari kubera mu Mujyi wa Kigali kuva kuwa 12 Werurwe 2024 agomba kumara iminsi ibiri, Abanyamategeko bazwi ku izina ry’Abavoka, bakaba bari kuganira kuri iryo tegeko rigendanye n’Ubutabera bwunga.
Bwana Eric Ruzindaza Umuyobozi ushinzwe Ikurikirana bikorwa muri RBJ, avuga ko ari amahugurwa aziye igihe bitewe ahanini n’akamaro afitiye abanyamategeko n’abaturage bagomba kumvikana hagati yabo ku kibazo bagiranye runaka, bakabikora batarinze kwishora mu manza ahubwo bagaharanira kugira ubutabera bushingiye ku bwiyunge.

Agira ati “Iyo tuvuga ubutabera bwunga, ni amasezerano akorwa hagati y’uregwa n’urega, yunganiwe n’umunyamategeko hari n’Umushinjacyaha barangiza kumvikana neza, imyanzuro igashyikirizwa umucamanza kugira ngo ayemeze. Ni muri urwo rwego rero muri RBJ twiyemeje gufatanya na Leta n’Urugaga rw’Abavoka mu bikorwa byo kubaka ubutabera, kugira ngo abanyarwanda barusheho kubana mu mahoro arambye azira imanza za hato na hato.”
Bwana Eric Ruzindaza ashimangira ko aya mahugurwa azafasha abanyamategeko gucengerwa n’aya mahame ashingiye ku butabera bwunga, bakazabyifashisha mubo bunganira babagira inama yo kuganira ku bibazo baba bafitanye kugira ngo basabe inzego z’ubutabera zibibafashemo biyunge mu mahoro batarinze kugana inkiko.
Ku rundi ruhande avuga ko nta kiza kiva mu manza uretse gusenya imiryango, abo umuntu asize ariwe wari ubatunze, bagasigara mu bibazo bikomeye.
Ikindi ngo Leta nayo irahahombera kubera gutunga umubare munini w’Abagororwa baba bagomba kwitabwaho no mu mibereho itandukanye nko kubavuza, kubashakira imiti n’ibindi.
Ni muri urwo rwego ashimangira ko igihe cyose iri tegeko rigendanye n’ubutabera bwunga rizaba rizakomeza gushyirwa mu bikorwa neza ngo nta kabuza, hazakemuka byinshi cyane cyane nko ku bigendanye n’ubucucike mu magororero, cyane ko ibibazo byinshi bizajya bikemurirwa hafi bitarinze kugera kure mu nkiko.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda “BAR” Me Moise Nkundabarashi, avuga ko Ubutabera bwunga bufitiye akamaro kanini impande zombi yaba urega n’uregwa.

Avuga ko uwemera icyaha, ashobora guhabwa ibihano bigabanyije akabimaramo igihe gito, kandi ko n’uwakorewe icyaha ashobora kubona ubutabera n’indishyi ziteganywa n’itegeko yifuza mu gihe gito.
Agira ati “Ubutabera bwunga ni gahunda nziza kandi yatekerejweho na Leta y’u Rwanda ikazatuma imanza zihuta ku buryo nk’urubanza rwari kuzaburanwa mu myaka icumi, bitagutangaza mu cyumweru kimwe rugeze ku mwanzuro ushimishije impande zombi. Ibi bikaragazwa n’uburyo mu gihe gito iyi gahunda ya Leta itangiye, hamaze gukorwa Dosiye zirenga ibihumbi bitanu.”
Me Nkundabarashi, avuga ko icyo bagamije kandi bifuza muri rusange, ari uko uyu mwaka w’ubutabera wazarangira hakozwe Dosiye zirenga ibihumbi 10, kugira ngo imibare y’abantu benshi bari mu igororero igende igabanuka, agahamya ko bizagerwaho cyane ko umuhate wa Leta n’izindi nzego uhari, kugira ngo harusheho gutangwa ubutabera bitagombye gutegereza igihe kirekire.
Umwe mu banyamategeko waganiriye n’ikinyamakuru IGISABO ukorera mu Mujyi wa Kigali wirinze ko dutangaza amazina ye, yishimira cyane aya mahugurwa yateguwe na RBJ kuko agamije kubakangura mu byo bari baramenye ariko harimo n’ibyo batari basobanukiwe neza.

Ashimangira ko Ubutabera bwunga buzabasha nabo kudasiragira kenshi mu nkiko no mu magororero bajya kurebayo abakiliya babo, agashimangira ko nibijya birangizwa n’ubwumvikane no kutagorana hagati y’ababurana bombi bizihutisha imanza, ubucucike bucike burundu mu magororero, u Rwanda rube icyitegererezo mu butabera nk’uko rwabigenje rushyiraho Gacaca yaciriye imanza abakoze Jenosie akorewe Abatutsi 1994, imanza zari kumara imyaka 100 zikarangirzwa mu myaka itarenze 5.
Umuryango Ikiraro Nyarwanda giharanira Ubutabera RBJ uri guhugura abanyamategeko ufatanyije n’Urugagaga rw’Abavoka mu Rwanda BAR ukaba ushimangira ko n’ubwo iri tegeko ryagiye rigenda gake mu gushyirwa mu bikorwa icyizere kirahari ko bigiye kwihutishwa ku buryo uyu mwaka hakemuka ibibazo ibihumbi 10 umwaka ukurikiyeho bakikuba kabiri bakaba ibihumbi 20.

E.Niyonkuru