Ikigo cy’itumanaho cya Airtel na UNICEF Rwanda batangirije hamwe kuri uyu wa gatanu Tariki ya 31 Werurwe 2023 ubufatanye bwo kugeza murandasi ku bigo by’amashuri y’u Rwanda.
Iyi mikoranire izatangirizwa ku bigo 20 ikazakomereza n’ahandi mu gihugu hose.
Ubuyobozi bukuru bw’aba bafatanyabikorwa bombi, buvuga ko Ikigamijwe muri rusange ari ukugeza Murandasi byibura ku banyeshuri ibihumbi bitanu ( 5000) bo hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF Rwanda Min Yuan, avuga ko imikoranire myiza hagati yabo na Airtel Rwanda bizeye ko izafasha abanyeshuri benshi kugera ku bumenyi bifuza binyuze kuri Murandasi cyane cyane abo mu bice by’icyaro.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF Rwanda Min Yuan asuhuzanya n’Umuyobozi mukuru wa Airtel mu Rwanda
Agira ati: “Mu byukuri Umwana afite uburenganzira bwo kwiga akoresheje ikoranabuhanga, ariko ntibize ari umwihariko wabo mu mujyi gusa ahubwo n’ahandi bakagerwaho n’icyo gikorwa.”
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez, nawe avuga ko bazatangira igikorwa baha murandasi abana biga ku bigo 20 byo mu gihugu, nyuma imikoranire igakomereza no mu bindi bigo.
Bwana Emmanuel Hammez yishimira mu myaka yashize hari Murandasi yahawe Kaminuza ya Africa Institute of Mathematical Sciences kugeza ubu ikaba yifashishwa kandi itanga umusaruro uhagije.
Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko hari n’izindi gahunda zo guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga ikmeje kugeza ku bakiliya bayo.
Mu masezerano y’impande zombi , Airtel Africa yinjije miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Interineti, SMS) na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.
Ikoranabuhanga mu myigire ni ingenzi cyane cyane mu bihe isi irimo kubera ko icyorezo COVID-19 cyerekanye ko imyigire ikoresheje ikoranabuhanga nayo ifasha mu bihe bigoye.
Airtel Africa na UNICEF, bakaba baratangije uyu mushinga kugira ngo ugirire akamaro abanyeshuri mu bihugu bya Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigiria, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambia.
Ikoranabuhanga muri byose, nibwo buryo buri gutuma isi yihuta mu iterambere mu buryo bushimwa na benshi.
