Amakipe y’igihugu mu mikino wa sitting volleyball y’Abafite ubumuga, ntabwo yatangiye neza imikino y’igikombe cy’isi, kuko yose yatsinzwe imikino ifungura. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 ugushyingo 2023 mu gihugu cya Misiri nibwo hatangiye imikino y’igikombe cy’isi cy’Abafite ubumuga Abagabo n’Abagore, mu mikino ya sitting volleyball.

Kuruhande rw’ U Rwanda amakipe y’igihugu y’igihugu mu bagabo n’Abagore batangiye imikino yabo kuri iki cyumweru. Aho ikipe y’Abagabo Ariyo yabanje mu kibuga. Ikipe y’igihugu mu bagabo yamanutse ihanganye na Iraq, umukino watangiye U Rwanda ruhagaze neza, ndetse ruza gutsinda iseti yambere amanota 25-22.
Iseti ya Kabiri Iraq yatsinze amanota 25 kuri 16 U Rwanda.
Iseti ya gatatu U Rwanda rurigaranzura ruyitsinda 25 kuri 20 ya Iraq.
Iseti ya kane U Rwanda rwayitsinzwe amanota 24 kuri 26 ya Iraq. amakipe yombi ahita anganya amaseti 2 kuri 2.

Mugushaka uwegukana umukino hongeweho iseti ya kamparamaka, Iraq iyitsinda amanota 15 kuri 13 y’ U Rwanda. Ikipe y’igihugu mu bagabo yageze aho iyobora umukino gusa amahirwe ayicika ireba. Nyuma y’uyu mukino hahise hakurikiraho umukino w’ikipe y’igihugu y’Abagore aho bakinaga n’U Budage. Umukino urangira ari Amaseti 3-0. Iseti yambere U Rwanda rwayitsinzwe am anota 25-20. Iseti ya Kabiri rutsindwa 25-19. Iseti ya gatatu U Rwanda runganya 25-25.
MUNYESHYAKA Sylvere