Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rwa IRMCT wo guhagarika kuburanisha Kabuga Félicien, ubabaje ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa ko u Rwanda ruwubaha.
Abacamanza b’Urukiko rw’ubujurire ku wa Mbere banzuye ko urubanza rwa Kabuga ruhagarikwa igihe kitazwi kandi hagatangira gusuzumwa umwanzuro umugumisha muri gereza ku buryo yarekurwa.
Muri Kamena, abacamanza ba IRMCT bari bavuze ko Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana, bavuga ko hari ubundi buryo bushobora gukoreshwa ku buryo iburanisha rikomeza.
Abashinjacyaha bo bari banze uwo mwanzuro, bavuga ko utaba uboneye hashingiwe ku buremere bw’ibyo ashinjwa.
Isuzuma ry’ubuzima ryakorewe Kabuga ryagaragaje ko afite intege nke mu mubiri no mu bwonko, ku buryo atagifite ubushobozi bwo gutekereza neza no kwibuka ibintu byose, gukurikirana ibivugwa no gusubiza neza, ku buryo bibangamiye imigendekere myiza y’urubanza.
Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko rushingiye ku mahame ashyiraho IRMCT, kugira ngo uru rubanza rukomeze adahari, kuko adafite ubuzima buzima, ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo kuburanishwa ahari imbonankubone nk’uko biteganywa n’amategeko. Ni aho rwahereye rwanzura ko umwanzuro w’uko urubanza rwakomeza adahagarariwe uba uhagaritswe.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwubaha uyu mwanzuro nubwo ubabaje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “ U Rwanda rwubaha umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire wo kuba ruhagaritse by’igihe kitazwi kuburanisha urubanza rwa Kabuga Félicien, gusa ntibishimishije ku bazize n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa na none, Kabuga aracyari umuntu ukekwaho ibyaha bikomeye.”
Imyaka isaga itatu Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atawe muri yombi. Yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020.
Raporo yakozwe muri Kamena mu 2022 igaragaza ko uyu mugabo afite indwara zinyuranye z’umutima n’ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.
Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Kabuga Félicien ashinjwa kugira uruhare mu gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994