Iteka umuntu iyo agiye kugura ikintu cyangwa serivisi hagaruka ijambo ubuziranenge ndetse ni kenshi twumva ibikorerwa ahanana mu gihugu runaka ntibyizewe ngo ni fake , ibyo bikajyana no kuba ibyinshi mu bikorerwa muri Afurika bikunze kugaragazwa nk’ibitizewe haba muri Afurika imbere no mu mahanga.
Muri urwo rwego abafite aho bahuriye no gupima, kwemeza ubuziranenge no gutanga ibirango byabwo bagaragaje icyakorwa ngo ibikorerwa muri Afurika ndetse na servisi zihatangirwa.
Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe Nyafurika rishinzwe ubuziranenge (African organization for Standardization),Hermogene Nsengimana agaragaza ko hakiri imbogamizi z’uko nta gihugu gifite ubushobozi bwo gushyira ho laboratwari zisuzuma nibura buri gicuruzwa.
Agira ati “Imbogamizi ni nyinshi bitewe n’ibyo ucuruza ntiwashobora gushyiraho laboratwari izapima buri gicuruzwa, mwabonye ko ibihugu 7 byonyine ni byo bibasha kwitabira inama zishyira ho amabwiriza y’ubuziranenge ku isi… icyakorwa kugira ngo ibicuruzwa by’Afurika bihabwe agaciro dukwiye kureba ibyo ducuruza tudakoperana ntuvuge ngo ibi iki gihugu cyabikoze nange reaka mbikore ugomba kureba niba ubishoboye nibwo n’ubuhahirane buzoroha.”
Bajeneza Jean Pierre, ushinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge muri RSB avuga ko ubu u Rwanda ruri mu bihugu 7 muri Afurika byemerewe gutanga ibirango mpuzamahanga by’ubuzirange ku bicuruzwa.
Agira ati”Twabonye ibyemezo bya Laboratwari zacu nka RSB tubihawe n’ibihugu byo hanze byemeza ko dufite ubushobozi bwo gupima no gutanga ubuziranenge mu mwaka wa 2017 ariko amaserano ashyira isoko rusange muri Afurika yagiye ho mu 2018 kandi tugomba kuyagendera ho ubwo urumva ni urugendo kuko bigomba kujyana ni uko ibindi bihugu bishyira mo imbaraga mu kunoza ibyabo… mu Rwanda tumaze guha ubuziranenge ibicuruzwa 800 ndetse na servisi zirenga ijana ariko urugendo ruracyakomeje.”
Ingabire Diane ukorera ikigo gikora ibiryo byongera intungamubiri(Africana improveg food) avuga ko iyo ufite ibirango by’ubuziranenge igicuruzwa cyawe kiricuruza.
“Nkatwe dufite laboratwari twizeye ko iduha ibipimo byuzuye ariko ibicuruzwa byacu biba byapimwe ubuziranenge na RSB,iyo ufite ibirango by’ubuziranenge bituma ibicuruzwa byawe ntaho bikumirwa iyo umuntu abonye ufite ibyo birango agira icyizere cyo kugura ibintu byawe, muri make kugira ibirango by’ubuziranenge bituma ibicuruzwa byawe byigurisha. ”
Tariki ya 28 uyu mwaka wari umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge u Rwanda narwo rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwizihiza uyu munsi bwa mbere mu mateka yarwo.
Raoul Nshungu