Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetseo by’abahanga byifashishwa mu nkiko RFI, kuri uyu wa 11 Werurwe 2024 cyahuguye abanyamategeko bazwi nk’Abavoka bagera kuri 500, ku bigendayanye no kunoza umwuga wabo bifashishije imbimenyetso bigendanye n’imanza bakunda guhura nazo.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibimenyetso RFI Charles karangwa, avuga ko ari amahugurwa aziye igihe kugira ngo bafashe abanyamategeko bunganira abantu mu nkiko, uburyo bwifashishwa mu gushaka ibimenyetso bazakoresha mu manza z’abakiliya babo babagana kenshi, bityo bikazabafasha gusoza neza akazi kabo uko bikwiriye.
Agira ati “Ni amahugurwa biteganyijwe ko azagera ku banyamategeko bose bo mu gihugu bunganira abandi mu nkiko bibumbiye m’urugaga rw’Abavika BAR rubahuza. Uyu munsi tumaze guhugura abo mu mukyi wa Kigali n’abo mu Ntara y’I Burasirazuba, hakaba hagiye gukurikiraho n’abakorera mu Ntara zitandukanye kugira ngo kimwe na bagenzi babo basangira ubunararibonye mu gusobanukirwa kurushaho ikoreshwa ry’ibimenyetso by’abahanga byifashishwa mu nkiko.”
Bwana Karangwa Charles, avuga ko ari kenshi umuntu afatirwa mu cyaha, bikaba ngombwa ko hakenerwa ibimenyetso bigize icyo cyaha, cyane ko benshi baba banahakana ibyo bakoze, bityo ikigo ahagarariye akizeza abanyarwanda n’abandi bose ko gifite ubushobozi bwose bwo gusuzuzuma no gukurikirana ikimenyetso icyari cyo cyose cyabashyikirijwe, nk’ibigendanye n’amasano y’abantu “ADN”, ibigendanye n’inyandiko mpimbano, ibikumwe, amafaranga y’amiganano, ubujura bwifashije Ikoranabuhanga, ibyuma cyangwa ibindi bikoresho byifashishijwe mu cyaha, nyuma y’isuzumwa rikoranye ubuhanga hagatangwa ibisubizo by’ukuri bigomba kwifashishwa mu nkiko cyangwa se mu manza ziba ziri kuburanwa.
Avuga ko RFI ifite ubushobozi bwose ku bigendanye n’ibimenyetso by’abahanga, ikaba inakorana n’ibindi bigo bitandukanye byo ku isi, akishimira ko nta munyarwanda ukijya gutanga amafaranga y’akayabo ajya gupimisha ibimenyetso byifuzwa mu mahanga, cyane ko RFI yishyuza make ashoboka kandi ibisubizo byabo bikaza vuba biri ku bipimo mpuzamahanga byizewe 100%.
Ku bigendanye n’abanyamategeko bahuguwe basaga 500, avuga ko akazi bakora kagoranye, cyane ko ibyo baburana hafi ya byose bigoma kuba bishingiye binaherekejwe n’ibimenyetso by’ibyo barega, cyangwa se barega bityo akavuga ko nibamara guhugurwa mu ntara zose, bazabinjiza noneho mu cyiciro cy’ ubumenyi nyirizina.
Ni muri urwo rwego, avuga ko bazajya biga mu byiciro “Series, isomo barirangiza bagafata irindi, ku buryo ngo bazasoza babonye ubumenyi buhagije ku bigendanye n’ibimenyetso byifashishwa mu nkiko birumvikana.

Asoza avuga ko abantu bose bakwiriye kugira ubumenyi bw’ibanze ku bigendanye n’ibimenyetso byifashishwa mu nkiko, ariyo mpamvu mu kigo RFI ngo imiryango ihora ifunguye, biteguye kwakira ababagana bose bafite inyota yo gusobanukirwa n’ibyo bakora.
Abahuguwe aribo ba nyamategeko bumganira abantu mu nkiko, bishimiye amasomo bahawe, gusa bifuza ko yakongerwa muri Porogarame z’amasomo biga muri Kaminuza kugira ngo bajye basoza babisobanukiwe kurushaho
Amahugurwa yabaye kuri uyu wa mbere Tariki ya 11 Werurwe 2024, yahuje abanyamtegeko basaga 500 bakorera mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burasirazuba, hakaba hatahiwe n’abo mu zindi ntara.
Abahuguwe bahawe Impamyabumenyi “Certicicate” zigaragaza ibyo bahuguwemo by’ibanze bakazahabwa amasomo yimbitse mu bihe biri imbere.
Hanabayeho kandi gusinyana amasezerano y’imikoranire hagati y’Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso RFI n’Urugaga rw’Abavoka “BAR” mu Rwanda.
E. Niyonkuru