Tariki ya 17 Kanama 2022 ni umunsi mubi kubaba cyangwa abakurikiranira hafi igisata cy’imyidagaduro mu Rwanda,aho benshi bahamya ko nta nkuru nziza bigeze bakira kuri uyu munsi.
Ibi byabanjirijwe ni nkuru mbi yageze mu matwi ya benshi bakimara gukanguka abandi bakiri mu bitotsi ubwo hatangazwaga urupfu rw’umuhanzi Yvan Buravan.
uyu muhanzi akaba yaguye mu Buhinde aho yari amaze iminsi yaragiye kwivuriza, yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022
Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.
Ibi byahamijwe n’abashinzwe inyungu ze binyuze mu itangazo basohoye bavuga ko atakiri mu Isi y’abazima.
Ni umuhanzi wafashwe akaremba mu gihe gito aho yatangiye kwivuza mu kwezi gushize, mu Rwanda byaranze, ajya muri Kenya n’aho biranga agaruka mu Rwanda muri uku kwezi ari na bwo yahitaga ajya kwivuriza mu Buhinde. Igihe cyose yari arwaye bavugaga ko ari igifu arwaye nyuma nibwo byaje kugaragara ko ari kanseri.
Mu gihe amarira n’amaganya byari bikiri kwisukiranya mu ma saa sita nibwo humvikanye indi nkuru y’urupfu rwa Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura filimi.
urumuna we Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime ni we watangaje aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ati “ruhukira mu mahoro mukuru wanjye, kuri njye uri papa, buri gihe nakwizereragamo, nakurebeyeho muri byose, uwanteraga imbaraga akaba n’umujyanama wanjye. Ruhuka mu mahoro.”
Ntabwo Junior yavuze icyo yazize gusa mu minsi yashize, yahishuye ukuntu yarwaye kanseri ikamuzengereza ariko Imana ikamukiza yari igeze ku kigero cya nyuma.
Mu 2018, Yanga yaje kugira uburwayi bukomeye, arwara ikibyimba ku gifu cyaje kumutera kanseri.
Ubwo yari kwa muganga yaje kumenya ko uretse kuba arwaye ikibyimba ku gifu, hari haramaze kujyamo na kanseri.
mu mwaka wa 2020 yagiye yumvikana mu Itangazamakuru avuga ko yaje gukira iyi kanseri atabazwe ibintu yahuzaga n’imirimo y’Imana byahise bituma atangaza ko yakijijwe yakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we.
Yanga azibukirwa ku magambo yazanye agafata mu barebaga filimi ze nka u yandi magambo yakundaga gukoresha avugwa buri wese agahita yibuka Yanga ni nka: Kiradiha, Nyakariro, Umucango, Akabuno ku ntebe amaso kuri écran, Bolesi[Knowless], Njopoli [Jay Polly] n’ayandi atabarika.