Nizeyimana Mugabo Olivier wari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yamaze kwegura ku nshingano ze.
Mu ibaruwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA, yabamenyesheje ko yahisemo kwegura kubera impamvu ze bwite asanga zitamwemerera gukomeza kuzuza inshingano bamutoreye.
Iyi baruwa igira iti “Ba nyakubahwa banyamuryango, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbamenyeshe umwanzuro nafashe wo kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubera impamvu zanjye bwite zinkomereye nsanga zitanshoboza kuzuza inshingano mwampaye.”
Yakomeje agira ati “Nshimiye komite nyobozi n’abakozi ba FERWAFA twari dufatanyije, abanyamuryango mwese, abakunzi b’umupira w’amaguru n’abafatanyabikorwa ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange ku cyizere n’imikoranire myiza bakomeje kungaragariza mu gihe kitari kinini nari maze nkora izi nshingano.”
Tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora FERWAFA muri manda y’imyaka 4, yeguye ataramara imyaka 2.
Si ubwa mbere ashatse kwegura
Tariki ya 20 Kamena 2022 ni bwo FERWAFA yasohoye itangazo rihagarika by’agateganyo Muhire Henry kubera amakosa yagaragaye mu kazi ke.
Uyu mugabo bivugwa yashinjwaga kuba yarasinyanye amasezerano n’uruganda rwa Masita yo kwambika ikipe y’igihugu ubuyobozi bwa FERWAFA butabizi, kugeza aho uru ruganda rwohereje imyenda hakabura uyikura muri MAGERWA kubera ko FERWAFA yanze kuyikurayo kuko itari izi iby’ayo masezerano, bivugwa ko yafashe ideni mu izina rya FERWAFA kugira ngo ayikureyo.
Muhire Henry yahagaritswe kandi nyuma y’amakosa yagiye agaragarwaho harimo nk’iriheruka ryo gufata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Rwamagana City ngo itazakina 1/2 na Interforce ayo mahirwe agahabwa AS Muhanga.
Rwamagana City yarajuriye ndetse basanga uwo mukinnyi bivugwa ko afite amakarita 3 y’umuhondo ntayo afite (Mbanze Josua) maze iyi kipe ihabwa ubutabera.
Iki kirego cya Rwamagana City cyatumye Nzeyimana Felix wari umukozi ushinzwe amarushanwa n’umusifuzi Java bahita bafungwa. Felix ngo yabwiye uyu mufuzi gukora raporo mpimbano igaragaza ko umukinnyi wa Rwamagana City, Mbanze Josua yabonye ikarita y’umuhondo ku mukino wa Nyagatare watumye yuzuza amakarita 3 y’imihondo ndetse amwizeza ko nibicamo azamureba.
Ibi byose ariko Felix bivugwa ko yabikoraga abisabwe na Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA.
Nizeyima Olivier ku giti cye yumvaga Muhire Henry agomba kwirukanwa kuko amakosa yari amaze kuba menshi, gusa hari uruhande rutabibonaga gutyo bituma aguma mu kazi.
Muri iyo minsi nibwo Olivier yashatse kwegura ndetse amakuru akavuga ko n’ibaurwa yari yanditse ariko birangira yumvishijwe ko agomba kuguma mu nshingano.
Muri FERWAFA inzu irimo gushya gake gake nta kizimya moto
Ibaruwa y’umunyamabanga yakuruye ibibazo kugeza aho abanyamuryango batangiye gutera icyizere Olivier….
Rayon Sports yagombaga kwakira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Muhanga tariki ya 8 Werurwe 2023 ariko kubera ko habereyemo ibikorwa by’aka Karere byo kwizihiza umunsi w’abagore wari wimuriwe kuri Stade ya Bugesera uyu munsi saa 12h30’.
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023, FERWAFA yandikiye Rayon Sports na Intare FC izimenyesha ko uyu mukino wasubitswe uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2023 kubera impamvu 2.
Muri iyi baruwa yasinyweho n’umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry yagize iti “Dushingiye ko Stade ya Bugesera yagombaga kwakira imikino 2 ya 1/8 cy’amarushanwa y’igikombe cy’Amahoro ku munsi umwe. Dushingiye ko iyo Stade yavuzwe haruguru idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y’inyongera ku mikino yombi. Turabamenyesha ko umukino wagombaga kubahuza wimuriwe tariki ya 10 Werurwe 2023.”
Gusa iyo ukurikije ibyanditswe mu ibaruwa bihabanye cyane n’amategeko agenga amabwiriza y’igikombe cy’Amahoro 2023 aho ingingo ya 10.4 ivuga ko iyo amakipe anganyije mu mikino yombi hahita hitabazwa penaliti kereka ku mukino wa nyuma iyo amakipe anganyije hongerwaho iminota 30.
Iyi ngingo igira iti “nyuma y’iminota 90 umukino, iyo ntawatsinze hazitabazwa penaliti kugira ngo hamenyekane uwatsinze kuva ku cyiciro cya mbere kugeza muri ½. Iyo ntawatsinze ku mukino wa nyuma, hitabazwa iminota y’inyongera buri gice kikagira iminota 15 kugira ngo hagaragare uwatsinze.”
Uku kohererezwa ibaruwa ku munsi w’umukino ndetse Rayon Sports yitegura kujya gukina, byatumye ihita isezera iva mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro 2023 ibintu yavugaga ko iki gikombe giteguranye akajagari
Amakuru avuga ko yaganiriye n’umunyamabanga ayigarura mu irushanwa ndetse bategura n’igihe cy’umukino batamenyesheje Intare FC, nyuma Intare FC zibwiwe igihe umukino uzabera ziranga zivuga ko zo zizi zizakina ¼ kubera ko Rayon Sports yasabwe gutanga ikibuga kizakira umukino tariki ya 10 Werurwe ntiyabikora ahubwo isezera mu irushanwa, ibirenze ibyo FERWAFA yazakina na Rayon Sports.
Byakomeje kuba imvururu kugeza aho Olivier Nizeyimana asabye ko iki kibazo gitangira bushya maze ahishwe amategeko agakurikirizwa, byaje kurangira Komisiyo y’Ubujurire ifashe umwanzuro ko uyu mukino ugomba gukinwa ndetse ukaba wari uteganyijwe uyu munsi ariko Intare FC zanze kuwukina.
Amafaranga yimwe abanyamuryango yabaye imbarutso ya byose
Mu gihe abanyamuryango ba FERWAFA batanyuzwe n’uburyo Olivier yitwaye muri iki kibazo cya Intare FC na Rayon Sports ananirwa gufata umwanzuro ukwiye nka perezida wa FERWAFA, aho benshi bahamyaga ko Rayon Sports yagombaga guterwa mpaga, kuba yarananiwe kwirukana umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry wagiye ukora amakosa menshi hahise hiyongeramo n’ikibazo cy’amafaranga.
FIFA yamenyesheje amashyirahamwe yose ko hari amafaranga azahabwa kubera imikino y’ikipe y’igihugu iyi mpuzashyirahamwe yerekanye, ayo mafaranga azwi nka “FIFA TV Rights”, FERWAFA ikaba yarahawe agera kuri miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye abanyamuryango ko hari amafaranga agera kuri miliyoni 360 yaje avuye muri FIFA kubera imikino y’Amavubi iyi mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi yerekanye (FIFA TV Rights).
Yari yabemereye ko bazayagabana ndetse bikazanozwa mu mwiherero w’abanyamuryango uzaba tariki ya 22 na 23 Mata ugamije gukemura ibibazo biri muri FERWAFA.
Gusa yari yababwiye ko miliyoni 160 zo zizajya mu iterambere ry’umupira w’abana (development) bo bakagabana miliyoni 200.
Nizeyimana Olivier yakoresheje inama komite nyobozi ya FERWAFA ngo ibyemeze ariko bamwe barimo visi perezida, Matiku Marcel ndetse n’ukuriye komisiyo ya ‘Marketing’ babitera utwatsi bavuga ko bo bumva yose yajya mu iterambere ry’umupira w’abana.
Nubwo benshi bemezaga ko abanyamuryango bayahabwa ariko visi perezida we yavuze ko mu mwanzuro bandika bandika ko we yitandukanyije n’icyo cyemezo.
Umunyamabanga wa FERWAFA yandikiye MINISPORTS ayimenyesha ko hari amafaranga ariko yananiwe kumvikana uko azakoreshwa, Minisiteri ya Siporo yahise yandikira FERWAFA iyimesha ko ayo mafaranga yinjiye kubera ikipe y’igihugu bityo ko ari nayo agomba kunganira andi akajya mu mupira w’abakiri bato.
Iki ni kimwe mu byateye Olivier umujinya, yibaza ukuntu umunyamabanga we yandikiye MINISPORTS we atabizi ahitamo kwandika yegura nubwo abanyamuryango bashakaga kumweguza.
Bari bagiye umugambi wo kumweguza arabatanga
Abanyamuryango ba FERWAFA nyuma yo kubona ko Nizeyimana Olivier yananiwe kwirukana Muhire Henry, umunyabanga wa FERWAFA kandi yaragiye akora amakosa menshi, bo bari bahisemo kumweguza.
Ibi byose byagombaga kubera mu mwiherero w’abanyamuryango ba FERWAFA wari uteganyijwe tariki ya 22 na 23 Mata 2023.
Hakozwe inama zitandukanye ziga ku buryo yakweguzwa, aho bari kumubwira ko yananiwe gukora ibyo yatorewe bityo ko yabasigira federasiyo yabo akigendera.
